Iyobokamana

DIYOSEZE GATOLIKA YA RUHENGERI: NONE IBWIRIZA RISABA ABAGABO BAFITE ABAGORE BABIRI GUSEZERERA UWA KABIRI RYABA RINYURANIJE N’INYIGISHO Z’IVANJILI ?

Kuri uyu wa 13 Gicurasi, ubwo hizihizwaga umunsi Mukuru wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri,  Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ruhengeri Nyiricybahiro Visenti Harolimana yaboneyeho afungura kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, umuryango w’impuhwe z’Imana, aho biteganijwe ko muri iyi Yubile y’impurirane Kiliziya Gatolika y’ U Rwanda irimo,  abazawunyuramo bazaronka indulgensiya zinyuranye zikomoka ku Mana. Abakristu rero bakaba barasabwe kwitabira iki gikorwa gitagatifu kuko abazacyitabira bazoroherezwa guhabwa amasakramentu anyuranye bijyanye nyine na indulgensiya bazahita baronka. Gusa mu mabwiriza  yatanzwe ajyanye n’icyo gikorwa, harimo rimwe ryabaye nk’iritungura bamwe mu bakristu. Iryo ni iry’uko umugabo ufite abagore babiri, asabwa kwirukana uwa kabiri, akabona ubuhabwa indulgensiya, akongera kwemererwa kuba umukristu, kimwe ni uko umugore wa kabiri, wifuza kubona izo indulgensiya agomba gutandukana n’umugabo babanaga muri ubwo buryo. Ikinyamakuru Virungatoday cyasesenguye ibirebana n’iki gikorwa ibategurira inkuru ikurikira.

Nubwo mu byanditswe bitagatifu nta na hamwe hagaragara ibyo kubuza umugabo kuzana abagore babiri, amahame ya. Kiliziya Gatolika ndetse n’amategeko  igihugu cyacu kigenderaho,  ntibyemera ibyo gushaka abagore babiri.

Nubwo bimeze gutyo ariko nanone, kuva kera na kare, aya mahame ya Kiliziya ntiyigeze abuza abakristu bamwe kuzana abagore barenze umwe nubwo babaga bazi ko bazahanishwa ibihano biremereye harimo guhagarikirwa amasakramentu kimwe mu bihano biremereye bitangwa muri Kiliziya Gatolika. Igikurikiraho ni uko uyu mukristu yemera kwirengera ibihano ariko nanone ntacike mu kwitabira ibikorwa bya gikristu harimo no kujya mu Misa. Ibi birangira nanone uru rugo rwa kabiri rubayeho mu buzima busanzwe nk’izindi zose zisanzwe, rukagirwa n’umugabo, umugore n’abana babakomokaho.

Uru rugo rukomoka ku gushakana k’umugabo n’umugore wa kabiri nirwo rugarukwaho mu mabwiriza yavuzwe haruguru yatanzwe na Kiliziya, aya mabawiriza akaba arusabira gusenyuka kuko rwubatswe, rwabayeho binyunije n’amahame ya Kiliziya, bityo kugira ngo haboneke indulgensiya kuri uyu mugabo, cyangwa kuri uyu mugore,  rukaba rugomba gusenyuka byanze bikunze.

Ibisabwa uyu mugabo cyangwa uyu mugore bishobora kuba  binyuranije n’inyigisho z’Ivanjili

Ukoze ubusesenguzi kuri iri bwiriza rya Kiliziya, gusezerera uyu mugore wa kabiri, bivuze kumwirukana burundu, ugahagarika burundu inshingano wari umufiteho, harimo kurushakira ibiwutunga, kurera abana, kururinda n’ibindi…. Abahugukiwe n’iby’ijambo ry’ Imana bo bifashisha Bibiliya maze bagasoma mu mavanjili matagatifu atatu: Iya Matayo ( 22, 34-40), iya Mariko ( 12,28-34), iya Luka ( 10,25-28), bakabona muri kiriya cyifuzo cya Kiliziya Gatolika ukunyuranya n’inyigisho dukura mu Ivanjili. Koko rero muri ariya mavanjili yo mbi, bagaruka ku gisubizo Yezu yahaye abamubazaga itegeko risumba ayandi. Yabasubije atazuyaje ko Gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda ariyo mategeko asumba ayandi.

Ibi bikaba byumvikana ko kubijyanye n’ibyo uyu mugabo cyangwa uyu mugore basabwa, gusezera guta inshingano bari bafite mu muryango Yezu Kristu ubwe yasigiye Kiliziya ye.

Uretse iri tegeko ry’Urukundo rivugwa muri Bibiliya ryabangamirwa bikomeye na ririya bwiriza, hari abandi babona ko iri bwiriza ryabangamira umuryango nyarwanda cyane ko nk’uko twabibonye ku bakristu, no mu baturage basanzwe, ibyo kuzana abagore babiri bibaho nubwo bigenda bikendera kubera ibibazo binyuranye harimo n’iby’ubukungu.

Gusezerera umugore wa kabiri byahagarika inshingano ku muryango, ibyatuma abana bakomoka muri uyu muryango babura uburenganzira bemererwa n’amategeko bwo kugira ababyeyi bombi babitaho.  Muri rusange isenyuka ry’uyu muryango ryagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’umuryango, ukeneye gutekana ngo ugere ku itera mbere ry’abaturage. Tubabwire kandi ko mu mabwiriza yatanzwe na Kilizya badasobanura uko byagenda umugabo cyangwa umugore bataye inshingano zabo muri uyu muryango. Inshingano z’umwe muri bo zaafatwa na nde, aba bana basigara bitaweho na nde ?

Ikibazo cy’ingo z’abagore ba kabiri ihurizo kuri Kiliziya Gatolika

Nubwo hari ababona ibyo gusaba abashakanye k’ uburyo bwavuzwe haruguru gutandukana mu bwumvikane binyuranije n’itgeko ry’urukundo,, hari n’abandi babona guhindura umurongo Kiliziya Gatolika yafashe kuri iki kibazo kuva kera na kare bigoranye. Gusa nanone basanga nanone Kiliziya iba yigiza nkana iyo isaba ko abashakanye kuri ubu buryo batandukana, kuko bizwi ko bigoranye gushyira mu bikorwa iki cyemezo, kuko bizwi ko benshi mubafata iki cyemezo batagishyira mu bikorwa ahubwo bikomereza umubano baba bafitanye na bagenzi babo kabone n’iyo babikora rwihishwa.  Babona rero ku bw’iyo mpamvu, ingufu nyinshi Kiliziya yazishyira mu ikumira, abakristu bagashishikarizwa guca ukubiri no kuzana abagore ba kabiri kuko binyuranije n’Ijambo ry’Imana. Ngo naho ubundi, gufatira ibyemezo bikakaye abashakanye muri buriya buryo, ni igikorwa kizakomeza kugora Kiliziya gushyira mu bikorwa ari nako kivangira  Leta ihangayikishijwe bikomeye n’ibibazo byo mu miryango.

 

Umwanditsi: MUSEMMA

Contact: 0788 610 875

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *