Politike

Musanze: Abatuye Yaounde batunguwe no gusanga zebra crossing bifuje kuva mu myaka icumi ishize yabatanze mu muhanda

Burya koko abanyarwanda babivuze ukuri ngo ” Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. Koko rero abaturiye agace bita Yaounde mu mujyi wa Musanze, nyuma y’imyaka irenga icumi bategereje ko bahabwa zebra crossing yakumira impanuka zibahekura kenshi, batunguwe ndetse baranishima cyane ubwo muri iki gitondo cy’uwa 21/08/2024 basanze imirongo 6 y’umweru mu muhanda rwagati hafi ya Sacco Umutuzo. Iyi mirongo ikaba ariyo igize zebra crossing, imirongo isaba ibinyabiziga kubererekera umunyamaguru.

Aha hashyizwe zebra crossing ni  mumsangano y’umuhanda Musanze-Rubavu n’undi uva muri aka gace werekeza mu duce twa Kingi. Mu myaka 10 ishyize, aka gace kakomeje guturwa kubera ibibanza byahabonekaga ndetse n’abakoresha uyu muhanda bava mu bice bya Kinigi bakomeza kwiyongera. Hagati aho, ibikorwa by’ubucuruzi nabyo byakomeje gutera imbere ndetse hashingwa n’amashuri anyuranye muri aka gace, ibyatumye urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga byiyongera, ibyakururaga nanone impanuka nyinshi zimwe muri zo zigahitana ubuzima bw’abantu.

Nubwo abatuye aka gace bakomeje gusaba ababishinzwe gukora ibisabwa ngo hakumirwa izi mpanuka muri aya masangano hashyirwa zebra crossing.   ibi ntibyahise bikorwa kubera ahari ko aba babishinzwe basangaga zebra crossing zari zisanzwe muri aka gace zihagaije.

Ikibazo ariko cyarushijeho gufata indi ntera kuva aho muri kariya gace hiyongereye ubwinshi bw’imodoka bitewe n’uruganda rwa sima rwubatswe muri kariya gace ndetse na nyuma yaho aka gace gakatiwemo ibibanza maze n’amatorero arimo Zion agafungura urusengero hafi aha. Ku bw’ibyo impanuka zariyonereye cyane ku buryo nta kwezi gushyira hatabaye impanuka ikomeye, ibyakomeje guhangayikisha benshi harimo n’ababyeyi bari bafite abana biga mu bigo by’amashuri binyuranye muri kariya gace.

Mu ntangiriro z’ukwzi kwa Karindwi uyu mwaka, abatuye aka gace babigiriwemo inama n’umuyobozi w’ikinyamakuru Virunga Today, nawe utuye muri aka gace, bandikiye umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda, bamusaba ko iki kigo cyabashyirira zebra crossing muri aka gace, kugira ngi harengerwe ubuzima bw’abari bakomeje guhura n’impanuka zikomeye a zitasibaga kubera muri uyu muhanda.

Uyu wari umaze kugira inama aba baturage yakomeje gukurikirana ikibazo mu kigo gishinzwe imihanda, maze mu butumwa yagiye ahabwa n’abakozi ba RTDA, bamwizeza kuzakemura ikibazo mu maguru mashya, ari nabyo byaraye bibaye.

Kuba aba baturage bashubijwe kuri iki kibazo bagejeje ku kigo gishinzwe imihanda ni urugero rwiza rw’imiyoborere myiza yerekenywe n’iki kigo,  aho umuturage akemurirwa ibibazo kandi ku gihe, RTDA rero ikaba yakagombye kubera urugero rwiza no ku bindi bigo birimo RURA, ikomeje gutakambirwa n’abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, ngo ibakemurire ikibazo cyaburiwe umuti kugeza ubu, aho abashoferi basa n’abafashe ingwate abaturage batabarika, bakabagaraguza agati maze n’ubuyobozi bwakabatabaye bukinumira. Aba bayobozi  benshi muri bo bakaba bibonera ubwabo ikibazo igihe batembera mu madoka meza igihugu cyabafashije kugura, ariko ntihabe no guhagarara ngo babe bahumuriza abarengana.

Imirongo 6 y’umweru iberamye, igisubizo ku kibazo cy’impanuka zahekuraga abakoresha uyu muhanda
Kuba aha hantu harambuye cyane yari nyirabayazana y’impanuka z’urudaca muri aya masangano

 

Inkuru bifitanye isano

Musanze-Yaounde: Barasaba RTDA ikintu cyoroshye ariko cy’ingenzi ku buzima bwabo: kubashyirira zebra crossing ahakomeje kubahekura.

IUmwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *