Politike

Musanze: Hagaragaye ubwitabire bwa ntabwo ku bemerewe gukorera mu isoko rishya rya Kariyeri

Isoko rishya rya Musanze rikomeje kuba ikigeragezo ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze kuva ibyo kuryubaka byatangira kugeza magingo aya. Koko rero nyuma y’ibibazo byabaye kuri chantier yaryo igitangizwa, bikaba ngombwa ko ryubakwa mu byiciro 2 ngo nyamara atariko umuterankunga Enabel yabiteganyaga, na nyuma yaho ryuzuriye hakavuka ikibazo cyo gutanga imyanya muri iri soko, noneho kuri ubu haravugwa ikibazo cy’uko abahawemo imyanya bagenda biguru ntege mu gutangira kurikoreramo kandi icyumweru kirenze iri soko rifunguwe ku mugaragaro.

Umunyamakuru wa Virunga Today, ubwo yasuraga iri soko kuwa 25/07/2024, yiboneye ubwe ko, imyanya yo hasi, kuri ubu ikoreshwa ku kigero kitageze no kuri 5% naho mu myanya yo hejuru, ho nta nuwo kubara inkuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, taliki ya 26/07/2024, mu kiganiro umuti ukwiye gihita kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze, abanyamakuru bari bakiyoboye bagarutse kuri iki kibazo, maze abakurikira iyi radiyo nabo batangaho ibitekerezo kuri iki kibazo cyo kuba iri soko ritaratangira gukora nk’uko byifuzwa.

Iby’uko iri soko ritinda kwitabirwa ni ibintu bigaragarira buri wese, kuko n’abatangiye gucururizamo ubona nta moral na mba bafite kubera ibura ry’abakiriya bo kubagurira kandi ari cyo kiba cyabazanye, gucuruza. Nyuma yo kuganira na bamwe batomboye ibisima ndetse no gukurikirana ikiganiro cyavuzwe haruguru, dore uko umunyamakuru wa Virunga Today abona ikibazo cyo kutitabirwa ku isoko rishya rya kijyambere rya Kariyeri.

1. Ibisima biri ku isoko.
Ibyo kuba ibi bisima biri ku isoko, ni ukuri kwambaye ubusa. Koko nk’uko Umunyamakuru wa Virunga Today yabibwiwe n’uwagitomboye ( ntiyamenye ko ari umunyamakuru) warimo ashaka uwamugurira, ngo kuri ubu ibisima biri ahantu heza birimo kugurishwa ibihumbi magana atanu. Ahantu heza ngo havugwa ni mu nkengero z’isoko ndetse n’ahegereye escalier.
Abajijwe niba ibi bikorwa by’ubushabitsi ku bisima bitabateranya n’akarere, uyu yasubije ko gutahura ibirimo gukorwa bigoye kuko kugenzura niba uwatomboye ariwe ucururizaho bitoroshye kuko uwo ugurishije wanamwita umukozi wawe.

Ikinyamakuru Virunga Today kibona nacyo ko gukora speculation kuri ibi bisima ari ibintu bisanzwe kandi ko gutombora ari ibintu nabyo bisanzwe, uwagize amahirwe yo gutombora akaba afite uburenganzira bwo kuyabyaza umusaruro cyane ko n’amabwiriza agenga iyi tombora, abafite ibisima yose bayubahirije.

2. Amananiza y’Akarere
Ikindi kibazo umunyamakuru wa Virungu Today yamenye ni uko, abafite ubuconco, takataka, basabwe kubaka aho bakorera bakoresheje ibyuma, ibyakagombye gukorwa n’akarere kuko ibi bisima bikiri umutungo w’Akarere. Abaganiriye na Virunga Today bayibwiye ko gutunganya aho gucururiza agaconco, bishobora kuzatwara amafranga atari munsi ya miliyoni, amafranga abatomboye aha hantu barimo n’abafite amikoro make, batahita babona.

3. Amasoko 2 y’ibiribwa mu mujyi muto wa Musanze
Iki ni ikibazo n’abitabiriye ikiganiro kuri RC Musanze bagarutseho, bemeza ko kugira ngo irri soko ryitabirwe bakagombye guhita bafunga isoko rya kariyeri rikiremera muri Gare ya Musanze, kugira ngo iri rishyashya rihite ryitabirwa. Ibi bikaba ari nako byagenze igihe Goico (isoko rinini mu mujyi wa Musanze) yafungurwaga kuko bahise bafunga aho isoko ryari ryarimukiye nanone muri Gare, bityo Goico igahita ibona abayikoreramo.

Ibi ni ibintu byumvikana kuko Gare yagenewe imodoka naho isoko rigenerwa ibiribwa, nta mpamvu yo kuvanga service rero ibyatuma haza akajagari mu mujyi wose. Birakwiye rero ko biriya bihangari bisenywa, aho byari biri ahubwo hagashyirwa parking y’ibindi binyabiziga nk’amakamyo cyangwa moto, usanga bigifite ikibazo cyo kubona aho baparika, bitabujije ko muri gare hasigara amazu make akorerwamo ubucuruzi buciriritse nk’uko bimeze Nyabugogo.

4. Imyiteguro ikomeje
Hari abandi bo babona ko hakiri kare ngo iri soko rihite ryitabirwa kuko n’abo bakorera muri gare batomboye ibisima bazi ko isaha n’isaha batimutse bashobora kubyamburwa. Ikindi kandi ni uko muri kamere ya muntu, umuntu akunda ibyiza, nta kuntu yakwitesha gukorera mu isoko rigezweho nka ririya ririmo buri kintu cyose, ngo ngaho, arashaka kuguma muri uriya mwanda wo muri gare, aho usanga mu gihe cy’imvura isoko rihinduka isayo, umuguzi atabona aho atambukira ngo ahahe.

Ikinyamakuru Virunga Today kirakomeza kibakurikiranire iki kibazo, kugira ngo kimenye umuti kiribuvugutirwe, ikibazo kitakagombye kuba kibaho urebye ukuntu iki gikorwa remezo cyari gikenewe kandi noneho kikaba cyarabonetse gifite ibyangombwa byose bijyanye n’igihe tugezemo ari nako cyatwaye akayabo k’amafranga.

Isoko ryiza riberanye n’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga

Abaguzi babaye ingume, nta moral ku bacuruzi

Isoko ryiza buri wese yakwifuza gucururizamo

Muhagenewe ubuconco, abahawe ibisima nibo bazatunganya aho gucururiza! Imirimo yo kuhatunganya ntiratangira

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *