Politike

Burera-Virunga Walk: Siporo ubukerarugendo n’ubusabane n’abaturage (yavuguruwe).

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/08/2024, niho hatangijwe ku mugaragaro urugendo : Virunga Walk ( VIWA), urugendo rugiye kuzajya rutegurwa ku bufatanye bw’ibinyamakuru Virunga Today na Karibu Media hagamijwe kugaragaza ibyiza bya siporo no gukangurira abanyarwada gukora ubukerarugendo budahenze.

Ku ncuro ya mbere y’uru rugendo, itsinda ryari ryitabiriye uru rugendo ryakoze ibilometero hafi 30, bisura inkengero z’ibiyaga bya Burera na Ruhondo maze rusoreza uru rugendo muri Centre ya Gahunga, hose ni mu Karere ka Burera.

Uyu kandi wabaye n’umwanya ku banyamakuru bitabiriye uru rugendo, wo gusabana n’abaturage aho bagiye banyura mu midugudu, aba bakaba baraboneyeho kubagezaho bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere ryabo. Abari muri rugendo kandi nabo ubwabo bagiye bibonera byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo kariya gace kaberanye n’ubukerarugendo kabyazwe umusaruro ndetse ngo n’ibi biyaga byombi bibe byakorerwamo ibikorwa byazanira ababituriye iterambere.

Ibiyaga biracyaneye kubyazwa umusaruro kurusha uko bimeze ubu

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo nk’ibiyaga by’impaga birazwi cyane mu gihugu cyacu. Ikiyaga cya Burera   gifite ubuso bw’ibilometero kare 55 naho icya Ruhondo kikagira  28, ni ukuvuga ko Burera ikuba hafi kabiri Ruhondo mu buso.

Ku bijyanye n’uruhare rw’ibi biyaga mu bukungu bw’igihugu, muri ibi biyaga hakorerwa ubukerarugendo kandi bugenda butera imbere ukurikije umubare w’abashoramari bakomeje kugana kariya gace. Ibi bikaza bisanga uruhare rw’urugomero rwa Ntaruka rubyara amashanyarazi agera kuri 11.5 MW, ingufu zikenewe mu iterambere ry’igihugu.

Ibikorwa by’ubukerarugendo ku biyaga byombi birakataje
Urugomero rw’amashanyarazi hagati y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, rutanga megawati zigera kuru 11, kugeza mu mwaka wa 1982 nirwo rwonyine igihugu cyari gifite

Virunga Today isanga uretse ibi tuvuze hakwiye gutekezwa no kuri ibi bikorwa bikurikira

Ubworozi bw’amafi

Birazwi ko imishinga yo kororera amafi mu biyaga bya Burera na Ruhondo yagiye ibaho ariko bikarangiira nta musaruro itanze kubera ngo imiterere y’ibi biyaga idatuma hari ubwoko bwinshi bw’amafi bubamo. Gusa nanone hibazwa impamvu mu gihe cyashyize, mu biyaga byombi cyane cyane icya Ruhondo, hagiye habamo amafi manini kandi menshi, nyuma akaza kubura kandi nyamara iyo miterere ivugwa yo itarigeze ihinduka.

Naho ku bijyanye n’iiyaga cya Burera, uretse amafi atari menshi yabonekaga mu kiyaga cya Burera, ngo iki kiyaga cyabonekagamo ku kigero cyiza amafi bita inshonzi zacuruzwaga hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu udufi twitwa amaheri nitwo tuboneka muri ibi biyaga byombi, umusaruro watwo ukaba ari hasi cyane nk’uko abitabiriye uru rugendo babyoboneye ku kiyaga cya Ruhondo.

Ikiyaga kiri ku buso bwa 55 km2, nta fi nta sambaza, igihombo ku gihugu cyose

Inkengero z’ibiyaga zitabyazwa umusaruro.

Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu Rwanda, amabwiriza ateganya ko ku nkengero za buri kiyaga hagomba gusigwa metero 50, ibikorwa birimo iby’ubuhinzi bigakorerwa inyuma y’izi metero. No ku biyaga bya Burera na Ruhondo, aya mabwiriza yarubahirijwe, ariko hasigara ikibazo cyo gutunganya izi nkengero ku buryo hakorerwa ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga, haterwa ibiti binyuranye byanakurura urusobe rw’ibinyabuzima kuri ibi biyaga.

Inkengero z’ibi biyaga byombi zikwiye kubungabungwa haterwaho ibiti cyangwa hagatunganywa imbuga nziza zibereye ubukerarugendo

Hari kandi ibishanga bitabungabunzwe byakagombye gukoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi, abaturage bagafashwa kubibyaza umusaruro.

Imisozi ihanamye ya Kinoni ni amanegeka, iberanye n’ubukerarugendo kurusha uko  iberanye no guturwaho no gukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi

Nk’uko abanyamakuru bakoze uru rugendo babyiboneye, imisozi yo mu murenge wa Kinoni yirengereye ikiyaga cya Burera na Ruhondo, ni amanegeka ku buryo hatagize igikorwa ngo abaturage bamwe bagituye ahantu hahanamye cyane bakurweyo, byazabakururira ibyago bikomeye nubwo buriya butaka kubera imiterere yabwo budakunze kwibasirwa n’inkangu.

Iyi misozi kandi ubwayo, ubutaka bwayo, ni nk’agasi, ntibuberanye n’ubuhinzi, ahenshi hakagombye kuba haratewe amashyamba.

Ubu buhaname kandi nibwo butuma bigorana kugeza kuri aba baturage ibikorwa remezo birimo cyane cyane amazi, kuko nk’uko babibwiye abanyamakuru , aba baturage baturiye akagari ka Nkenke, baracyakoresha amazi yo mu bishanga nayo babona bibagoye bayakuye mu kabande.

Igikwiye gukorwa rero n’inzego zinyuranye zishiznwe kureberera abaturage, ni ugukomeza kureshya abashoramari, hanyuma ingurane aba baturage bahabwa bagafashwa kucicunga neza bashakirwamo amacumbi ahandi mu midugudu  no gushaka ubundi buryo bwo kwiteza imbere ku bw’izo ngurane.

Imisozi y’amanegeka ibereye ubukerarugendo kurusha uko yabera imiturire n’ibikorwa by’ubuhinzi

Ni impamvu ki REG ikora ibikorwa by’ubuhinzi atarizo nshingano zayo, kuki igishanga kitagikumiriwe kidakoreshwa hongerwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ?

Mu biganiro binyuranye ahantu hanyuranye  abaturage baturiye agace kasuwe, bakomeje kugaragariza abanyamakuru ko bafite inyota yo kwiteza imbere cyane cyane bitabira ibikorwa by’ubuhinzi, ikibazo bahura nacyo akaba aricyo kubona aho bakorera ubu buhinzi bibumbiye mu makoperative.

Aba bahise bakomoza ku butaka bugera kuri hegitari 100  kuri ubu bucungwa na REG, ikigo cy’igihugu gicunga ibijyanye n’ingufu,  ndetse n’ubw’igishanga cyitwa Gana, igishanga kingana na hegitari 80 kiri mu nkengero z’ikiyaga cya  Ruhondo.

Ku bijyanye n’ubutaka bwa REG burenga hegitari ijana, ngo ubu butaka butizwa abakozi ba REG maze nabo bagashaka abaturage babuhinga hanyuma bakumvikana ku kiguzi. Ikinyamakuru Virunga Today cyibaza ukuntu:

  • REG yaba yarahawe buriya butaka bungana kuriya kandi bizwi ko mu nshingano zayo hatarimo ibyo gukora no kwita ku bikorwa by’ubuhinzi. Virunga Today isanga ko niba koko uyu mutungo utimukanwa ubarirwa mu mitungo bwite y’iki kigo, Leta yakagombye gufasha REG hakaboneka abashoramari cyangwa koperative bo kububyaza umusaruro, aho gukomeza kubuhinga ku buryo bwa gakondo.
  • Ni gute umukozi wa Leta ugengwa na Stati, hejuru y’umushahara n’ibindi biherekeza umushahara yemererwa,yakongerwaho n’ubutaka bwo guhinga kandi bizwi ko bitamushobokera gukora neza iyi mirimo yo mu biro no guhinga, imirimo itari ikwiye kubangikana. Virunga Today isanga imicungire nk’iyi irimo amarangamutima, aho umukozi agenerwa ibitavugwa mu masezerano yari ikwiye gucika burundu, maze nk’ubu butaka bukabyazwa umusaruro nk’uko tubivuze hejuru.

Naho ku kibazo cy’igishanga cya Gana, amakuru dukesha umugronome injenyeri, uturiye iki gishanga, akaba yarakomeje guharanira ko izi hegitari 80 zibyazwa umusaruro, ngo ni uko iki gishanga cyarangije  gukurwa mu bishanga bibungwabungwa ( bibujijwe gukorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi) akaba rero nta kindi cyaba gisigaye, uretse kugiha koperative zikagihinga, hubahirijwe amabwiriza yo guhinga mu nkengero z’ibiyaga.

Ibi byo kugiha koperaative zikagihinga ngo ariko bikomeje kugenda biguru ntege bitewe n’abaahabwa gukora inyigo yo kubyaza umusaruro iki gishanga bikaranagira bagaragaje inzitizi zigihari muri ubu buhinzi, inzitizi uyu mu injenyeri we abona ko ntaho zishingiye.

Nk’umwanzuro kuri ibi bibazo byombi, abari bitabiriye uru rugendo bijeje aba baturage ko mu bushobozi bwabo bagiye gukurikirana iki kibazo ku rwego rwa RAB, kuko nta kuntu Leta yaba yarashyizeho gahunda yo guhinga ubutaka bwose, nta na hamwe hibagiranye, hanyuma ibigo bya Leta birimo REG na REMA akaba aribyo bibangamira iyi gahunda igamije kubonera umuti, ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

 

REG isanzwe ifite mu nshingano zayo ibijyanye n’ingufu mu gihugu, ifite ubutaka bunini bukikije iyi misozi,. Ubu butaka bisa naho yabuhayeho impano abakozi bayo, batazi ibijyanye n’ubuhinzi basanzwe bafite umushahara bemererwa n’itegeko
Igishanga cya Gana cyavanywe mu bikumiriwe, iki ni igihe cyo kukibyaza umusaruro

Abari bitabiriye uru rugendo basoje bakora urugendo Ntaruka -Gahunga, aho batangariye iterambere rikomeje kugera ku baturage baturiye kariya gace, aho udusantre twa Nyanga na Kabaguma, twafashe isura nziza y’imijyi mito, ibizihutisha iterambere ry’abaturage.

Ijisho ry’umunyamakuru uri mu rugendo ryeretswe byinshi: Uyu muhanda mu mudugudu wa Gafuka, Akagari ka Nyarwondo, umaze imyaka irenga 10 ukoreshwa , Rwiyemezamirimo yabuze atawurangije, birangiriraho

Kabaye akanya keza ku banayamakuru ko kwirebera ibyiza bitatse aka gace
Abashoramari mu bufatanye n’abaturage: Iri n’ishuri ry’incuke bubakiwe n’umushoramari, kwiga ni ubuntu
Abaturage bagaragaje inyota yo gushyikirana n’abanyamakuru barimo Setora Janvier bamenye bakanakunda agikora kuri Radio y’abaturage ya Musanze

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *