Ruswa

Ingaruka z’alcool ku urwungano ngogozi

Mu rwego rwo gukomeza kugaragariza abasomyi ba Virunga Today ububi bw’inzoga cyane izirengeje urugero ku mubiri wacu, nyuma yo kubikora ku mwijima, ku bwonko ndeste no ku mutima n’impyiko, noneho uyu munsi  turavuga ku ngaruka z’inywa ry’alcool ku rwungano ngogozi ( appareil digestif), bikaba bizwi ko uru  uru rwangano ari rwo nzira y’ibanze  alcool inyuramo  igana mu bice binyuranye by’umubiri wacu. Urebye nta rugingo na rumwe mu zigize uru rwungano rutagirwaho ingaruka n’iri nyobwa rikabije ry’alcool uretse ko hari izibasirwa cyane kurusha izindi harimo igifu n’umwijima.

Akanwa  ( bouche )

Mu ngaruka zako kanya: Alcool ubwayo igizwe n’isukari ndetse n’acide ibintu bibiri byangiza amenyo. Ikindi kandi  alcool rituma mu kanwa humagana kubera amacandwe aba make ibi  bikagira ingaruka ku murimo wari usanzwe  amacandwe agira  wo kurinda mu kanwa mikrobe zinyuranye,  biti hise igatuma mu kanwa hasohoka umwuka mubi.

Mu ngaruka z’igihe kirekire: ALcool yangiza ishinya y’amenyo n’amenyo ubwayo, ibiganisha kuri ku burwayi bw’amenyo bita “caries dentaires” ndetse  n’indwara z’ishinya. Byongeye kandi alcool iri mu bitiza umurindi  ( facteur du risque) cancer yo mu mukanwa..

Caries dentaires
kanseri yo mu kanwa

Pharynx

Ingaruka zako kanya:, alcool itera ukwangirika kwa pharynx igatera n’uburibwe bwakirana  ( brulures).

Mu gihe kirekire: Alcool ishobora gutera kanseri ya pharynx ndetse n’uburwayi buhoraho ( inflammation chronique) kuri iki gice.

Inflammation ya pharynx bayita pharyngite

Umuhogo ( oesophage)

Ingaruka zako kanya: Alcool ibangamira imikorere y’agace k’umuhogo bita sphincter oesophagien kabuza acide yo mu gifu kuzamuka mu muhogo, ibishobora gutera uburibwe mu gifu, kugaruka kw’ibiryo mu kanwa, kunanirwa kumira no kubabara mu gatuza.

Alcool ituma akugi: sphincter kadakora neza ibiryo bikagaruka mu kanwa

Iz’igihe kirekire:

Oesophagite: Uburwayi buhoraho bwo mu muhogo, burangwa n’ububare mu muhogo no kugira ibibazo mu kumira;

Ulceres oesophagiens: Ingaruka zihoraho z’alcool ku muhogo zituma birangira mu muhogo haje udusebe, dushobora gutera ububabare cyangwa tugatuma utamira ibyo kurya neza.

Kanseri yo mu muhogo: Inywa rirenze igipimimo ry’inzoga kandi rihoraho ritiza umurindi uburwayi bwa kanseri yo mu muhogo cyane iyo uyu munywi w’inzoga asanzwe abafatanya no kunywa itabi.

Igifu

Ingaruka zako kanya:

Kwangirika kw’agahu ku mu ndiba y’igifu ( irritation de la muqueuse gastrique) ibitera uburibwe na brulures z’igifu.

Ukwiyongera kw’acide yo mu gifu : Ibi nabyo bitera uburibwe no kuzamuka kw’acide mu muhogo

Kubangamira igogora ribera nu gifu: Alcool itinza iri gogora bigatera gutumba inda no kumva utamerewe neza.

Iz’igihe kirekire:

Gastrite chronique: Inywa ry’inzoga ritavaho mu gihe kirekire ritera uburwayo buhoraho bw’indiba y’igifu irangwa n’ububare mu gifu n’ibibazo mu mikorere y’urwungano ngogozi.

Ulceres gastriques: Alcool mu kigero cyo hejuru itera udusebe mu ndiba y’igifu. Utu dusebe turababaza kandi tukaba dushobora kuva amaraso.

Kanseri y’igifu: Alcool nyinshi ihoraho ku gifu, itiza umurindi uburwayi bwa kanseri y’igifu.

Amara mato

Irritation et inflammation: Alcool yangiza indiba z’amara mato, ibitera uburwayi bw’aya mara no kuribwa cyane.

Kwihutisha ibyariwe mu mara: Alcool yihutsiha ibyariwe mu mara, ibitera guhitwa mu bihe bitandukanye.

Kubangamira iyinjizwa mu mubiri by’intungamubiri, ibi bikaba bishobora gutera igwingira kubera ko intungambubiri zidashobora kugera mu bice by’umubiri.

Syndrome de l’intestin irritable:  Alcool nyinsi ituma ufite ubu burwayi arushaho kuremba. Ubu burwayi bukaba bubangamira imikorere y’amara mato n’amanini, bukarangwa :

  • Kuribwa mu nda,-kubyimba inda no kugambarara mu nda,- Guhitisha kenshi imyuka ( gusura),- Isimburana ryo gguhitwa no kurwara impatwe,-Kugira ururenda mu byo wituma

Igike kirekire

Kanseri y’amara: Kimwe no ku zindi ngingo twabonye, inzoga nyinshi zishobora kuba intandaro yo kwibasirwa na cancer y’amara.

Impindura  pancreas)

Inflammation pancreatique: Alcool itera uburwayi bwa pancreas bita pancreatite augue c burangwa no kubabara mu nda, iseseme no kuruka

Kubangamira ikorwa rya za enzyme: Alcool ibangamira ikorwa rya za enzyme ( lipase, protease, nuclease)  z’ingenzi mu igogora ry’ibiryo igituma hatabahi igogora ryuzuye.

Ibibazo mu kugenzura ibipimo by’isukari mu mubiri:

Umusemburo witwa insuine niwo ugenzura ikigerro cy’isukari mu mubiri( glycemie) ukaba uvuvurwa n’impindura. Alcool ishobora kubangamira ivuburwa ry’uyu musemburo icyatuma havuka ikibazo ku ngano y’isukari iba ikenewe mu mubiri.

Amara manini

Inflammation na irritation: Uburwayi bwo mu ndiba y’amara burangwa n’uburibwe n kumva utamerewe neza

Ibibazo mu rusobe rwa microbe ziba mu mara manini ( modification de la microbiote intestinale). Inzoga zirenze urugero zituma uru rusobe ruhungabana bikaba byatera uburwayi n’ibibazo mu rungano ngogozi

Ubushobozi bw’amara mato bwo gukumira za microbe buragabanuka. Ibi bituma imyanda irimo n’uburozi bishobora kwinjira mu rwungano rw’amaraso no mu mubiri wose.

Indwara zinyuranye ku mara ( Maladies inflammatoires de l’intestin) harimo iyitwa colite ulcereuse irangwa no kwituma amaraso kuriba mu nda mu gice cyo hasi, guhora ushaka kijya kwituma ibiremereye. Hari kandi na indwara ya crohn irangwa no kubabara mu ndiba y’inda, guhitwa bihoraho, kugira umunaniro no guta ibiro, umuriro mwinshi no kugira ubuke bw’amaraso ( anemie).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *