Musanze: Affaire Kamegeri Gitifu Rwambogo , Kamegeri yitabaje urwego rw’abunzi Gitifu akomeza guhakana uruhare rwe
Ikibazo cy’uburiganya bwakorewe umugabo Kamegeri, waahatiriwe kwishyura arenga miliyoni ku gakosa gato yakoze atabigambiriye, ntabwo kiribagirana mu mitwe y’abakunzi ba Virunga Today ku buryo hari benshi bakomeje guhamagara babaza uko iki kibazo cyarangiye. Nyuma yo gukubitira hirya no hino agisha inama ukuntu yahabwa ubutabera, uyu Kamegeri byarangiye ashyikirije ikirego urwego rw’abunzi kirusaba ko mu bubasha bwarwo, rwatesha agaciro amasezerano anyuranije n’amategeko yahatiriwe gusinya hakoreshejwe iterabwoba
Abantu bose bifashe ku munwa.
Ikibazo nk’ki cya Kamegeri, aho umuntu ategekwa kwishyura amande arenga miliyoni ku ikosa rito ryo guca amasezerano, resi, atabaigambiriye, ntigikunze kuboneka mu nzego z’ubutabera zo mu gihugu cyacu. Iyo byongeyeho kuba uwishyuwe aya mande atari we wakorewe icyaha, ndetse no muri iki gikorwa hakaza kugaragaramo uruhare rufitiwe ibimeyetso rw’ubuyobozi bw’ibanze, ikibazo gihindura isura, kikisanisha n’icyo umuntu yakwita amahano.
Ibi nibyo byatumye inzego zinyuranye zagejejweho aka karengane zaratangariye ibyabaye maze zishishikariza uwahohotewe kugeza ikirego ku rwego rufite ububasha rukamuha ubutabera.
Rugikubita nk’uko twabigarutseho mu nkuru yatambutse, Noteri washyize umukono ku masezerano arimo ubujura, yatangajwe anababazwa no kuba ataramenyeshejwe imiterere y’iki kibazo na mbere yo gushyira umukono kuri izi mpapuro. Uyu yaanagiriye inama uwahohotewe, kwitabaza inzego zirimo izikuriye Gitifu ushyirwa mu majwi, kugira ngo zimuhatire gutesha agaciro aya masezerano, amasezerano amushyira ku karubanda.
Icyokora Kamegeri yabwiye ikinyamakuru Virunga Today, ko ubusabe yagejeje kuri Gitifu w’umurenge wa Musanze, bw’uko yamwakira akamugezaho iby’akarengane yagiriwe, ubu busabe, ngo ntibwigeze bwakirwa.
Kamegeri wari ukeneye amakuru nyayo ku rwego rwamurenganura, yahisemo kugana urwego rw’abunzi ngo arusabe gutesha agaciro aya masezerano, ikibazo cyakirwa na Gitifu bafitanye ikibazo bigoranye. Ariko kugira ngo amere nk’utanga umugabo, ahitamo kujya kugisha inama urwego rw’ubutabera rw’akarere ka Musanze, MAJ, ngo arugezeho impungenge ku butabera ashobora kutazabona mu bunzi, dore ko Gitifu yakomeje kwemeza ko ikibazo cya ari inshinjabyaha atari imboneza mubano.
Ukuriye uru rwego yahise ahamagara Gitifu amwumvisha ko ibyakozwe ari amahano, kandi ko urwego rw’abunzi rufite ububasha bwo gusuzuma iki iki kibazo no kugifataho umwanzuro, ko yareka rero inzira Kamgeri yatangiye zigakomeza. Uyu Gitifu yarabyemeye ariko yongera guhakanira uyu muyobozi ko nta ruhare yagize muri ubu buriganya, ko amakosa Kamegeri yakoze ari uko ariwe ubwe wagiye gusinya kwa noteri, yarangiza akajya gutangaza inkuru mu kanyamakuru gakora ku buryo butemewe n’amategeko.
Kamegeri ntiyarekeye aho, Kamegeri yerekeje no ku rwego rwa RIB,ngo abasobanurire ibyamubayeho. Aba baramwakiriye, nabo batangazwa n’ibyabaye, bamugira inama ko yazagaruka yitwaje ibimeyetso byose hanyuma bagakurikirana ikibazo.
Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igihano kitari munsi y’igifungo cy’imyaka 3
Ikinyamakuru Virunga Today cyashatse kumenya icyo amategeko igihugu cyacu kigenderaho avuga ku byabaye, maze kireba mu itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, maze risanga mu ngingo ya 171, havugwamo ibi:
Umuntu wese ukora ubwambuzi akoresheje kiboko cyangwa agahato agasinyisha undi, akamuteza igikumwe cyangwa agahabwa inyandiko iyo ari yo yose irimo cyangwa iturukaho umwenda, uburonke cyangwa ubwishyu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.00 Frw).
Byongeye kandi mu itegeko no 37/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imkorere bya Komite y’abunzi, mu ngingo yaryo ya 10 bagira bati:
Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari ifite ububasha bwo gusuzuma ibibazo byose by’imbonezamubano byerekeranye n’ibi bikurikira:
1º umutungo wimukanwa n’utimukanwa n’izungura kuri iyo mitungo mu gihe agaciro kabyo katarengeje miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 Frw);
2º kutubahiriza amasezerano yakozwe hagati y’abantu ku giti cyabo, iyo agaciro kayo katarengeje miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000Frw);
3º ibibazo by’umuryango uretse mu gihe igisabwa ari ugufata icyemezo ku irangamimerere y’abantu.
Ibi bikaba bishatse kuvuga ko iki kibazo gishobora gusuzumwa n’abunzi hisunzwe agace ka 1 k’iriya ngingo ya 10.
Kuba Kamegeri yarabanje mu bunzi rero bikaba bivuze ko yahaye amahirwe ya nyuma aba batekamutwe, barimo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuko baramutse bemeye gusubiza utw’abandi, Kamegeri ntiyaba acyiriwe agana RIB.
Tubabwire ariko ko itegeko rivuga ko urubanza rw’inshinjabyaha arirwo rubanziriza urw’imbonezamubano, bishatse kuvuga ko isaha n’isaha Kamegeri akomeje kubuzwa uburyo ntahabwe ubutabera, ikibazo cyashyikirizwa RIB.
Inkuru bifitanye isano
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel