Politike

Umukwabu mu nsengero: Abarenga 70% by’abakristu ba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri ntibari babone aho basengera kuri iki cyumweru.

Icyemezo giherutse gufatwa cyo gufunga insengero z’amadini n’amatorero zitujije ibisabwa gikomeje kuvugwaho byinshi ari nako kigira ingaruka kuri gahunda zinyuranye zari zisanzwe zihurirwamo n’abakristu zibera muri izi nsengero.

Urugero rufatika ni urw’ibyabaye kuri Paruwase Katedrale ya Kiliziya Gatolika Diocese ya Ruhengeri, isanzwe izwi kugira abayoboke benshi ndetse n’amikoro twavuga ahagije icyagatumye itakagombye gufatirwa ibi bihano byagiye byibasira cyane amadini n’amatorero atagira amikoro ahagije.

Koko rero, amakuru Ikinyamakuru Virunga gifitiye gihamya ni uko uyu mukwabu wabaye mu byumweru bishyize , usize Kiliziya imwe rukumbi yemerewe gusengerwamo muri iyi paruwase ibarizwamo umujyi wose wa Musanze, ari Kiiziya ya Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, icyicaro cy’umwepiskopi,; Benshi bakaba baratunguwe n’ibyabaye cyane ko izi Kiliziya zafunzwe usanga ziri mu kigero kimwe, ku bijyanye n’ibyangombwa zifite, n’izindi zigikora zitafungiwe imiryango.

Ikibazo gikomeye kuri Kiliziya ya Centrale ya Gacaca mu Kabirizi.

Nk’uko tubivuze hejuru, Kiliziya zose ziri ku byicaro by’ama centrale ( urwego rukurikira paruwase muri Kiliziya Gatolika), ubu zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. Uretse Kiliziya ya Centrale ya Gacaca ndetse n’aho abakristu ba Centrale ya Musanze basanzwe basengera hafite ibibazo byihariye, izindi Kiliziya hari abasanga  zakagombye kuzaba zaradohorewe, zigakora ibisabwa mu buryo bwihutirwa aho gufungirwa.

Koko rero Kiliziya Centrale ya Muko, iya Centrale ya Kabere ndetse n’iya Centrale ya Ninda, ni Kilizya zimeze neza kandi zubatswe mu bihe bya vuba. Impamvu abakurikiraniye hafi igikorwa cy’ifungwa ry’izi nsengero babona cyatumye zishyirwaho ingufuri, ni ukubura imbuga ziriho amapave kandi zibarizwa mu mujyi. Naho ikijyanye no kugira parking, kuba ruri kuri ½ cya hegitari, byose izi nsengero zirabyjuje.

Ku bijyanye na sound proof, nubwo bizwi ko insengero za Kilziya Gatolika ziba zitaruye ahantu hatuwe, ibyatuma zidateza urusaku ku baturanyi,  no gushyira muri izi nsengero, ntabwo ngo bihenze  ngo ntabwo byarenza miliyoni imwe ku rusengero rusanzwe. Ni kimwe no ku bindi bisabwa harimo umurindankuba, ibyuma byo gusaka imodoka n’abantu, kizamwoto, ibi byose, ntabwo byari bufate igihe kirenze icyumweru bitaraboneka urebye amakoro ya Kiliziya ubwayo n’umubare w’abakristu gatolika.

Aba bkurikiranira hafi iby’ifungwa ry’izi nsengero, bemeza ko ikibazo gikomeye ku bagatolika ari icyagaragaye kuri Kiliziya ya Centrale ya Gacaca. Ngo iyi Kiliziya irashaje e cyane ikaba nta n’ubuhumekero ifite kubera ubugufi bw’inkuta zayo, urebye ngo  akaba nta kindi yakorerwa uretse kuyivugurura hazamurwa igisenge ndetse no kuyagura mu bunini. Ibi akaba atari ibintu byahita bikorwa kano kanya  cyane ko   n’imirimo ikorerwa kuri Kilziya ya Paruwase nshya ya Musanze itararangira.

Ikibazo cy’iyi Kiliziya nshya ya Paruwase ya  Musanze kikaba cyarongeye nacyo kuvugwa nyuma yaho abakristu b’iyi centrale ya Musanze nabo bafungiwe aho bari basanzwe basengera, mu nzu mberabyombi y’Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze. Amakuru aheruka ni uko imirimo yo kubaka Kiliziya nshya yarimo igera ku musozo hakaba hari hasigaye gusasa amakaro muri iyi Kilizya izaba ijyanye n’igihe, ibereye n’umujyi mwiza wa Musanze. Ubwo ibi bibaye,  birumvikana bizasaba ko hashyirwa imbaraga zidasanzwe ngo haboneke amafranga yo kurangiza iyi Kilziya, ishobore gusengerwamo bidatine

Amasomo ku buyobozi bwa Kilziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri.

Nubwo nta makuru ikinyamakuru Virunga Today gifite k’ukuntu iki gikorwa cyagenze mu yandi ma paruwase ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, birashoboka ko ibyabaye muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri byabaye no mu yandi ma paruwase yandi hirya no hino muri Diyoseze. Ibi bikaba bigiye guha undi mukoro abakristu bisanzwe bizwi ko aribo bagomba kugira uruhare rw’ibanze rwo kwiyubakira Killiziya. Ikibazo ni uku kuri ubu abantu benshi bataka ukubura kw’amafranga, abakristu nabo bikaba byabagora kubona amikoro ahagije yo gushyira muri iki gikorwa.  Hagati aho ariko, kubera inshingano z’ibanze za Kilizya ari ukwamamza ijambo ry’Imana, byaba byiza ko n’izindi mbaraga aho zaboneka zakoreshwa, haba mu mitungo isanzwe ya Kiliziya, haba mu mfashanyo zasabwa hanze, ese kuki hataba no mu gushaka inguzanyo mu mabanki, kugira ngo abakristu bongere babone aho basengera hujuje ibisabwa.

Birababaje rwose  kuba abarenga 70% mu bakristu basengeraga muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri batazashobora kwitabira isengesho riruta ay’andi: Misa Ntagatifu,  ndetse niba ntagihindutse, umunsi ukomeye muri Kiliziya Gatolika, Assompusiyo ( ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya) nawo abakristu bakazawizihiza bari inyuma y’imiryango ya Kilizya. Umubyeyi Bikiramariya  Mwamikazi wa Fatima, abakristtu Gatolika ba Diyoseze na Paruwase Gatolika biragije, bakomeje kumutakambira ngo nk’uko yababaye hafi bakava mu bihe bya Covid, yongere ababe hafi muri ibi bihe bitaboroheye byahungabanya bikomeye ubukristu bwabo  n’ukwemera kwabo. Byose kandi birashoboka kuko Ibyiza Imana yabahaye ni byinshi ku buryo hatabura ibyo kwiyubakira ingoro nziza zihesha ikuzo Izina rye.

Nyakubahwa Padiri Visenti Twizeyimana Padiri Mukuru wa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri

 

 

Kiliziya ya Paruwase ya Gatolika ya Butete, modele ya za Kilziya Gatolika zubakwa ku buryo bugezweho muri Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri

Kiliziya ya Busengo mu zubatswe mu minsi ya vuba zujuje ibisabwa

Hari impungenge kuri Kiliziya ya Paruwase ya Rwaza nayo iri mu zikuze muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri

Urutonde rw’ibyo insengero zigomba kuba zujuje

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *