Politike

Breaking news:Forum y’urubyiruko: Abarimo abana baguye isari nyuma yaho amafunguro bagombaga guhabwa saa sita yimuriwe saa kumi n’imwe

Amakuru  y’iyi forum yateraniye muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri yagarutsweho n’ikinyamakuru Virunga Today mu nkuru yatambutse uyu munsi, yemezaga ko iyi forum iza gusozwa none kuwa 25/08/2025 nyuma ya gahunda icucitse yari yateguriwe iyi forum.

Icyatangaje uyu munsi w’isoza ry’uyu munsi wanabereyemo Yubile y’urubyiruko, ni uko abari bitabiriye iri hurirro basabwe gukurikirana programme ndende yari irimo igitambo cya Misa cyatangiye saa yine zuzuye kigakurikikirwa n’ibirori byo kwizihiza uyu munsi gahunda yose ikaza kurangira ahagana mu ma saa sakumi n’imwe n’igice abitabiriye iyi forum bagahabwa amafunguro yo ku manywa yakagombye gutangwa nibura saa sita.

Icyo ikinyamakuru Virunga Today cyibaza ni ukuntu abarimo Kardinal, ministre, Umukuru w’Intara, abepiskopi,  bakwitabira ibirori byagaragaye amakosa yo kuvutsa uburenganzira abarimo abana bwo kubona amafunguro yo ku manywa, ariko bo ntibarabukwe; byongeye abarimo aba bana bagasabwa gukoresha ingufu z’umurengera bategura indirimbo n’imikino zo gutaramira aba bayobozi bizwi ko baje muri iyi gahunda bamaze kugira icyo bashyira mu gifu, basamuye.

Ikinyamakuru Virunga Today kiracyakora iperereza ku byateye aya makosa akabije yakozwe n’abashinzwe gutegura iyi forum kandi bazi ko benshi mu bari bitabiriye iyi forum bageze mu masaha ya kare kuri Paruwase bakaba nta cyayi bari bateguriwe byongeye kandi bakaba nta cyizere bari bafite ko imiryango yakiriye aba bana hari amafunguro yo mu gitondo yari yabateguriye.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *