Politike

Musanze-Umukwabu mu nsengero: Insengero za Zion na ADEPR Bukane muzarengejweho ingohe kandi ziza mu za mbere zibuza amahwemo abazituriye

Amakuru anyuranye akomeje kugera ku kinyamakuru Virunga Today yemeza ifungwa rya nyinshi mu nsengero z’amatorero anyuranye yakoreraga mu karere ka Musanze kubera kutuzuza ibisabwa harimo kutagira mu nsengero zazo ibyuma bifata urusaku, abayobozi batujuje ibisabwa, isuku nke, kutagira imirinda nkuba n’ibindi bijyanye n’isuku biba ari ngombwa ku hantu hahurira abantu benshi.

Nk’uko aya makuru akomeza abyemeza, ngo umubare w’insengero zimaze gufungwa urarenga 185 ku nsengero zirenga 317 zikorera mu karere ka Musanze, ibi bikaba bigaragaza uburemere bw’iki kibazo muri aka karere ka Musanze, ahasanzwe havugwa insengero zimwe ziherereye mu buvumo, izindi zikaba zibarizwa ku misozi yirengereye bakunze kwita mu butayu

Umunyamakuru wa Virunga Today umuhamya w’urusaku rwakomeje kuva mu nsengero rugahungabanya umudendezo w’abaturage

Ikinyamakuru Virunga Today kimaze kumva inkuru y’ifungwa rya zimwe mu nsengero zo mu Karere ka Musanze, cyegereye Bwana Musengimana Emmanuel, usanzwe ari umunyamakuru wa Virunga Today, mu nkuru ze akaba yaragarutse ku bibazo bikomeje gukururwa n’akajagari kaboneka muri iki gihe muri izi nsengero kimubaza uko yakiriye iki cyemezo.

Mu kumusubiza yagize ati:” Iki cyemezo nacyakiriye neza kuko kiziye igihe, kikaba kije mu gihe nta gihe kirashyira ntambukije inkuru igaragaza ingaruka zikomeye urusaku ruremereye rugira ku buzima bwa muntu.  Ibi rero bikaba ntako bisa kuba nyinshi mu nsengero zahagaritswe ari zisanzwe zizwiho gutera urusaku ruhunganya umudendezo w’abaturage ari nako zishyira mu kaga ubuzima bw’abazituriye”.

Musengimana yongeyeho ko we n’abaturanyi be bo mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze, ari abahamya b’imikorere mibi y’insengero mu karere ka Musanze, kuko ngo hashyize imyaka irenga 7 babuzwa uburyo n’urusaku ruva mu rusengero rwa Zion Temple, ikibazo bakaba baragishyikirije ubuyobozi ariko Zion igakomeza gukoresha amayere yose harimo no gukoresha soundproof zidafite ubuziranenge ngo igaragaze ko nta rusaku rugisohoka muri uru rusengero.

Yagize ati: ” Imyaka igera kuri 7 irarangiye, urusaku ruva muri uru rusengero rutubuza amahwemo, ntidusinzire, abana ntibabone uko basubira mu masomo yabo, ikibazo ntaho tutakigejeje ariko inzego zinyuranye zikadusubiza ko nta kibazo zibona, nyamara ntawigeze ngo aze ngo  apime uburemere bw’uru rusaku maze abone atange uwo mwanzuro, kuko njye ubwanjye nigeze gupima uru rusaku nsanga rugera muri 80db kandi igipimo ntarengwa cyemezwa n’itegeko ari 55 db ku manywa, akaba ari igipimo cy’amajwi y’abantu babiri baganira uko bisanzwe ( conversation normale).

Yongeyeho ko uretse Zion, urundi rusengero rw’itorero ADEPR ruherereye narwo muri uyu mudugudu  rwahindutse icyamamare kubera urusaku ruva mu byuma bakoresha mu bihe bitandukanye maze uru rusaku rukabuza umudendezo ingo nyinshi ziruturiye ku buryo amajwi ava muri uru rusengero yumvikana mu mujyi rwagati, mu gitondo igihe basubiramo indirimbo.

Ku kibazo cyo kumenya niba iki gikorwa cyo gufunga izi nsengero cyarakozwe mu mucyo, Musengimana yashubije ko yamenye ko igikorwa ubwacyo kitararangira akaba yizera ko iri genzura rizakomeza kandi hakagenzurwa buri kantu kose ariko cyane cyane ingano y’urusaku ruva muri izi nsengero, birinda kuba bapimisha ijisho uru rusaku kuko ibikoresho byo kurupima akarere kabifite.

Inkuru mbi kuri Musengimana na bagenzi be

Mu gihe twarimo dutegura iyi nkuru, twamenye amakuru yizewe ko izi nsengero Musengimana Emmanuel yashyize mu majwi zitarebwa n’icyemezo cyo guhagarikwa cyafatiwe izindi nsengero. Ngo impamvu ni uko zujuje ibisabwa, ubuyobozi bukaba ntaho bwahera buzihagarika.

Ku murongo wa Telephone Virunga Today yabajije Musengimana Emmanuel niba yamenye iyo nkuru maze Musengimana Emmanuel ababaye cyane asubiza ko yayimenye kandi ko yiteguye kugaragariza abari muri kiriya gikorwa ko habayeho kwibeshya igihe batafatiraga ibihano izi nsengero zombi. Yagize ati:” N’ubu ngubu, saha izi kuri Zion bafite igiterane kirangira mu ma saa moya, bemeza ko bafite soundproof ariko ni iza nyurarushwa kuko urusaku ruremereye ruracyava muri uru rusengero; Nasabye ubuyobozi bw’akarere n’ab’umurenge wa Musanze  ko bwakwigerera ahabera iki giterane ngo bibonere ikibazo cy’uru rusaku, banyizeza ko bakurikirana ikibazo ariko nanubu ntakirakorwa,; Icyo nsaba ni uko bazana igikoresho cyabugenewe kivugwa no mu mabwiriza ya ministre akumira urusaku, maze bakiibonera ubukana bw’amajwi ava muri uru rusengero.”

Yongeyeho ko uku ari nako bimeze k’urusengero rw’ADEPR Bukane, kuko ubwo yahanyuraga mu masaha ya saa kumi n’imwe ku munsi wo kuwa kabiri taliki ya 31/07/2024,  urusaku rwari rwose abaririmbyi barepeta nkaho batazi ibyabaye ku yandi matorero.

Musengimana yarangije abwira ikinyamakuru Virunga Today ko yizeye ko abayobozi b’izi nsengero batazatamaza ababakingiye ikibaba, bagahagarika bidatinze ibyo gutera urusaku, ataribyo we n’abagenzi be, bazakomeza kurwana inkundura ngo bagaragaze icyo bita :”deux poids deux mesures” bo babona muri iki gikorwa none bakaba bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’urusaku rudakuraho ruva muri izi nsengero zombi.

Ikinyamakuru Virunga Today kizakomeza gukurikirana imigendekere y’iki gikorwa kugira kimenye neza nta torero ryarenganijwe cyangwa ngo ribe ryararengejweho ingohe ibyatuma hakemangwa umusaruro uzava muri uyu mukwabu.

 

Abayoboke b’Itorero Zion Temple bayobowe n’Intumwa y’Imana Apotre Gitwaza, sibo bakagombye kugaragara mu bikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturanyi

 

Rev. Isaie Ndayizeye Umuyobozi mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda. Hari byinshi urusengero rw’ADEPR Bukane rusabwa kuzuza harimo gushyira sound proof muri uru rusengero ruherereye rwagati mu baturage

 

MUSANZE: ABATURIYE ZIMWE MU NSENGERO BARIBAZA IMPAMVU UBUYOBOZI BW’AKARERE BUKOMEZA KUREBERA ABATERA URUSAKU RUBANGAMIRA UMUDENDEZO W’ABAZITURIYE

Amategeko y’ U Rwanda n’ikibazo cy’urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda

Umunyamakuru Rwandatel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *