Politike

Hamenyekanye impamvu y’igabanuka mu bwinshi no mu bwiza by’intanga ngabo ku kiremwa muntu

Iyi nkuru dukesha imbuga zitandukanye harimo urwitwa “www.national geographic.fr na www.bbc.com, ntabwo ari nziza ku kiremwamuntu. Koko rero nk’uko byemezwa kuri izi mbuga hakomeje kugaragara igabanuka mu bwinshi no mu bwiza mu ntanga ngabo, ibi bikaba bigira ingaruka ku myororokere ya muntu kuko iri gabanuka ritiza umurindi ubugumba n’ingaruka nabwo bukagira ingaruka ku mibereho ya muntu.

Intanga ngabo

Intanga ngabo, spermatozoide mu rurimi rw’igifransa ni uturemangingo ( cellules ) ngabo, tugira uruhare mu kororoka kwa muntu. Kugira ngo habeho isama, iyi ntanga ngabo niyo ihura n’intanga ngore ( ovule), hagatangira igikorwa cyo kwirema ikizavamo umuntu.

Kugira ngo intanga ngabo ishobore kwihuza n’intanga ngore ku buryo bworoshye hari ibyo igomba kuba yujuje ari byo:
1. Umubare uhagije w’intanga muri mililitiro imwe y’amasohoro ( sperme). Uyu mubare ungana na miliyoni 16 ni ukuvuga miliyoni 39 nibura muri buri sohora ( ejaculation)

2. Umuvuduko uhagije ( mortalite), utuma igera ku ntanga ngore. Uyu muvuduko ugomba kuba ugera nibura kuri 3mm mu munota, igituma biyitwara igihe kingana n’amasaha 2 cyangwa 2.5 kugira ngo iyi ntanga igere ku ntanga ngore.

3. Imisusire cyangwa imiterere yayo ( forme et structure) igomba kuba nta busembwa ifite.

Kugira ngo umuntu agire intanga nziza asabwa gufata indyo yuzuye, kwirinda itabi n’inzoga, kwirinda stress, no kwirinda ubushyuhe ku gice kibikwamo intanga ngabo ( amabya).

Umubare w’intanga ngabo waragabanutse muri ibi binyacumi bishyize n’ubwiza bwazo bigenda uko

Nk’uko twabibonye hejuru, kuri ubu umubare w’intanga uhagije ku mugabo kuri mililitiro imwe ni miliyoni miliyoni 16, naho umubare w’intanga ku isohora rimwe ( ejaculation) ni miliyoni 39.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko izi ntanga ngabo zagabanutse mu buryo buteye ubwoba muri ibi binyacumi bishyize. Urugero ni uko hari inyigo yagaragaje ko hagati y’imyaka ya 1973 na 2018, umubare w’intanga ngabo uboneka muri millilitiro y’aamasohoro wagabanutseho 51%. Intandaro y’ibi nayo yagaragajwe n’aba bashakashatsi.

1. Umubyibuho ukabije ( obesite): Umubyibuho ukabije utera impinduka zitari nziza mu misemburo yagenewe gukora intanga ngabo.

2. Inywa ry’ibiyobyabwenge ( taxicomanie) : Inywa ry’inzoga, itabi n’ibiyobyabwenge…

3. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ( maladies sexuellement transmissibles). Izi ndwara zibasira bikomeye imyanya myororokero y’umugabo zikagira n’ingaruka ku ikorwa ry’intanga ngabo.

4. Kwitegeza ubushyuhe: Gushyira imashini ku bibero cyangwa gukorera ahantu hashyushye cyane bishobora kubangamira ikorwa y’intanga ngabo.

5. Ivangirwa mu mikorere y’imvubura z’imisemburo ( perturbations endocriniens): Ibinyabutabire biboneka mu bikoze muri plastike, mu miti yica udukoko cyangwa mu bindi biva mu nganda, bishobora kubangamira ikorwa ry’imisemburo igira uruhare mu ikorwa ry’intanga ngabo.

6. Ubusaza : Uko umuntu agenda asaza, niko n’ubwiza bw’intanga bugenda bukendera kubera ko uturemangingo ndangasano ( ADN) tw’umugabo tugenda ducagagurika uko imyaka yicuma.0″]

Intanga ngabo n’ibice biyigize

Intanga ngabo mu rugendo zijya kwihuza n’intanga ngore nk’uko bigaragara muri microscope

 

 

Intanga ngabo mu miyobora ntanga zisiganwa ngo zigere ku ntanga ngore,izimeze neza nizo zibashya guhura n’iyo ntanga ngore.
Birangira imwe irusha izindi zose ubuziranenge ariyo ishoboye kwinjira mu ntanga ngore
Ubushyuhe bukomoka mu gukoresha laptop iri ku bibero nyirabayaza yo kwangirika ku intanga ngabo
Indwara zirimo syphillis zandurira mu myanya mpuzabitsina, zimwe muzibangamira bikomeye ikorwa ry’intanga ngabo
Ibimyabutabire bikomoka ku myanda ya plastike, muboshobora kudobya ikorwa ry’intanga ngabo nziza

Twifashishije
wwww.nationalgeographic.fr
www.bbc.com

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *