Musanze:Gutabariza abakoresha umuhanda unyura ku isoko rishya ry’ibiribwa rya Kariyeri
Nyuma yaho imirimo yo kubaka isoko rishya rya Kariyeri mu mujyi wa Musanze igereye ku musozo, igakurikirwa n’igikorwa cyagoranye cyo gutanga imyanya ku bifuza gucururiza muri iri soko, kuri ubu aba mbere batangiye gucururiza muri iri soko ry’agatangaza aho abazakoreramo ndetse n’abazajya barirema batazashobora kujya batandukanya igihe cy’amanywa n’icy’ijoro.
Umunyamakuru wa Virunga Today wakurikiramiye hafi imirimo yo kubaka iri soko, mu gihe yateganyaga kuzashaka akanya ngo arebe uko abahawe imyanya mu isoko batangiye gutanga service ku babagana, yatabajwe na bamwe mu bakunzi b’ikinyamakuru Virunga bayimenyesha ikibazo gikomeye cy’isiba rya burundu ry’icyari zebra crossing, yari iherereye hafi y’isoko rya mbere, zebra yafashaga abifuzaga kwambuka ngo bagane mu gice isoko riherereyemo.
Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye, iyi zebra yasibye burundu, ku buryo ikigaragara ari agace gato k’umurongo umwe mu yari igize iyi zebra crossing, ibituma nta kinyabiziga na kimwe kicyubahiriza iyi zebra.
Umunyamakuru kandi yiboneye ingorane abanyamaguru kuri ubu bambukiranya uyu muhanda barimo guhura nazo, kuko yaba abanyamagare benshi baboneka muri kariya gace kamanuka cyane uva aho bita kuri Wasac, yaba ndetse n’imodoka zitari nke zikoresha uyu muhanda, nta numwe ucyita ku rujya n’uruza rwatangiye kwiyongera muri aka gace, ngo abe yagabanya umuvuduko bityo abe yakorohereza aba banyamaguru nabo baba bifuza kwambukiranya uyu muhanda.
Icyo ikinyamakuru Virunga Today cyibaza ni ibi:
1. Byagenze bite ngo uyu muhanda uri mu igomba kwitabwaho n’akarere, zebra isanzwe yifashishwa mu kubangabunga umutekano w’abanyamaguru, igere aho isiba burundu nk’aho uyu muhanda utagikoreshwa n amba ?
2. Abari mu bikorwa byo gutegura ifungura isoko rishya kuki batatekereje ku kibazo cy’iyi zebra crossing kandi bizwi ko kwimukira hariya bizongera ku buryo bukomeye urujya n’uruza rw’abakoresha imihanda yo muri kariya.
Hagati, abaganiriye na Virunga Today, bayigaragarije ko gusibura iyi zebra crossing byihutirwa ko niba akarere nta mikoro gafite, ko kubona ibyangombwa byo gusibura iyi zebra, bababwira bakabyikorera ku mufuka wabo; Ibi bikaba byafatwa nko gutebya kuko gusibura iyi zebra ntibyatwara arenga 10 000 Frw, amafranga make n’ucuruza agataro yakwigondera, ikigaragara akaba ari uburangare bukomeje kuranga abashinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Musanze dore ko hari n’abaturage baherutse guhitamo kwitabaza Ikigo gishinzwe imihanda RTDA, ngo kibakemurire ikibazo cyoroshye ariko kugeza ubu kitabonewe umuti cy’ahantu nanone hakenewe zebra crossing.
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel