Politike

MUSANZE: BENSHI MURI BA NOTERI B’UBUTAKA MU MIRENGE BAHINDURIWE IMIRENGE BAKORAMO

Amakuru agera ku kinyamakuru Virunga Today, aremeza ko benshi muri ba noteri b’ubutaka mu mirenge, bahinduriwe imirenge bari basanzwe bakoramo. Bamwe muri abo ba noteri bakaba bari bamaze imyaka irenga 15 bakorera mu mirenge bimuwemo, ibyagereranywa no kuba iyi mirenge yari yarahindutse akarima kabo.

Mubimuwe harimo abari basanzwe ari ba kimenyabose mu karere hashingiwe kuri byinshi bari bazwiho. Muri bo twavuga uwari noteri mu murenge wa Muhoza, wimuriwe mu murenge wa Nyange,  uwakoreraga mu murenge wa Musanze wimuriwe mu murenge wa Muhoza. Mu bandi bimuwe, harimo uwakoreraga mu murenge wa Gashaki wimuriwe mu murenge wa Musanze, n’uwakoreraga mu murenge wa Gashaki wazanywe mu murenge wa Muko.

Urebye muri rusange abaturage bakiriye neza izi mpinduka yakozwe, uretse abo mu murenge wa Musanze, babajwe bikomeye n’igenda ry’uwari noteri wabo kubera ukuntu yabahaga service nziza, bakaba batizera kuzabona undi watunganya akazi ku rugero rumwe nawe.

Abanoteri b’ubutaka mu mirenge ni bamwe mu bakozi b’ututere bafite inshingano zikomeye kubera imirimo myinshi ikorerwa muri service z’ubutaka, ibi bituma henshi mu mirenge abaturage  binubira service zitangwa n’aba bakozi cyane ko hari na bamwe muri aba bakozi usanga bahuzaguruka muri aka kazi.

Guhindurira abakozi inshingano ndetse n’aho bakora, ni bumwe mu buryo bukoreshwa hagamije kunoza service  ziba zitangwa. Iyi n’iyo mpamvu benshi mubaganiriye na Virunga Today bifuje ko izi mpinduka zagaragara n’ahandi mu nzego z’imirimo mu karere cyane cyane mu burezi. Koko rero nk’uko byemezwa n’abaganiriye na Virunga Today, ngo hari abayobozi b’ibigo  by’amashuri babumazeho imyaka 20, bikaba bizwi ko benshi muri aba bayobozi bakomeza gukingirwa ikibaba n’ababakuriye mu kazi ndetse na ba nyiribigo biganjemo abayobozi b’amadini, nyamara bavugwaho imikorere mibi harimo ruswa ishingiye ku gitsina, bamwe muri bo ndetse bakaba baramaze no gusenya ingo z’abarimukazi babereye abayobozi!

 

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *