Politike

Bukane-Musanze: Ikiri uruganda ruto, ikiri ibarizo ndetse n’ateliye isudira rwagati mu ngo z’abaturage batagishobora no gukurikira programme za Radiyo kubera urusaku

Ubwo inkuru y’ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa harimo no kuba urusaku ruzivamo rubangamira umudendezo w’abaturage yabaga kimomo,  bamwe mu baturiye ibikorwa by’umugabo witwa Sezikeye Matiyasi biherereye mu mudugudu wa Bukane, mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze, bumvikanye bibasira cyane umunyamakuru wa Virunga Today, bamushinja kubogama, akibasira insengero zisakuza ariko bo baturanye n’ibikorwa bibabuza amahwemo, akabirenzaho ingohe.

Uyu munyamakuru yahise aterera agatima ku busabe yari yaragejejweho n’aba baturage bifuzaga ko yabakorera ubuvugizi, nawe akabigeza ku buyobozi bw’akagari, akaba yarizeraga ko iki kibazo cyakemuwe burundu cyane ko iki kibazo cyari urucyabana.

Urusyo rutunganya Kawunga rwashyirwa ahadatuwe cyane, ibarizo na ateliye bikajyanwa mu Gakiriro ka Bukinanyana

Iki kibazo uko giteye ni uko uyu Sezikeye Matiyasi usanzwe agaragara mu bikorwa by’ubushabitsi muri uyu mudugudu yafashe insyo 2 zitonora kawunga, akazishyira rwagati mu mudugudu ucucitse utuwe n’abaturage, hafi y’agasoko gato ka Cyabagarura.

Nkaho ibyo bitari bihagije, uyu uzi neza ko Akarere ka Musanze kamaze igihe gahamagarira ba Rwiyemezamirimo bakora ibikorwa binyuranye by’ubushabitsi harimo amabarizo na za ateliye zinyuranye, kwimukira mu Gakiriro gashya ka Bukinanyana, yafashe ibarizo na ateliye, abishyira hamwe na za nsyo maze si ugutera urusaku, birusha urwa tingatinga ikora imihanda.

Nubwo abarimo abanyamakuru bakomeje gutabariza aba baturage bari babangamiwe n’ibi bikorwa bya Sezikeye, cyane ko urusaku ruva muri ibi bikorwa rwahagarikaga urebye ubuzima bw’ababituriye, byongeye imicafu iva muri ibi bikorwa ikaba nayo yarashoboraha kubangamira bikomeye ubuzima bw’abaturage, uyu Sezikeye yakomeje kwica amatwi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo n’ubw’akagari bikomeza kurebera, hakaba haraketswe ikintu cya ruswa muri uku kurebera.

Ikinyamakuru Virunga Today kimaze kubona imgamba zafatiwe abateza urusaku muri iki gihe, kimaze kubona kandi amabwiriza y’akarere ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa bya master plan y’umujyi wa Musanze, gisanga nta rundi rwitwazo uyu Sezikeye yatanga rwatuma yanga kwimurira ibikorwa bye ahatunganyijwe ngo hashyirwe ibikorwa biri mu bwoko bumwe n’ibye.

Ku kibazo cy’abaturage bakomeje gusaba ko ziriya nsyo bakenera zitajya kure yabo, Virunga Today isanga koko aba baturage bakoroherezwa, izi nsyo zigashyirwa ahitaruye, nko mu gasoko kavuzwe haruguru ka Cyabagarura cyangwa kuri Centre nto ziri hafi aho, nk’aho bita ku Kiraro.

Virunga Today, izakimeza gukurikirana iki kibazo, ngo imenye niba aba baturage barahawe ubutabera, dore ko bizwi mu gihugu cyacu ko kizira kikaziririzwa kwishyira hejuru y’itegeko.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura ntacyo bwakoze ngo buhagarike ibikorwa binyuranije n’amabwiriza y’Akarere bya Sezikeye Matiyasi
Kuki izi nsyo zitakwimurirwa muri aka gasoko ahitaruye inzu zituwemo z’abaturage ?

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *