Ubuzima

EAR-SHYIRA: Uyu muco wasizwe n’abarimo Bishop Sebununguri ntukijyanye n’ibihe by’imiyoborere myiza turimo

Uko abanyarwanda bagenda bajijuka ninako bagenda bacengerwamo n’imyumvire iganisha ku miyoborere myiza ku buryo kuri ubu byorohera benshi mu Banyarwanda gutahura igikorwa runaka kitajyanye n’imiyoborere myiza igihugu, imiyoborere myiza Leta y’igihugu cyacu yashyize imbere.

Ibikomeje kubera mu matorero hirya no hino, aho abayobozi b’amatorero bakomeje kugaragara mu bikorwa bidashyira imbere imiyoborere myiza, bikomeje gutuma benshi bakomeje gucika ururondogoro, bakabona igihe ari iki ngo izi ntumwa z’Imana zihindure imikorere zishyire imbere inyungu z’abayoboke bazo, arizo zo kubahuza n’imana yabo.

Ikinyamakuru Virunga Today, kimaze iminsi kibona amakuru anyuranye y’ingero zifatika z’iyo mikorere y’abayobozi bamwe b’amatorero badashyira imbere izo nyungu, ariko igitangaje ni uko yaba abo bakristu, yaba ababakuriye, batabona muri ibyo bikorwa imikorere mibi idashyira imbere za nyungu z’umuturage. Inkuru irambuye hasi.

Igihe habaye ugukomezwa muri Paruwase ya EAR abakristu basabwa gutanga inka nziza ifite agaciro ka miliyoni, igahabwa umwepiskopi, aho guhabwa Diyoseze.

Iyi nkuru ni impamo kuko nk’uko twabibwiwe n’umukrisu wo muri Paruwase ya Rukoro, mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ngo byabaye nk’umuco ko Umwepiskopi igihe aje gukomeza, abakristu bamugenera impano igizwe n’inka nziza, itari munsi y’agaciro ka miliyoni, ibi akaba aribyo bakoze mu byumweru 2 bishyize ubwo Nyiricyubahiro Mgr Mugisha yazaga gutanga isakramentu ry’ugukomezwa kuri iyi Paruwase yabo.

Uyu mukristu yagize ati:” Ibi ni ibintu bisanzwe mu banglikani, kuko tukibarizwa no muri Paruwase ya Kagitega, abakristu twaterateranyaga amafranga ngo haboneke impano y’inka nziza igenerwa Musenyeri uba wadusuye”. Yongeyeho ko abakristu bamaze kumenyera uyu muco ku buryo ba pasteri babo babateguza iki gikorwa hakiri kare bityo bakabona umwanya uhagije wo gukusanya aya mafarnga yo kugura inka.

 

Undi mukristukazi umunyamakuru wa Virunga Today yahuriye nawe hafi y’urusemgero rwa EAR Rukoro avuye muri repetition yamubajije iby’iyo mpano ihenze igenerwa umwepiskopi wabo igihe yaje gukomeza, uyu Wasaga nudashaka  gutanga amakuru , yabwiye uminyamakuru wa Virunga ko Mgr yahageze kandi ko ari ibisanzwe ko igihe abasura agenerwa iyo mpano, ko ibyo kuba ahabwa inka ari ibintu we atahamya cyane ko ngo atazi ikigenza uyu munyamakuru.

Umunyamakuru yakomeje gushaka ukuntu yabona amakuru kuri iyo mpano, maze yongera kubaza uyu mu kristu, niba atabona ko ari umutwaro kuri aba bakristu b’iyi paruwase bakiri bake kandi benshi babona amafranga babanje kwiyuha akuya, asubiza umunyamakuru ko amafranga akoreshwa akurwa mu mutungo wa Paruwase, ko nta mukristu usabwa gutanga aya mafranga y’impano.

Umunyamakuru wa Virunga Today, mu gushaka kimenya amakuru y’iyi mpano ihenze yaba ihabwa Imwepiskopi igihe cyose aba yaje gukomeza yegereye umwe mu bahoze bari mu buyobozi bw’iyi Diyoseze ubu akaba yaragiye mu zindi nshingano.

Ku kibazo cyo kumenya niba koko iyi mpano ibaho n’imvo n’imvano y’icyo gikorwa, uyu yabwiye Umunyamakuru wa Virunga Today ko iyi mpano kuva kera na kare yahozeho, ko ari impano isanzwe igenerwa Umushyitsi ukomeye nka Nyiricyubahiro uba yagendereye Paruwase aje gutanga isakramentu ryo gukomezwa, ibintu biboneka nka 1 mu myaka 2.

Uyu yongeyeho ko ariko iyi mpano mu bihe bya vuba yafashe indi sura, abayobozi b’amakanisa anyuranye, bakemeza ko  iyi mpano yajya iba igizwe n’inka nziza ya Frisone, kuri ubu ku isoko ikaba yaboneka ku giciro cy’ibihumbi magana inane kugeza kuri miliyoni.

Yagize ati: “Mu bihe bishyize, urebye ku bwa Mgr Rucyahana, iyi mpano yaje kumera nk’inozwa, maze abayobozi b’amakanisa, bemeza ko iyi mpano, kuri buri paruwase yazaba igizwe n’inka nziza y’inzugu, amafranga y’iyi mpano akaba agomba gusha kwa mu bakristu ba paruwase”.

Uyu abajijwe niba atabona iki gikorwa kitabera abakristu umutwaro, asubiza ko ibi bintu bizamo nk’ibisa n’amarushanwa kandi ko abapasitiro ibyo gushaka iyi mpano babishyiramo ingufu, abakristu bakaba ntaho bahera banga kwitabira iki gikorwa nubwo byumvikana ko ari umutwaro kuri bo.

Yagize ati:” Abakristu ni abana beza, iyo abapasiteri babahamagariye igikorwa nk’iki, nta kibazo babinamo, ku buryo niyo yaba adafite icyo kurarira, aremera akishakamo amafranga yo kugura iyi nka ya Bishop, atari ibyo yaba yiteranije na Pasiteri, ku buryo nawe isaha n’isaha Pasitoro yazamwihimuraho.

Ikinyamakuru Virunga Today kiracyakisha n’ukuri ku inkuru zigenda zikigeraho, ko izi nka zihabwa Mgr Mugisha, zaba zoherezwa mu nzuri zagarutsweho mu nkuru zakomeje gucicikana zemeza ko Bishop yaba yarashyize mu butaka bw’itorero buboneka hirya no hino muri Diyoseze ya Shyira. Izi nkuru zikomeza zenemeza nanone ko kuri ubu izi nzuri zarangije kuzura, abacunga umutungo wa Bishop bakaba barasabye abayobozi ba Paruwase ko kuva ubu, iyi nka yajya ivunjwamo amafranga miliyoni 1 y’amanyarwanda, kuko aho kuragirira inka harangiye.

Icyo ikinyamakuru Virunga Today cyatangariye, ni ukuntu ubuyobozi bwa Diyoseze ya Shyira butinyuka kwikoreza umutwaro uremereye abakristu babwo bene kariya kageni, kandi bizwi ko kuri ubu aba bayoboke bagenda baba mbarwa, bivuze kugira ngo aya mafranga aboneke, aba bakristu bamwe bahitamo kujya gupagasa mu bihugu by’abaturanyi kugira ngo aboneke.

Ikintu kitumvikana ni ukuntu Leta y’igihugu cyacu, ihora ishyira imbere icyateza imbere abakiri mu bukene, ishyiraho gahunda zirimo Girinka, VUP, Ubudehe, hanyuma abanyamadini bari basanzwe bazwi kuba abafatanya bikorwa na Leta, akaba aribo bahindukira bakanyaga, bagasahura uyu muturage ukirwana n’ukuntu yakwikura mu bukene, ibi kandi bigakorwa hagamijwe inyungu z’umuntu umwe Musenyeri, aho kuba nibura iza Diyoseze yose.

No mu yandi matorero si Shyashya.

Mu gushaka kumenya uko no muyandi madini bimeze, Virunga Today yanyarukiye no muyandi madini akorera mu mujyi w Musanze, maze naho isanga iyi ndwara isa n’igiye kuba icyorezo.

Nko muri Kliziya Gatolika, hari gahunda yiswe iy’ituro ryo gushimira, aho bakristu buri cyumweru basabwa gutanga imfashanyo zinyuranye, iza mafranga cyangwa ibiribwa, ngo bigenewe gutunga abapadiri, nyamara imicungire y’izo nkunga ikaba iteye amakenga, ndetse n’abakristu bakaba basa naho bahatirwa gutanga iyi mfashanyo n’abayobozi babo bakangishwa gufungirwa amasakramentu mu gihe batayitanze.

Ikinyamakuru Virunga Today kandi cyamenye, ko mu itorero Zion Temple, Pasteur wacyuye igihe yasabye abakristu kumwubakira inzu mu butaka bw’itorero; Uko niko byagenze, barayubaka, arangije arayigurisha ahita yimurwa. Muri iri torero kandi, ngo Pasteuri mushya wimitswe, ngo ikintu cya mbere yakoze, ni ugusaba abakristu kumugurira imodoka, kandi nyamara n’urusengero rwabo rugikeneye imirimo yo kurwuzuza.

Ikinyamakuru Virunga Today kiracyegeranya aya makuru yose no muyandi madini, maze kizakore inkuru yuzuye irimo nuko abatungwa agatoki babona ibi bibavugwaho.

Mgr Mugisha Samuel aha abakristu be umugisha mu birori byabereye mu ishuri Mipc
Mgr Laurent Mbanda igihe yahabwaga inkoni y’ubushumba bwa Diocese ya Shyira
Mgr John Rucyahana umwe mu bashumba ba vuba wamenyekanye cyane muri Diyoseze ya Shyira

 

Mu muhango wo gutanga isakramentu ry’ugukomezwa uherutse kubera kuri Paruwase ya Rukoro, Mgr Mugisha naho yahawe impano y’inka nziza ya Frizone

 

Rumwe mu nzuri za Mgr Samuel Mugisha yambuye itorero, rukaba rwaramaze kuzura inka zikomoka ku mpano z’abakristu
Urusengero rwa Mukamira rumwe mu nsengero nziza ziyubakirwa n’abakristu bo muri EAR Shyira

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *