Politike

Musanze-Yaounde: Barasaba RTDA ikintu cyoroshye ariko cy’ingenzi ku buzima bwabo: kubashyirira zebra crossing ahakomeje kubahekura.

Abakoresha umuhanda uherereye ahitwa Yaounde, mu bice biri ku nkungero z’umuhanda RN2, Kigali- Rubavu, mu mujyi wa Musanze, bafashe icyemezo cyo kwandikira ikigo cy’igihugu cyita ku mihanda RTDA, bagisaba gushyira ibimenyetso “zebra crossing” mu masangano y’uyu muhanda n’undi NM 350 St ukoreshwa n’abava mu mirenge ya Musanze na Kinigi yombi yo mu karere ka Musanze. Abanditse iyi barwa bakaba basaba ibi nyuma yaho hagaragaraye ubwiyongere bw’urujya n’uruza muri aya masangano ibikunze gutera impanuka zikomeye muri aya masangano.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abarenga makumyabiri, abayisinye bashingiye ku kuba imwe mu nshingano z’ingenzi z’iki kigo ari iyo gucunga no gukurikirana imihanda ya Leta mu rwego rwo gutuma igendwamo mu mutekano kandi imeze neza;

Bahereye kandi ku kuba amasangano yavuzwe ya RN2-NM350st hakomeje kugararamo urujya n’uruza rwinshi rw’abakoresha uyu muhanda, ibituma haboneka impanuka nyinshi zimwe zigatwara ubuzima bw’abantu,

Basabye iki kigo ko mu rwego zo gukumira izi mpanuka, cyashyira ibimeyetso bya Zebra crossing muri ariya masangano.

Ikinyamakuru Virunga Today kimaze nacyo  kumenya ko hashyize igihe kirenga umwaka bamwe nanone muri aba baturage basabye akarere kubakorera ubuvugizi kuri iki kibazo, ariko magingo aya akaba nta gisubizo barahabwa, kibona ko ibyasabwe RTDA ari ibintu byoroshye gushyira mu bikorwa ariko by’ingenzi ku buzima bw’aba baturage, bakomeje guhangayikishwa n’impanuka z’ubutitsa zikomeje kubera kuri uyu muhanda, nyamara gushyira zebra crossing zigabanya izi mpanuka nta mikoro arenze bisaba.

Nubwo nta mabwiriza Ikinyamakuru Virunga kizi ajyanye n’ibigenderwaho ngo hashyirwe zebra crossinga ahantu runaka, ariko kibona ko ukurikije imiterere y’ahasabiwe zebra crossing ( reba ifoto), ukanareba umubare w’impanuka zikomeje kuhabera, nta kabuza, kibona ko gushyira hariya hantu zebra crossing ni ngombwa kandi birakenewe byihutirwa.

Tubabwire kandi ko uretse aha i Yaounde, uduce turimo Kalismbi ugana kuri Ines, umuhanda mushya wa Kalisimbi-Kinigi, aha hose hakenewe gushyirwa ibimenyetso birimo ibyapa, zebra crossing ndetse na dodane, byafasha mu mikoreshereze myiza y’iyi mihanda.

Ikinyamakuru Virunga kandi kibona  bitumvikana ukuntu ikigo nka RTDA gifite inshingano zo gucunga no gukurikirana imihanda ya Leta mu rwego rwo gutuma igendwamo mu mutekano kandi imeze neza,  cyamara imyaka 5 nta bimeyetso bishya gishyize mu mihanda y’umujyi wa Musanze ukomeje kwiyongera ubutitsa  mu binini bwawo no mubwinshi bw’abawutuye.

Hagati aho, abanditse iyi baruwa barizera ko RTDA izumva ibyifuzo byabo maze mu gihe cya vuba, aya masangano akazaba yashyizwemo zebra crossing  mbere y’itangira ry’abanyeshuri aho bizwi ko aya masangano arushaho kugira urujya n’uruza no kugaragarmo impanuka.

Ni mu masanagno ya RN2 na NM 350 sT
Zebra crossing cyangwa dodane birakenewe kubera imiterere y’uyu muhanda
Abarenga 20 nibo basabye rugikubita RTDA kubakorera igikorwa cyoroshye ariko cy’ingenzi ku buzima bwabo

Inkuru bifitanye isano

Musanze: Hamwe mu hantu ukwiye kwitondera niba ukoresha imihanda yo mu mujyi wa Musanze

Umwanditisi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *