Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Hari abakristu batishimiye servise bahawe muri izi mpera z’icyumweru
Igitambo cya Misa ni imwe muri service zikenerwa na benshi mu gihugu cyacu kuko ibarura riherutse ry’abaturage ryagaragaje ko umubare w’abakristu Gatolika mu Rwanda uyingayinga 40% by’abaturage bose batuye igihugu cyacu, kandi bikaba bizwi ko Misa ari kimwe mu bikorwa bikunze guhuriramo abakristu benshi. Iyi niyo mpamvu kimwe n’izindi service zikenerwa cyane mu gihugu cyacu ziba zifitemo ibipimo bigaragaza urugero rw’ubwiza bwazo, bw’ubuziranenge bwazo. Ku bijyanye na service y’igitambo cya Misa, kimwe mu gipimo kigaragaza ubuziranenge bw’iyi servise ni ugutangirira Misa ku gihe. Koko rero umubare munini w’abakristu baba bazindutse iya rubika kugira ngo badakererwa iki gikorwa cyo kwitagatifuza ariko nanone bizera gushobora kwitabira izindi gahunda ziba zibategereje nyuma y’iki gitambo cya Misa.
Ku bijyanye n’iyi service nyine, kuri iki cyumweru taliki ya 21/07/2024, abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri ndetse n’abasengera kuri Kiiziya ya Centrale ya Musanze, ibarizwa nayo muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, ntibishimiye service bahawe n’abasaserdoti bayoboye igitambo cya Misa cyahimbarijwe kuri iki cyumweru. Inkuru Virunga Today ibagezaho iyikesha abakristu bayigejejeho akababro kabo.
Ubwo yaatangaga inyigisho ku bakristu bari bitabiriye Misa ya mbere kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, umusaserdoti wayoboye igitambo cya Misa yagarutse ku nshingano zikomeye basabwa nk’abashinzwe gutagatifuza umuryango w’Imana, maze ahereye ku rugero rw’ibyamubayeho, agaragaza ko kenshi, buri munsi, izi ntore z’Imana zisabwa gukora byinshi bigoranye bijyanye n’ubutumwa basabwa gukora, igituma rimwe na rimwe babura n’umwanya wo gufata ifunguro ry’umunsi.
Umunyamakuru wa Virunga Today wari witabiriye ikigitambo cya Misa, yashimye ubutumwa bwatanzwe n’uyu mupadiri, cyane ko yagarutse ku cyifuzo cy’uko abakristu bajya bahora babasengera ubutitsa ku bw’iyo mirimo ikomeye basabwa,akabaneraho gusaba abakristu kubaha imbabazi ku byo baba barakoze bitanogeye abakristu bashinzwe kuragira.
Ariko nanone uyu munyamakuru abona ko urugero padiri yatanze ari urugero rwihariye ( cas isole), ibiruvugwamo bikaba ari ibintu biba gake mu butumwa bwe cyane ko kuri ubu umubare w’abapadiri ugenda urushaho kwiyongera, byongeye kandi si uyu murimo w’ubusaserdoti urimo imvune wonyine kuko hari nk’abaganga bakora ubutitsa ngo barengere ubuzima bw’ababagana buba buri mu kaga.
Ikindi kandi nubwo inyigisho ya Padiri yari mu murongo w’amasomo yagenwaga na liturjiya y’icyo cyumweru, umunyamakuru wa Virunga Today ibona ko Padiri watangaga inyigisho atagombaga kurenza ingohe kuri service zitari nziza abarimo bagenzi be bakomrje guha bakristu nk’uko bigaragara muri iyi nkuru.
BAKEREJE MISA HAFI ISAHA YOSE, ABAKRISTU NYIBANYURWA N’IBISOBANURO BYABO
Tugarutse ku bijyanye n’iyi service ikenerwa n’abatari bake muri iki gihugu cyacu, amakuru yageze ku kinyamakuru Virunga Today, ni uko mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri kuri iki cyumweru taliki ya 21/07/2024, abakristu batunguwe n’ugukererwa gukabije kw’abagombaga kubayoborera igitambo cya Misa.
Nko ku bijyanye n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Centrale ya Musanze, ngo Padiri wayoboye igitambo cya Misa, yakerewe hafi iminota 40, ndetse no mu gusoza iki gitambo afata ikindi gihe kitari ngombwa icyatumye iyi Misa irangira mu ma saa tatu n’igice, ibi bikaba byaratumye na Misa ya kabiri nayo ikererwa iminota 30.
Mu kwisobanura ku bw’ubwo bukererwe, Padiri yabwiye abakristu ko yagize ibibazo imodoka ikamuupfiraho mu nzira aza ku Kiliziya.
Gusa mu bisobanuro bye, Padiri ntiyigeze atangariza abakristu bari aho, aho iyo modoka yapfiriye, dore ko kuva kuri katedrale kugera ku Musanze hari gusa ibilometero 4 ndetse n’impamvu yakomeje gutegereza yuko imodoka yakira kandi yarashoboraga kwitabaza abakanishi bagasigara bayikora cyangwa se akayisigira abazamu, akaza gukurikirana iki kibazo avuye guturira abakristu igitambo cya Misa.
Naho ku bijyanye n’igitambo cya Misa cyaturiwe kuri paruwase Katedrale ya Ruhengeri, Misa yagombaga gutangira saa tanu n’igice yatangiye saa sita na.. kandi yaragombaga gutangirwamo amasakramentu.
Padiri waje yakerewe akaba yarasabye imbabazi avuga ko habaye ikibazo, uwagombaga gutura iki gitamb akabura ku munota wa nyuma, bakaza kumwitabaza igihe cyarenze.
Iki kibazo cyo kikaba kireba upanga gahunda za Misa, bizwi ko ari Padiri Mukuru. Hakibazwa rero impamvu zikomeye zitahishuriwe abakristu ( yenda z’uburwayi) zateye Padiri kubura ku munota wa nyuma, bigatwara kiriya gihe hataraboneka umusimbura.
Tubabwire ko iri kererwa rikabije ry’uba ugomba gutura igitambo cya Misa rituma abakristu baba bitabiriye Misa, bava mu byishomo ( mud) byo gusenga, bitewe no kurambirwa.ndetse hakaba n’abahitamo gutaha Misa yakerejwe itarangiye.
UMUKURU W’IGIHUGU NTASIBA GUSABA ABANYARWANDA KWANGA SERVISE MBI BAHABWA
Nubwo ikinyamakuru Virunga today kitatinyuka koshya abakristu ngo bivumbure bareke kwitabira Misa cyane iziba zayobowe n’abapadiri bazwiho gukererwa, ariko kibona muri iki gihe abakristu bari bakwiye gutinyuka bakagaragariza Umwepiskopi abapadiri bakwiye kwisubiraho bagakora neza umurimo batorewe wo kwita ku bushyo bw’Imana.
Virunga Today ibona ko ibi bigiye bikorwa ndetse n’itangazamakuru rigatinyuka gukora ibyakomeje kwitwa kirazira ( kunegura, kunenga imikorere y’abihayimana), hari benshi bahinduka, abatabishobora, abakristu bagasaba umwepiskopi kumugenera izindi nshingano zidasaba ingufu nyinshi nk’izi zo gukorera neza abakristu.
Ikindi ni uko kimwe n’abandi Banyarwanda, abihayimana nabo basabwa gutanga service nziza mu mirimo yabo, kutabikora kw’aba ari ukurenga ku mabwiriza y’ikigo cy’igihugu cyita ku miyoborere myiza, RGB, iki kigo kikaba giteganya ibihano ku barenga ku mabwiriza yo gutanga service nziza, igihe cyose cyaba gifite amakuru ahagije kuri iyo mikorere.
Tubabwire ko abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bakomeje kugira inyota yo kubona uburyo bwo gushyikirana n’umwepiskopi wabo ibyatuma bamugezaho imwe mu mikorere bakomeje kuburira ibisobanuro. Urugero batanga, babwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ni ukuba isengesho bateguriwe ngo ribafashe muri iki gihe cya Yubile, ababishinzwe bararihejeje mu tubati mu gihe ahandi mu materaniro ya gikristu, mu Misa, iri sengesho rikomeje guhabwa umwanya urikwiye ndetse bamwe mu bakristu bakaba bararangije kurifata mu mutwe.
MUSENGIMANA Emmanuel