Politike

Paruwase Katedrale ya Ruhengeri : Kimwe na Virunga Today, Padiri Nsengiyumva Felecien nawe ntiyumva impamvu abakristu badafashwa ngo bakoreshe isengesho ryateguriwe Yubile.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/08/2024, Padiri Nsengiyumva Felicien asoza igitambo cya Misa yari yayoboye mu gitondo cy’uyu munsi, yasabye abakristu gufatanya nawe bagasoza bavuga isengesho rya Yubile. Nyamara uyu yibonye arivuga wenyine kubera nta sengesho aba bakristu bari bateguriwe ngo basenge barisoma aho bicaye mu Kiliziya. Ibi nibyo byatumye arangiza iri sengesh, yarabaye nk’usa nutonganya umukateshiste wari wamufashije gutura igitambo cy’ ukaristiya, amubaza impamvu iri sengesho ritahawe abakristu. Igitangaje ni uko no ku munsi wakurikiyeho iri sengesho ntawigeze arica iryera.

Ibi bije bikurikira inkuru ya Virunga Today yahise mu byumweru byashyize aho umunyamakuru yagarukaga ku byifuzo by’abakristu basabaga ubuyobozi bwa paruwase kubafasha bagakoresha kenshi  iri sengesho bateguriwe muri Yubile.

Isengesho ryiza rijyanye n’igihe cya Yubile

Kuva kuwa 10/02/2025 Kiliziya Gatolika  y’ U Rwanda iri muri Yubile y’impurirane. Ni Yubile y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa muntu,  n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda, imihango yo kwinjiza abakristu gatolika  muri iyo Yubile ikaba yarabereye muri Bazirika ya Kabgayi kuri iriya taliki. Mu rwego rwo guhimbaza iyi Yubile kandi, Kilizya Gatolika y’ U Rwanda  yateguye ibikorwa binyuranye bizaherekeza abakristu muri iyi Yubile, buri Dioyese ikazagira igikorwa cyihariye izategura kikitabirwa na bose. Ni muri urwego kandi nanone abakristu bateguriwe isengesho rya Yubile nk’uko bisanzwe bigenda igihe Kiliziya iri mu gikorwa gikomeye nka Yubile, hagamijwe kugira ngo abakristu barusheho kwegera Imana bayishimira ibyiza yabakoreye no kuyisaba gukomeza kubaherekeza mu rugendo rwo gukomeza kwitagatifuza.

Abakristu basanzwe bakoresha iri sengesho ahantu hanyuranye nko mu materaniro abera  mu miryango remezo, baganiriye na Virunga Today bayibwiye ko iri sengesho ryanateguwe n’Umwepiskopi wabo, rikaba rikoreshwa hose muri Kilizya Gatolika yo mu Rwanda, ko iri sengesho riteguwe neza cyane bijyanye n’ibihe barimo bya Yubile. Bagize bati : “ ari sengesho ni ryiza cyane  ryiza rikaba rikwiye gukoreshwa ahashoboka hose kuko ryibanda ku gushima ibyiza Nyagasani yakoreye Isi igihe yoherezaga umwana wayo ngo ayicungure ndetse riikanashima  n’ukuntu byabaye amahire igihe mu Rwanda twakiraga inkuru nziza ya Yezu Kristu, hanyuma rikarangiza  ritakambira Nyagasani Imana  ngo akomeze abakristu mu kwemera mu kwizera no mu rukundo, uko bukeye bagatera intambwe mu nzira y’amizero.”

Birashoboka ko haba hari abapadiri baba batazi ko ribaho

Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye kandi n’abakristu benshi bakaba barabihamirije uyu munyamakuru, ngo kuva ryatangira gukoreshwa muri Kiiziya Gatolika y’ U Rwanda, ngo iri sengesho ntabwo abapadiri bo kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bagize ubushakebuhagije  bwo kurikoresha, ku buryo ahagana mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka  ariho hagaragaye impapuro ririho mu Kiiziya, abakristu basabwa kurikoresha, ariko rimwe Padiri wasomye akarisojesha, ubundi ku munsi ukurikiyeho, uwasomye Misa ikurikiyeho ntaryikoze.

Ibintu byaje kuba bibi, ubwo na za mpapuro ntawongeye kuzica iryera, Padiri waje gusoma Misa wibutse kurisoma, akibona arivuga wenyine nk’uko byagendekeye Padiri Felicien.

Muri uko gushaka kurikoresha kuri bamwe no mu kwinangira ku bandi, hagaragaye abapadiri bamaramaje mu kutaryikoza, ku buryo hari nk’umupadiri, usanzwe azwiho ingeso yo gukererwa Misa, utararyikoza na rimwe nk’uko byemezwa n’abakristu, bakaba baboneraho kwemeza ko ashobora kuba atazi ko iri sengesho ribaho.

Hari abandi bakristu babona ariko ko kuba iri sengesho ridakoreshwa bitaba byacitse, ko atari ngombwa kurikoresha mu Kiliziya, ko no mu rugo, mu materaniro anyuranye, ryajya rikoreshwa cyane ko Misa za mu gitondo ziba zifite igihe gito, aba bakaba bongeraho ko Yubile itagomba kubonerwa muri rirya sengesho ryonyine ko hari n’ibindi bikorwa byinshi byiza byateguriwe aba bakristu.

Icyo Virunga Today ibivugaho nuko ikibazo cya ririya sengesho kigomba gushakirwa mu mitunganyirize ya gahunda zo kuri paruwase Katedrale, bikaba atari byiza ko iri sengesho ryakoreshwa mu kajagari, uyu munsi rigakoreshwa, ejo ntiriboneke.

Virunga Today kandi abona rwaba ari urwitwazo rwo kuvuga ko nta mwanya uboneka wo kuvuga iri sengesho mu Misa zo mu mibyizi, kuko isengesho ubwaryo ntirimara iminota 2, byongeye kandi no mu Misa zimwe zo ku cyumweru iri sengesho ntirivugwa. Hanyuma ikindi cya nyuma ari nacyo cy’ingenzi, kuki abakristu basaba ko bahabwa ibyo bateguriwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya nk’impano cyangwa intwaro ya Yubile, hanyuma bakayivutswa nta zindi mpamvu zumvikana zitanzwe.

Inkuru bifitanye isano:

Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Hari abakristu batishimiye servise bahawe muri izi mpera z’icyumweru

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *