Politike

Musanze: Abahatiriwe kwimukira mu isoko rishya rya Kariyeri, batuye umujinya umunyamakuru wa Virunga Today

Ibibazo by’isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze bakunze kwita Isoko rya Kariyeri,  ikinyamakuru Virunga cyari cyarahisemo kutongera kubivugaho  cyane kubera ko umurongo Ubuyobozi bw’akarere bwafashe ngo hakemurwe ibibazo byakomeje kuvugwa kuri iri soko, wari uhabanye kure nuw’iki kinyamakuru. Koko rero Mayor w’akarere ka Musanze, mu mbwirwaruhame ze kuri iki kibazo, yakomeje kugaragaraza ko Akarere ka Musanze kabona nta kibazo kuba amasoko yombi, irya Gare n’irishya rya Kariyeri byaturana cyane ko umujyi wa Musanze atari wo wa mbere uremeyemo amasoko abiri acuruza bimwe kandi mu masoko yombi, gucuruza bikagenda neza, abaguzi bakabona ibiribwa bakeneye n’abacuruzi bagacuruza bakunguka. Ikinyamakuru Virunga Today cyo,  cyakomeje kugaragaza ko kuba aya masoko yegeranye kandi irya mbere riri muri Gare, ari naryo ryahoze aho irishya riherereye,  hakaba harabayeho  gusa igikorwa cyo kwimuka,  ko kubera iyo mpamvu bitakoroha na gato kuremya aya masoko yombi icyarimwe, ko icyihutirwa rero ari ugusaba abari barimutse gusubira aho bahoze bityo isoko rikaba ukwaryo na Gare nayo igakomeza gutegerwamo abagenzi. Ibi ariko ntibyabujije Virunga Today gukomeza gukurikirana iby’iki kibazo ku buryo bwari buhari bundi. Kuri uyu wa mbere bisa n’ibimutunguye, umunyamakuru wa Virunga Today yongeye kwinjira muri iki kibazo, ibyo agarukaho mu nkuru ikurikira.

Ibibazo uruhuri, umuti udakwiye

Ubwo kuri uyu wa mbere wa munyamakuru Virunga yitembereraga umujyi wa Musanze, yirebera amazu meza akomeje kuzamurwa muri uyu mujyi w’ubukerarugendo, yagize atya anyura hafi y’isoko rishya rya Kariyeri, maze atangazwa no kubona ahari hagenewe ubusitani bw’isoko ryubatswe habungabungwa ibidukikje, harunze imiba y’ibigori bibisi, bene byo bategreje abaguzi. Ibi nibyo byamuteye amatsiko maze yegera abadame barimo babicurza ababaza impamvu bahisemo kuza kwangiza ubu busitani, bwahenze mu kubutunganya. Aba badame ariko bo bahisemo kumwima amatwi bikomereza  gucuruza. Umunyamakuru yahisemo kubibwira abakangisha ko nibatamubwira uwabazanye aho, ari buze kubafotora akabandika mu kinayamakuru cye nk’abarimo kwangiza ibidukikije. Ibyo ntacyo byabwiye aba badame, bari bashishikajwe no kwiyakirira abakiriya bari benshi ku gihe cy’umugoroba.

Mu kimwaro cyinshi, umunyamakuru yafashe ya  amafoto, ariko ahitamo kujya gushaka abayobozi b’iri soko, ngo ababaze icyabaye cyatumye bohereza abacuruzi b’ibigori kwangiza ubu busitani, maze yerekeza ruguru y’Isoko aho yizeraga kubona aba bayobozi.

Akihagera yatunguwe n’imifuka y’amashu myinshi yari itondetse muri parking yagenewe imodoka zigemura ibiribwa mu isoko,  indi iri rwagati mu muhanda, aya mashu  akaba yaratangiye no kwangirika, kubera izuba ryakomeje kuyaaho umunsi wose. Aha ho umunyamakuru yabaye nkucisha amake, abwira aba badame ko ari umunyamakuru,  ko ikimugenza ari ugusura iri soko, akareba ibibazo birimo, ko kubera ibyo rero  bamubwira impamvu baje gutandika ibicuruzwa muri parking no mu muhanda w’imodoka. Yongeyeho  ko ibi bintu bakoze ari bibi kandi ko  bishobora kubangamira ubuziranenge bw’izi mboga ndetse n’umutekano w’abagana iri soko.

Aba ntabwo bariye indimi bahise basubiza umunyamakuru nabi cyane, ko iki kibazo yagenda akakibaza ubuyobozi bw’akarere bwabanitse aho, none bakaba biriwe banamye bakabura abakiriya. Uyu munyamakuru udakunze kuripfana, yabashubije asa n’ubarakariye, ababwira ko nyirabayaza w’ibibazo byose aribo, bo  banze  kwimuka kandi barubakiwe isoko ry’igitangaza. Aba n’umujinya mwinshi, hafi no gukubita umunyamakuru, bamushubije ko yagenda akabwira mayor w’akarere ko barambiwe guhora basiragizwa, ko icyabazanye mu isoko ari ugushaka icyabatunga bo n’imiryango yabo, ko igihe bakomeje gukorera mu gihombo ari nako bakwa imisoro, ko ibyo bintu bitazashoboka ( ntabwo byahura mu mvugo y’iki gihe). Izi mpaka zarakomeje hakomeza kubaho iterana ry’amagambo hagati y’impande zombi ariko birangira umunyamakuru arangiwe umwe mubaherutse gutorwa na bagenzi be ngo ayobore isoko ngo amubaze ikibazo cyabaye kuri aba badame no ku bindi bibazo by’iri soko rishya.Ku bw’amahirwe umunyamakuru yabonye uyu muyobozi maze batangira kuganira ku bibazo bivugwa muri iri soko.

Ku kibazo cy’icyateye umujinya w’umuranduranzuzi ba badame kugeza naho bashaka gusagarira umunyamakuru, uyu musaza yashubije ko byose byatewe n’icyemezo cyafashwe n’akarere cy’uko imodoka zapakuriraga muri Gare, zose zigomba kwimuka zigapakururira muri Kariyeri. Ibi ngo byari butume benshi mu bakoreraga muri Gare bafata icyemezo cyo kwimuka. Abacuruzaga baranguza ibirimo imboga z’amashu, ibigori, n’izindi mboga z’ubwoko bwose, nabo  basabwe kwimuka bakajya kuranguriza kariyeri.

Ibi byose ariko ntabwo byatumye abacuruzi basanzwe muri Gare bitabira Kariyeri nshya, ahubwo bahisemo gukoresha amagare bakaza  kurangura Kariyeri, ibicuruzwa bikagezwa Gare hifashihsijwe amagare cyangwa ku mutwe. Ibi rero bikaba bihombya abacuruza baranguza kuko habaho igabanuka ry’abakiriya ndetse n’abaguze ibyo kujya gucuruza mu isoko rya gare,  ku kiguzi gisanzwe cy’ibiribwa, bakongeraho igihembo cy’umunyegare ari nako byongera akajagari mu mujyi kubera uru rujya n’uruza hagati ya gare na Kariyeri. Ibi rero akaba aribyo byarakaje aba badame bacuruza amashu kuko yari yabaratiyeho kandi n’ubuyobozi bw’isoko ntibubafashe kubika izi mboga ahagenewe kubikwa imboga zangirika dore ko hari igice cyabugenewe muri iri soko.

Ku kibazo cyo kumenya uko imicururize imeze none muri kariyeri, uyu musaza yashubije ko kuva yatangira gucururiza imyaka muri iri soko, rimwe ariho yatahanye ibihumbi umunane, bivuze ko bitarenze ukwezi gutaha , niba nta gikozwe ngo abaguzi bayoboke iri soko we ari  buze ngo guhagarika gucuruza kubera ko atabona ayo gusora.

Yongeyeho kandi ko atari we wenyine, ko na bagenzi be barimo gukorera mu gihombo, ibizatuma bazagarika bidatinze ibyo gucuruza. Ku kibazo bw’ubuto bw’ibisima bwakomeje kuba urwitwazo yo kutitabira gucururiza muri iri soko, umusaza yasobanuriye umunyamakuru ko ataribyo, kukoibi bisima bisanzwe bifite ubuso bwa mtereo kare imwe, biteguwe ku buryo bizubakwa no mu buhagarike hafi metero ebyiri, ikizatuma ubuso bukorerwaho bwiyongera. Gusa yongeyeho ko kubaka ubwo buhagarike bisa n’ibigoranye kubera ko umukiriya asabwa kwiyubakira nyamara igikorwa remezo ari icy’akarere. Uyu musaza akaba yararangije asaba uyu munyamakuru, ngo abakorere ubuvugizi kugira ngo imirimo yo kwimura iri soko yihutishwe byaba ngombwa hakaba hakoreshwa ingufu hagafungwa isoko rya gare, ngo bitabaye ibyo, benshi muri bo bazahambira utwngushye bagasubira iyo baturutse bamaze gutikiza imitungo yabo muri iri soko bari biteze kuzaronkeramo.

Umupira uri mu gice cy’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze

Nk’uko ikinyamakuru Virunga cyakunze kubivuga, hagize uwumva ko abanyarwanda bubakirwa isoko nk’iri rigezweho, bagahitamo gukomeza guturana n’urusaku rw’imodoka, mu nyubako z’ibihangari zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, yatangara, yakumirwa. Birumvikana ko hari ibibazo iri soko rishya ritashoboye gusubiza harimo ikibazo cy’abakorera ubucuruzi muri za butiki,ariko nanone birakwiye ko akarere gashyira ingufu mu gushaka ahakurwa amafranga yo kubaka phase ya kabiri y’iri soko, iki kibazo cya za butike kigakemuka.

Nk’uko bikomeje kandi gusabwa na benshi, birakwiye ko niba abacururiza muri gare badashaka gusubira aho bavuye, birakwiye ko akarere gafata icyemezo cyo gufunga burundu iri soko kandi birashoboka kuko abashoboye kubuza imodoka kongera gupakururira muri gare n’ibindi babikora. Hanyuma akarere kakareba n’ikindi cyaba cyihishe inyuma y’imyitwarire y’aba bacuruzi bo muri gare , bakangishijwe kwamburwa ibisima igihe hakorwaga indi tombola y’ibisima, ariko bagakomeza kunangira. Ese nta yandi mayere bahimbye yo gukomeza kwibera muri gare ariko n’amahirwe yo kuzimukira igihe babishakiye muri Kariyeri bakayagumana. Ibyo ari byose birazwi ko Gare yagenewe gutegerwamo imodoka, isaha n’isaha, yaba nyuma y’amezi angahe, umwaka se, aba bacuruzi bizaba  ngombwa kwimukira mu isoko rishya niba hatazagira umwaku bamwe muri bo, bakamburwa aya mahirwe yo gucururiza mu isoko ryiza ry’icyitegererezo riherereye mu mujyi mwiza  wa Musanze..

Ninde watinyutse kohereza aba bacuruzi gukorera ahatunganyijwe ubusitani bw’isoko ryubatswe habungabungwa ibidukikije
Bakangishijwe ko bazandikwa mu itangazamakuru kubera kubangamira ibidukikije, bikomereza akazi kabo
Abadame bariye karungu kubera kubura abaguzi, bitambitse umunyamakuru bamutuma kuri mayor w’akarere
Imifuka y’amashu muri parking y’imodoka na rwagati mu muhanda nyabagendwa, utumukamo ivumbi muri iki gihe cy’izuba ryinshi
Niba ubu busitani bukomeje kwangirika kuri uyu muvuduko, umwaka uzarangira ahabarizwaga ubu busitani harahindutse imbuga, agasi

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *