Politike

Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ( hypertension arterielle)

 

Ni kenshi twumva bavuga ko umuntu arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso cyangwa ko yahitanywe n’indwara y’umuvuduko. Mu iki gihe kandi iyi ndwara irarushaho gufata abantu benshi ku buryo nko ku bitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze, ku minsi izwi yo gusuzuma no kuvura iyi ndwara, usanga hari amagana y’abarwayi aba ategereje kubonana na muganga.

Ikinyamakuru Virunga Today cyabateguriye inkuru irambuye kuri ubu burwayi buba intandaro z’ibindi birwara by’ibikatu harimo cyane cyane indwara z’umutima, stroke ndetse n’ubw’impyiko.

Umuvuduko w’amaraso ( tension arterielle) ni iki ?

Imitsi bita imijyana , arteres, niyo ikwirakwiza amaraso meza mu bice binyuranye by’umubiri. Umuvuduko ( tension arterielle) ni igipimo cy’ ingufu, imbaraga, ubukana, amaraso aba afite iyo anyura mu ndiba z’iyi mitsi, kandi hari igipimo cya ngombwa cy’izi ngufu kiba gikenewe ngo amaraso ashobore kugera mu bice byose by’umubiri.

Imitsi ( arteres) ikwirakwiza amaraso mu bice binyuranye by’umubiri wacu

Umuvuduko w’amaraso ugaragazwa n’imibare ibiri. Uwa mbere ugaragaza umuvuduko w’amaraso igihe umutima wikanze ( se contracter) ukohereza amaraso mu bice by’umubiri: pression systolique cyaangwa umuvuduko wo hejuru. Uwa kabiri ugaragaza umuvuduko igihe umutima wirekuye ( relachement), amaraso akagaruka mu mutima: Pression diastolique cyangwa umuvuduko wo hasi. urugero umuvuduko wa 13/8 bivuga 13 ni systolique naho 8 ni diastolique

Pression systolique ni igihe umutima wikanze ukohereza amaraso mu bice binyuranye by’umubiri, naho diastoique ni igihe umutima wirekuye, amaaso akagaruka mu mutima.

Umuvuduko upimwa hakoreshejwe agakoresho kabugenwe: tensiometer gashyirwa ku kaboko.

-Igipimo cyiza cy’umuvuduko w’amaraso kiba hagati ya 100 na 140 kuri gipimo cyo hejuru na 60 na 80 ku gipimo cyo hasi.

Tension arterielle y’umugore ikomeza kuba ntoya  kurusha iy’umugabo kugeza acuze ( 50 ans), bikaza guhinduka iy’umugabo ikaba ariyo iba ntoya.Muri rusange umuvuduko w’amaraso wiyongera uko umuntu agenda asaza.

 

Tensiometre niyo ipima umuvuduko w’amaraso
Imiterere y’ibipimo bya tension arterielle ku muntu ugejeje ku myaka 18

Umuvuduko ukabije w’amaraso ( Hypertension arterielle)

Bavuga ko umuntu arwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, igihe umuvuduko we uri hejuru y’ibipimo twabonye biranga umuvuduko mwiza. Uyu muvuduko iyo ukomeje kuba hejuru mu gihe runaka, ubera umutwaro  imitsi ndetse n’ mutima, ibituma habaho ukwiyongera kw’ibyago byo kurwara indwara z’umutima, iz’impyiko na Stroke ku bafite uyu muvuduko.

Impamvu  ( causes) z’uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibyongera ibyago ( facteurs du risques) byo kuyirwara

95% z’uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ntibuzwi impamvu, inkomoko. Niyo mpamvu mu kuvura ubu burwayi barwana no gutuma uyu muvuduko umanuka batitaye ku cyateye ubu burwayi.

Mu bindi bisigaye bingana na 5%, umuvuduko munini ujyana no kuzahazwa n’uburwayi burimo ubujyanye n’imikorere mibi y’impyiko cyangwa iy’imvubura zitwa glandes surrenales cyangwa tyroides.

Ku bijyanye n’abibasirwa cyane n’uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso

  • Imyaka y’ubusaza: Ibi kubera ko uko umuntu agenda akura mu myaka ariko imitsi itwara amaraso irushaho gukamba, gukomera, bigahindura igipimo cy’imibare yombi y’ibipimo bya tension, umubare wo hejuru ukazamuka naho uwo hasi ukamanuka.
  • Karande y’umuryango: Hari ibyago byo kuba warwara indwara y’umuvuduko igihe hari abo mu uryango bayirwaye
  • Uko umuntu abayeho yitwara mu buzima:
  •  Ibiryo byiganjemo ibyo bita acide gras, umunyu, isukari ndetse n’Itabi
  • Guhangayika no kunywa ikawa bishobora nabyo gutuma habaho izamuka ry’umvuduko mu gihe gito
  • Gufata imiti irimo iyo mu bwoko bwa anti-inflamataoires
  • Kudakora siporo
  • Umubyibuho ukabije
  • Kubura ibitotsi
Ufite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso yirinda gukoresha umunyu mwinshi
Abafite umubyibuho ukabije mu bakunze kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso

Ibimenyetso by’umuvuduko ukabije w’amaraso

Nta bimenyetso bya vuba hypertension ikunze kugaragaza akaba ariyo mpamvu bayita indwara ya bucece ( maladie silencieuse). Iyo bigaragaye haba harimo:

  1. Kureba ibikezikezi
  2. Kugira injereri mu matwi
  3. Kuribwa mu mutwe
  4. Kuva imyuna

Iyo ubu uburwayi bwakurenze ugira uburibwe mu gatuza, kwitiranya ibintu no guta ubwenge.

Ukuzahazwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso

Iyo itavuwe indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ishobora kugeza kure uyirwaye akarwara indwara z’ibikatu harimo:

  1. AVC ( stroke)
  2. Crise cardiaque
  3. Insuffisance cardiaque
  4. Uburwayi bw’amaso butuma utareba neza
  5. Indwara y’impyiko bita insuffisance renale, igabanya ubushobozi bw’impyiko bwo kohereza imyanda hanze y’umubiri.

Hakorwa iki igihe umuntu arwaye indwara y’umuuduko w’amaraso

Ibikorerwa umurwayi w’umuvuduko ukabije w’amaraso, ni ibyo akorerwa bimufasha gucuma iminsi, kongera igihe cyo kubaho. Ibi bikaba birimo uburyo bwo kwitwara mu buzima haba mu mirire cyangwa mu myitwarire ijyanye no kwitwararika ku bintu bimwe na bimwe byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi ndwara. Byose bikaganisha mu kumanura pression systolique munsi ya 14 no kumanura distolique munsi ya 9. Igihe ibi bikozwe , haba hirinzwe kuba habaho stroke cyangwa indwara z’umutima.

Uko umurwayi w’indwara y’umuuduko yitwara kugira ngo ahangane n’ubu burwayi

  1. Gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi bijyanye n’ubushobozi bw’umurwayi harimo kugenda n’amaguru, koga, cyangwa kugenda n’igare, imyitozo ya buri ghe ituma umuvuduko uba mwiza mu mitsi;
  2. Kugabanya ibiro igihe ufite umubyibuho ukabije;
  3. Kugabanya cyangwa kureka kunywa inzoga;
  4. Kugabanya ikoreshwa ry’umunyu;
  5. Kuva ku itabi;
  6. Kwibanda ku mirire irimo  imbuto n’imboga.
Imyitozo ngorora ngingo kimwe mu gikorwa gituma umuntu ashobora guhangana na hypertension
Amafunguro ya buri munsi yiganjemo imboga n’imbuto ingenzi ku murwayi wa Hypertension

Uko kwa muganga bavura hypertension

Kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso, bikorwa iyo ingamba zo kuwugabanya zavuzwe hejuru ntacyo zitanze.

Mu kuvura umuvuduko kwa muganga bakoresha imiti bita antihypertenseurs. Ni imiti igabanya umuvuduko w’amaraso ariko igasigasira umutima, impyiko n’ubwonko.

Twifashishije urubuga: www.vidal.fr

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *