Politike

Ibitaro bya Ruhengeri: Haribazwa niba Umuyobozi w’Ibitaro adafatwa n’ikiniga iyo yumvise ibivugwa ku bitaro ayobora

Inkuru zivuga kuri service mbi ihabwa abagana ibitaro bya Ruhengeri zari zimaze iminsi zisa n’izatanze agahenge, cyane ko benshi mu bakurikiranira hafi iby’ibi bitaro babonaga ko umushinga wo kubivugurura wagombaga gutangira mu gihe cya vuba, witezweho kubonera  igisubizo kirambye  iki kibazo. 

Ikiganiro umuti ukwiye cyahise kuri RC kuri uyu wa kabiri, taliki ya 23/07/2024, cyagarutse ku mikorere mibi irangwa kuri ibi bitaro, byatumye hari abibaza niba kuvugurura ibi bitaro byonyine bihagije kugira ngo iki kibazo gikemuke, mu gihe iri rivugururwa ritajyanye n’impinduka zikomeye mu bice binyuranye bisangwa muri ibi bitaro cyane ariko ku bijyanye n’abakozi.

 Ibyavugiwe muri iki kiganiro, umunyamakuru wa Virunga Today wagikurikiye uko cyakabaye, arabaigarukaho muri iyi nkuru.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe n’abanyamakuru 2 aribo Jado Fils na Byringiro Robert, kikaba cyaragizwemo uruhare n’abasanzwe bakurikira iki kiganiro, bagitanzemo ibitekerezo. Icyatangaje abakurikiranye iki kiganiro  ni kuba urebye  nta gihinduka

mu mikorere mibi isanzwe iranga abakozi bo muri ibi bitaro, ko ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.

Abahanga mu gutebya bo, bahereye byavuzwe muri iki kiganiro, bahamya ko  Umuyobozi w’ibi bitaro,  Dr Muhire Philbert,  yakagombye kuba  yarahise afatwa n’ikiniga, agasesa amarira, amariro yagereranywa n’arya  avugwa ku Mucunguzi w’abantu, yasheshe igihe yahangayikishwaga n’akazoza ka Yeruzalemu.

Baguze imiti bayamburwa n’abasekerite b’ibitaro

Ibyabaye kuri uyu mudame wahamagaye kuri Radiyo Rwanda biri mu byashenguye imitima y’abakurikiye iki kiganiro. Koko rero uyu mudame yemeza ko ubwo yari asezerewe ku bitaro n’umurwayi we, batswe imiti bari batahanye , bayakwa n’abasekirite baba ku marembo y’ibitaro. Umunyamakuru yakomeje kubaza uyu mudame niba koko ibyo avuga yabihagararaho, abisubiramo incuro zirenze imwe ko ibyo byabaye kandi ko hatarashyira ibyumweru bitatu ibyo bibaye. Uyu munyamakuru yakomeje kubaza uyu mudame kubera ko ibyabaye biteye urujijo, hatumvikana impamvu aba basekerite bambuye uyu mudame imiti nk’aho hari ikindi bagombaga kuyikoresha cyane ko imiti yandikirwa umuntu hakurikijwe uburwayi bwe.

Ibi byabaye kuri uyu mudame biza bikurikira izindi nkuru zabaye kimenyabose kuri ibi bitaro,  ko abarwayi bakwa imiti baba biguriye muri za pharmacies zo hanze,  igakoreshwa havurwa abandi barwayi batayiguze. Iki kibazo Virunga Today yakomeje kugikurikirana isanga koko ngo abaganga bahitamo kwitiza imiti iba ihari yaguzwe hanze n’abarwaza bakayikoresha bavura abarwayi bandi baba baje barembye cyane, ibi ngo bikaba bikunze kuba ahavurirwa abana.

Babima imiti bakabategeka kujya kuyigura kwa Mujomba

Ibi nabyo byatangaje abakurikiye iki kiganiro, baketse ko haba hari imikoranire yakwitwa iya kagambane ikorwa hagati y’ibitaro bya Ruhengeri n’iyi pharmacie yitwa Iragena, ku buryo abarwayi bakoherezwa kugura iyi miti muri iyi pharamcie kandi mu bubiko bw’ibitaro ihari ihagije. Ibi byo bibaye bibaho nk’uko abatanze amakuru babyemeza yaba ari amahano, ubuyobozi bw’ibitaro bukaba bwakagombye gufata umwanya bugasobanurira abarimo itangazamakuru ko ibi bintu bitabaho.

Rendez-vous zihoraho zitubahirizwa

Uwahamagaye kuri Rc Musanze yemeje ko kuva mu kwezi kwa munane umwaka ushyize yahawe rendez-vous yo kubonana na muganga, ariko buri gihe nyuma y’ukwezi iyo aje, ntabona iyo rendez-vous, umwaka ukaba ugiye kurangira. Icyo umuntu yakwibaza ni ubuhe buvuzi uyu murwayi azahabwa nyuma y’umwaka ategereje, iyo ndwara bashaka kumuvura, ntibazarangira imuhitanye akri mu bya rendez-vous. Ubuyobozi bw’ibitaro bukunze kwitwaza ubuke bw’abaganga ngo basobanure ibikorwa nk’ibi, ariko ukibaza impamvu yo gutanga rende-vous itubahirizwa ya buri kwezi, aho kumuha rendez-vous yashingira kuri ubu buke bw’abaganga.

Abadame basabwa kwambara pampa bategereje kubyara

Iyi mikorere y’aba baganga basaba ababyeyi bagiye kubyara kwamabara pampa, ngo ngaha barimo kwirinda ko umubyeyi yakwanduza aho babyarira, yamaganiwe kure n’umujyanama w’ubuzima wo kigo nderabuzima cya Muhoza,  nawe watanze igitekerezo muri iki kiganiro. Yibajije impamvu aba babyeyi basabwa kwamabara pampa igihe bategereje kubyara nyamara bizwi ko muri kiriya gihe nyababyeyi ( uterus) isaha n’isaha iba ishobora kwifungura ngo hatangire ibyara, kwamabara izi pampa bikaba bishobora kubangamira iri ryifungura.

Abatanze ibitekerezo kandi bakomeje kwibaza impamvu ku bindi bitaro bibarizwa mu karere, usanga bagerageza gutanga service nziza kandi ibyangombwa bafite ntaho bitandukaniye n’ibiri ku bitaro bya Ruhengeri, bakibaza impamvu abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri badafatira urugero kuri ibyo bitaro baturanye ngo babonere guhinduka no guca ukubiri n’iyi mikorere ikomeje gushyira ku karubanda ibi bitaro.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’Ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri
Isuku nke irangwa muri medecine interne, kimwe mu bikomeje guha isura mbi ibi bitaro
Igishushanyo cy’ibitaro bivuguruye bya Ruhengeri: Harifuzwa ko iri vugurura ryajyana n’impinduka mu mitangire ya service kuri ibi bitaro

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *