Imiberehomyiza

MUSANZE: ICUMBI RYA HAGENA MU MAREMBO Y’UMUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO IGISEBO KU KARERE KA MUSANZE

Hashize igihe kitari gito, ibinyamakuru binyuranye bikora inkuru zo mu karere ka Musanze byifashisha ifoto y’icumbi ry’umuryango w’uwitwa HAGENA, umuturage wo mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, ngo bigaragaze ubuzima bubi uyu muryango ubayemo , nyirabayazana ngo ari imyitwarire mibi y’uyu Hagena, usa n’uwahisemo kwibera umucakara w’inzoga ngo kugeza naho yishyuza umwana we amafranga yo kumusanira urukweto ngo abone ayo kugura icupa. Izi nkuru zose zirangiza zemeza ko uyu mugabo ari umunyamafurti, ndetse ko nta bufasha akwiye kugenerwa,  nyamara abategura izi nkuru ntibasobanure niba uyu muryango wa Hagena  ugizwe n’abantu 8 wose uko wakabaye, ukwiye kuryozwa aya mafuti ya Hagena aka cya cyaha cy’inkomoko.

Ikinyamakuru Virunga Today, cyashatse kumenya amakuru yose kuri iki kibazo cya Hagena gisura uyu muryango kibategurira inkuru ikurikira.

Umuryango wo mu cyiciro cya mbere utagira icumbi, ubuyobozi bwahisemo guha inka ya Girinka

Nk’uko twabyibonye ubwo twasuraga umuryango wa Hagena, andi makuru tukayahabwa n’abaturanyi, ngo kuva kera na kare uyu muryango nta mikoro wari ufite kuko ngo nta sambu igaragara warazwe n’ababyeyi, ubutaka buto wari ufite, ni ahubatswe iyi nzu hatagera no kuri metero kare 200. Ibi bigatuma imibereho y’uyu muryango ishyingira mu gukorera abandi imirimo y’amaboko. Umuyobozi w’urugo we, mu rwego rwo kwirwanaho, yahisemo gukora umurimo wo gusana inkweto no gusudira ibikoze muri plastiki. Byumvikane ko uyu muryango nta bushobozi na mba wari ufite wo kwiyubakira inzu dore ko byahumiye ku mirari, n’uwari ukwiye gufata iya mbere mu gushakisha uburyo bwo kubona icumbi ariwe Hagena yaje kuba imbata y’inzoga, iryo abonye ryose, akamarira iyo.

Igitangaje ni uko muri icyo  gihe, ubuyobozi bw’ibanze mu murenge wa Musanze, bwahisemo, buhereye ku kuba uyu umuryango wa Hagena wari wujuje ibyangombwa byose ngo uhabwe inka muri gahunda ya Girinka, kumuha inka aho kubanza kureba icyihutirwaga kuri uyu muryango: gushakirwa icumbi uyu muryango  nk’uburengenzira bw’ibanze ku kiremwamuntu mbere y’ibindi byose aba akeneye. Icyakurikiyeho ni uko yaba uyu muryango, yaba n’iyi nka, bibonye mu itaho, riri mu rwego rumwe kubera ko icumbi ry’uyu murayngo ntaho ryari ritandukaniye na gato n’aho iyo nka irara.

Umushinga w’ akarere utunganya site ya Gaturo waje kuvutsa umuryango wa Hagena agapariseri rukumbi kari kubatseho icumbi ryawo.

Ikindi kitavuzwe ku bibazo by’uyu muryango ni uko umushinga watangijwe umwaka ushyize wo gutunganya ibibanza muri site ya Gaturo iherereye mu murenge wa Musanze, wasize bwa butaka rukumbi buriho ya nzu y’uyu umuryango bunyujijwemo umuhanda. Ibi bivuze ko ukurikije ibiteganywa n’amabwiriza agenga uyu mushingaa, akarere ka Musanze kari gafite inshingano zo kumushakira ahandi ho gutura hakuwemo uruhare buri muturage agomba gutanga rukuwe ku butaka bwe. Kuba rero akarere karakomeje kwigurutsa ikibazo cy’uyu mutuarge, kandi kazi neza ko ikibazo cy’ubutaka bwe akarere kaciyemo imihanda kitarakemuwe, ni ibigaragaza ko akarere kagize uruhare mu karengane uyu muryango wagiriwe dore ko n’abatera nkunga ntaho bagomba guhera bafasha uyu muryango kuko nta butaka bwariho bwo  kumwubakiramo icumbi.

Isaha n’isaha iri cumbi rishobora guhitana abagera ku munane

Ninde uzabazwa ubuzima bw’abagera ku 8 bataha mu nzu y’amanegeka , isaha n’isaha bashobora gutikiriramo.

Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye ubwo yasuraga uyu muryango, inyubako uyu muryango ucumbitsemo irashaje cyane kandi ifashwe n’ibiti 2 byatangiye kwibasirwa n’umuswa ku buryo isaha n’isaha iyi nzu ishobora kubagwaho cyane cyane muri ibi bihe by’imvura. Iyi ngirwa nzu ikaba icumbitsemo uyu muryango wa Hagena n’umugore we, abana be batanu n’umwuzukuru. nk’uko twabitangarijwe n’abagize uyu muryango. Umudame wa Hagena yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko ntako batagize ngo batabaze ubuyobozi kuri iki kibazo kibabangamiye kandi gishobora kubavutsa ubuzima bwabo, ariko ngo buri gihe bagiye basubizwa ko nta kintu bashobora kubamarira kubera imyitwarire mibi y’uyu Hagena, bemeza ko ariwe nyirabayazana w’ibibibazo byose umuryango ukomeje kugira.

Ikinyamakuru Virunga cyamenye amakuru yuko koko ikibazo cy’uyu muryango kizwi mu nzego zose harimo n’izishinzwe kwita ku batashoboye mu karere, ko ariko nta kintu na kimwe izi nzego zirakora ngo zigoboke uyu muryango uri mu kaga.

Tubabwire ko uretse n’inzego z’akarere zishinzwe kwita ku batishoboye zashoboraga kwita ku kibazo cy’uyu muryango, n’abagiraneza  baboneka mu nzego zinyuranye zibarizwa muri aka karere ka Musanze, harimo abagore bari mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri Fpr, Kiliziya Gatolika, abikorera bo mu rugaga rw’abikorera PSF, ingabo z’igihugu cyangwa polisi y’igihgu, bashoboraga gitabara uyu muryango ariko ikigaragara icyabuze ni ubuvugizi bwagombaga kugaragaza  ikibazo nyakuri cy’uyu muryango.

Hagati aho hakomeje kwibazwa uwaryoza ingaruka z’iyi nyubako ishobora kugwa isaha n’isaha ku bayicumbitsemo kandi  nk’uko twabivuze inzego z’ibanze zarakomeje gutabarizwa kugoboka uyu muryango uri mu kaga, zikica amatwi.

Icumbi rya Hagena riri mu mbago z’Umudugudu w’icyitegererezo wa Gaturo

 

Tubabwire kandi ko ahaherereye icumbi rya Hagena, ari neza neza muri site yaciwemo ibabanza ya Gaturo, ni mu marembo nanone y’umugududu urimo kuzamurwamo amazu meza mu midugudu ya Bukane na Gaturo; Benshi bakaba bobona ko kuba iriya nyubako igaragara ahantu nka hariya h’icyitegererezo mu mujyi wa Musanze, ari igisebo ku buyobozi bw’Akarere kubatswemo umujyi abanyamusanze harimo n’abayobozi b’akarere bemeza ko ari uwa kabiri k’umujyi wa Kigali.

 

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *