Politike

Byitezwe ko ijambo ry’Umukuru w’igihugu rihindura byinshi mu mikorere yari isanzweho mu gihugu

Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 14/08/2024, Perezida wa Repubulika yayoboye umuhango w irahira ry’abadepitebazaba bagize inteko Ishinga amategeko muri manda nshya y’imyaka itanu. iri rahira rikaba ryaranzwe n’ijambo rya Perezida Kagame, ijambo umuntu yakwita iry’amateka kubera ingingo zikomeye ryakomojeho zijyanye n’imitegekere y’igihugu cyacu. Muri iri jambo Umukuru w’igihugu akaba  yasabye abayobozi guharanira ko manda y’imyaka itanu, itaba iyo kongera ibibazo ku bisanzwe ahubwo ikwiriye kuba itanga ibisubizo byisumbuyeho.

Abantu benshi mu biganiro binyuranye bakomeje gutangarira no gushima ibikubiye muri iri jambo, aho abaturage bongeye kubona ko ibibazo by’igihugu, ibibazo byabo, Umukuru w’igihugu abihoza ku mutima kandi ko ikimushishikaje  ari uko ibibazo byose byabangamira iterambere ryifuzwa kuri buri muturage, byabonerwa  umuti bigizwemo uruhare n’abayobozi banyuranye baba barashinzwe imicungire y’iki gihugu.

Mu byo Umukuru w’igihugu yatanzeho umurongo muri iri jambo harimo ikibazo cy’akajagari gakomeje gukururwa n’amadini akorera muri iki gihugu, ikibazo cy’abayobozi bakomeje kwimakaza icyenewabo na ruswa mu kazi ndetse na service mbi zikomeje guhabwa abaturage hirya no hino mu gihugu hirengagijwe politiki y’igihugu yo gushyira imbere inyungu z’umuturage. Umukuru w’igihugu kandi akaba yarongeye kugaragaza aho U Rwanda ruhagaze ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kurangwa muri RDC, akaba yarahamagariye iki gihugu gukemura ibibazo bikireba harimo n’icy’impunzi ibihumbi amajana  z’abakongomani bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo dore imyaka iri hafi kugera kuri 30.

Umukuru w’Igihugu yahaye gasopo abiyita ba VIP

Mu ijambo rye Umukuru w’igihugu yakomoje ku biyita aba VIP, aba akaba ari ababona bamaze kugera mu myanya myiza, aho kuyikoresha barengera inyungu z’umuturage, ahubwo bakayikoresha bigwizaho imitungo, bakoresha icyenewabo cyangwa bakimakaza ruswa byose bigamije inyungu zabo cyangwa iza bene wabo.

Virunga Today isanga uretse n’aba ba VIP umukuru w’igihugu yakomojeho, hari na twa VIP duto iyo mu nzego z’ibanze, aho usanga hari nk’umukozi wa Leta, utinyuka gushuka bagenzi be, bagakora ibinyuranije n’amategeko bagambiriye kuvutsa uburenganzira umuturage, ubureganzanzira yemererwa n’amategeko. Utu tu Vip tugaragaraga no mu burezi, aho umuntu ahabwa kuyobora ikigo cy’ishuri, maze aho guharanira icyateza imbere ireme ry’uburezi, ahubwo akimakaza ibirimo ruswa y’igitisna aho nta mwarimukazi ushobora guhabwa amahirwe yo kubona amahugurwa cyangwa kuba yahabwa utundi turaka tuboneka mu mirimo inyuranye  yo ku kigo, atabanje kwitwara neza imbere ya directeur. Utu tu Vip kandi ntidusiba kugaragara no mu nzego z’ibanze aho ba gitifu b’utugari basigaye bica bagakiza, bakiha n’ububasha butari ubwabo bwo gukora ibiri mu nshingano z’abacamanza. Ibi byose bivuzwe, Virunga Today ikaba ibifitiye ibimenyetso bifatika.

Za Rusizi  ziboneka henshi

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku bibazo bikomeje kugariza abaturage, ariko abashinzwe kubikemura bakaruca bakarumira. Urugero yatanze ni urw’umusaruro w’umuceri waheze ku baturage b’ i Rusizi, ibirimo ministeri zifite ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi mu nshingano zabyo, zikaba ntacyo zakoze ngo zikemure iki kibazo kizateza igihombo abatuarge ari nako kibaca intege bakaba bazibukira ibyo guhinga umuceri.

Ikinyamakuru Virunga Today kibona ko ibibazo abahinzi bakomeje guhura n’ibibazo bitagira ingano, aho bahabwa imbuto babwirwa ko zifite ubuziranenge ariko bikarangira zidatanze umusaruro wifuzwa, ibibazo by’inyongera musaruro zibageraho zitinze ndetse n’zibonetse kenshi zikajyanwa mu bihugu by’abaturanyi. Hari kandi n’izitwa impuguke zirimo abagronome zidakora inshingano zazo ibituma umusaruro mu buhinzi ukomeje kuba iwa ntawo ugereranije n’imbaraga zishyirwa muri uru rwego.

Rusizi kandi iboneka no mu bindi bice by’ubuzima bw’abaturage  harimo nk’ibyauzwe mu gutwara abantu n’ibintu byakunze kuvugwa mu muhanda Musanze-Cyanika, kugeza ubu hakaba hagitegerejwe umuti ukwiye kuri iki kibazo. Hari kandi n’ikibazo cy’imibereho iteye isoni y’abakuwe mu nkengero za Pariki y’ibirunga, bikaba bisa naho aba bibagiranye kandi nyamara Leta ishyira akayabo mu bijyanye no gukura abaturage mu bukene.

Abanyamadini bakuriwe inzira ku murima, abadepite basabwa gutegura itegeko rijyanye na business byagaragaye ko bakora.

Aha niho benshi bashimira Umukuru w’Igihugu aho yemeje adaciye uruhande ko ibikorwa by’abanyamadini bisigaye biri mu rwego rwa business zisa ni z’ubusahuzi bukorerwa abaturage. Ibi Umukuru w’igihugu akaba bishoboka ko yabivuze amaze kwibonera ubwe gihamya y’aba Bishop n’abandi bihayimana mu madini anyuranye, birirwa banyunyuza imitsi y’abaturage, babaka amaturo n’impano zinyuranye bitwaje ko ari bwo buryo bwonyine bwabafasha kwiyunga ku Mana no kuzabona ubugingo buhoraho.

Ibi bikorwa bikaba bihabanye n’ibyo Ivanjili bamamaza yigisha aribyo byo  kwita ku babaye no kubafasha mu iterambere ry’umubiri n’irya Roho.

Virunga Today irizera ko inteko ishingamategeko izihutisha vuba na bwangu ririya tegeko basabwe gutegura no kwemeza, itegeko ryazashobora gukumira iyi mikorere mibi mu gihe ryazashobora;

  • Gushyiraho umurongo ntarengwamu iyakwa ry’amaturo n’impano zisabwa abayoboke n’uburyo bwo kubisoresha;
  • Gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikoreshereze y’imitungo icungwa n’abanyamadini hagamije kwimikaza amahame y’imiyoborere myiza ariko bitabangamiye ubwisanzure bw’amadini;
  • Gushyira ku rutonde rw’abagomba kugaragariza urwego rw’Umuvunyi imitungo yabo ,  bamwe mu bahayimana,  bafite inshingano zo gucunga umutungo .

Ibi biramutse bikozwe byazaca burundu ya mikorere y’abanyamadini usanga barigwijeho imitungo bakayobya uburari bakayandika kuri bene wabo, kenshi baba bibereye za Burayi.

Muri make Ijambo ry’umukuru w’igihugu ryagaragaje ishusho nyakuri y’ibizaranga imikorere ya Guverinoma  muri iyi manda y’imyaka 5, abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda, bakaba bemeza ko hazaca uwambaye, abayobozi bagiseta ibirenge mu gushyira imbere inyungu z’umuturange bakaba bakwiye kumenya ko ishyamba atari ryeru, bakaba basabwa guhindura imikorere dore ko ibyangombwa byose bakeneye babihawe; Atari ibyo, utabishoboye yakwivaniramo hakiri kare ake karenge, nk’uko banabisabwe n’Umukuru w’Igihugu.

Kimwe n’ i Rusizi ku muceri, i Musanze naho ibijumba byahombeje abahinzi
Umuhanda Kidaho-Nyagahinga: Hakomeje kwibazwa niba inyungu z’umuturage zizashyirwa imbere maze abakoresha uyu muhanda  bakabona umuhanda uzira inenge nk’izo tubona ubu
Abaturiye umujyi wa Musanze bakomeje kwibaza niba ubuyobozi buzi ibibera muri aka gashyamba
Hakwiye kumenyekana impamvu nyakuri hirya no hino hakiboneka bene iz’ inzu, hejuru y’akayabo k’amafranga atabarika Leta ishora mu kurwanya ubukene mu baturage
Ibikingi nk’ibi by’Abihayimana, urwego rw’umuvunyi ruzajye rubaza inkomoko yabyo
Itegeko rizateganya uburyo Leta yajya igira icyo ibona ku mafranga abanyamadini baabona bityo ibone uko yita ku bazaba bagiriye igihombo mu iyakwa ry’amaturo n’impano

Bitangira batwica mu mutwe hagakurikiraho kudindira muri byinshi
Umwanditsi: Musengimana Eammanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *