Nyagatare: Imihindagurikire y’ikirere ikoze ku bashoye imari mu buhinzi bw’ibirayi
Ikinyamakuru Virunga Today gikunze kugaruka ku ngaruka z’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi ndetse n’ubwihindagurika bw’ikirere ku batuye Isi. Muri zo hakaba hari ihinduka rikomeye mu migwire y’imvura ku buryo hari aho rimwe ikunze kugaragara igwa ku buryo burenze ibipimo ibitera imyuzure yangiza byinshi mu bikorwa bya muntu, ubundi ikagwa nabi cyangwa ikabura burundu ibitera amapfa, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bigahubanga ku buryo bukabije nabyo bikaganisha ku nzara z’urudaca.
U Rwanda kimwe n’ibindi byinshi mu bihugu bikini mu nzira y’amajyambere bigerwaho n’ingaruka z’iyi mihindagurikire y’igihe kandi nyamara uruhare rwabyo mu kohereza imyuka yangiza ikirere akaba ari nayo nyirabayazana y’iri hindagurika ari ruto.
Ibyabaye muri iki gihembwe cy’ihinga A turimo, aho habaye ibura ry’imvura mu duce twinshi tw’iigihugu, bikaza gusa naho haba idindira ry’imirimo y’ihinga yari iteganijwe muri iki gihembwe, yongeye kugaragariza abanyarwanda ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere kibareba, bakaba nabo bakwiye gutekereza ku ngamba zo guhangana n’iki kibazo, ingamba twagarutseho mu nkuru zacu ziheruka.
Hagati aho ariko hirya no hino mu gihugu bakomeje gutaka igihombo bazakururirwa n’imigwire itaragenze neza muri iki gihembwe, abo tugarikaho none akaba ari abashoye imari mu buhinzi bw’ibirayi mu karere ka Nyagatare
Bakuruwe n’ikiguzi cy’ubutaka kiri hasi ndetse n’ubutaka buberanye n’imbuto nshya y’ibirayi maze bashora mennshi mu buhinzi bw’ibirayi
Hari hamenyerewe ko uturere turimo ubutaka bw’amakoro y’ i birunga ndetse n’utw’imisozi miremire yegereye Nyungwe ari two duhingwamo ibirayi kandi hakaboneka umusaruro ushimishije.
Gusa uko imyaka yagiye yiyongera ninako ubutaka bwo muri turiya duce bwagiye buhenda cyane mu duce twegereye ibirunga dore ko no muri utu duce hasanzwe hari ubucucike buri hejuru bw’abaturage ndetse n’abaturage bakaba basigaye bitabira guhinga indi myaka ibungura birushijeho nk’ibitunguru.
Nk’urugero, biragoye kuba wabona ahantu hangana na hegitari wakodesha ukaba wahingaho ibirayi nyamara nka Nyagatare ukaba ushobora kuhabona ubutaka bungana na hegitari ku mafranga ibihumbi magana abiri ku gihembwe gusa.
Ibi nibyo byatumye bamwe mu bahinzi b’ibirayi bari basanzwe bafite ibikorwa byabo mu duce twegereye ibirunga nka za Cyanika, Gahunga na Rugarama barahisemo kubyimurira mu karere ka Nyagatare dore ko bari bamaze no kubona imbuto ikwiranye n’ubutaka bwa Nyagatare, ngo ishobora kuba ikomoka mu gihugu cya Kenya.
Umwe mu bahinzi bo muri kariya gace wimuriye ibikorwa bye mu karere ka Nyagatare yabwiye Virunga Today ko mu myaka 2 ishyize ibintu byababereye byiza cyane bakunguka akaba ariyo mpamvu muri iki gihembwe cy’ihinga bari barongereye ishoramari muri ubu buhinzi.
Yagize ati:” Iyi myaka 2 ishyize ibihe byatubereye byiza cyane ku buryo umusaruro kuri hegitari washoboraga kugera kuri toni 20, ibyatwinjirizaga iritubutse ku buryo washobora gushora miliyoni 2 ukunguka izindi 2 ku gihembwe, ibi bikaba byaratumye muri uyu mwaka dushaka uko twongera ubuso buhingwa ndetse dukangurira na bene wacu kuza kwitabira ubu buhinzi muri aka karere gafite ubutaka buhendutse kandi bwera neza”.
Mugenzi we, nawe waje Nyagatare akuruwe n’ubu buhinzi yunze murye maze abwira Virunga Today ko kubera inyungu bakuraga muri ubu buhinzi, bateganyaga kurushaho guteza imbere ubu buhinzi. Yagize ati :” Ubuhinzi bw’ibirayi busaba amikoro ahagije harimo imbuto nziza yo gutera, amafumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda ndetse n’imiti irwanya indwara hakiyongeraho n’abakozi bagomba bo kwita kuri iki gihingwa, akaba ariyo mpamvu benshi muri twe bari barishatsemo ubushobozi, abandi bagana amabanki ngo tubashe kwitabira iki gibingwa ku buryo bushimishije ari nako twizera inyungu ziri hejuru zikomoka kuri ubu buhinzi.
Bashutswe n’imvura yaguye rimwe risa batera imbuto nyuma y’ukwezi hamera mbarwa none nayo yarumye.
Nk’uko bakomeje babwira Virunga Today, ngo kuva batangira ibikorwa byabo muri Nyagatare, ngo nibwo bwa mbere bari babonye izuba rifite ubukana bwa kariya kageni. Izuba bavugaga akaba ari iryaranze amezi y’uku kwa cyenda ndetse n’ukwa cumi, amezi yarasanzwe azwiho kuba ay’imvura y’umuhindo, imvura nyinshi ihagije ku gihingwa cy’ibirayi. Ngo uretse nabo baje basa n’aho ari abimukira muri Nyagatare, n’abandi baturage basanzwe bahatuye bemeza ko imyaka yari ibaye myinshi batavushije uruzuba kuri bene ruriya rugero.
Aba baturage bakomeje babwira Virunga Today ko rugikubita bashutswe n’akavura gake kaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda maze bagahita batera,bikarangira nta mvura yindi yongeye kugwa.
Umwe muri bo yagize ati:”Abantu twese twari twariteguye iki gihembwe ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi, imbuto, ihari, amafumbire twaradepye ndetse twararangije no gutegura imirima tuzahingamo ibirayi, bityo imvura ya mbere yaguye twahise dutera imbuto, twizera ko imvura izakomeza kugwa nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka”
Uyu yongeyeho ko ibintu byajye kuba bibi, bibi cyane kuko ubwo twakoraga iyi nkuru imvura yari imaze ukwezi kurenga itaragwa nubwo amakuru ya nyuma Virunga ifite ari uko ubu isa naho yatangiye kugwa gake. Ibi bikaba bizabakururira igihombo gikabije ndetse nko kuri we bisa naho adateze kubura umutwe.
Yagize ati :” Nyuma yaho dutereye imbuto, twategereje imvura turaheba, ahubwo uruzuba rw’ubukana nta ngere rwakomeje gucana ku buryo imbuto twashyize mu butaka itashoboraga kurokoka nyuma y’ukwezi kose riva, kuri ubu nkaba mbona ku mafranga arenga miliyoni zirindwi nashoyemo, yose azahiramo kuko na duke twashoboye kumera twahise duhira hejuru, nkaba rero mbona umushinga wo guhinga ibirayi kuri njye urangiriye aha”
Biragoye kuzongera kwizera ibyo babwirwa ku iteganyagihe
Nk’uko twabivuze haruguru, icyari cyitezweho umuhindo urangwa n’imvura nyinshi cyahindutse igihe cy’uruzuba kugeza none ubu tugeze hagati mu kwezi kwa cumi kandi nyamara iyi mvura y’urudubi yari ikwiye kuba yaratangiranye n’ukwezi kwa cyenda! Ibi byabaye kandi nyamara abashinzwe iteganyagihe barakomeje kwizeza abahinzi ko umuhindo w’uyu mwaka uzarangwa n’imvura izarenza hamwe na hamwe ibipimo byo mu myaka yabanjirije uyu ahandi hakagwa imvura yo mu kigero kimwe n’iy’uyu mwaka.
Abahinzi benshi harimo n’aba bari barimuriye ibikorwa mu karere ka Nyagatare, bakaba bemeza ko mu byatumye basohora imbuto rugikubita ari icyizere bakomeje guhabwa n’aba bashnzwe iteganyagihe mu gihugu cyacu. Umwe muribo yagize ati:” Bisa naho amakuru twagiye twumva kuri radio ajyanye n’iteganyagihe ariyo yadutinyuye tugasohora imbuto hakigwa imvura ya mbere kuko twakomeje kwizezwa ko imvura izagwa bihagije naho ubundi ubusanzwe, abahinzi bategereza ko ubutaka bubanza kunywa amazi ahagije, nka nyuma y’imvura 3,4 tukabona gutera imbuto”
Uyu yongeyeho ko bizagorana kongera kumva inama bagirwa kuri radio bahereye kuri iri teganyagihe kuko ibivugwamo byose usanga nta kuri kubamo.
Hari bamwe mu bakunze gukurikiranira hafi ibipimo bitangwa n’abashinzwe iteganyagihe, bemeza ko imihindagurikire y’ikirere ishobora kuba intandaro y’ibyo byose, bikaba bigoye abakora iri teganyagihe mu gihe Isi yose ikomeje kugarizwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye ku rubuga www.actua.environnement.com maze gisanga ibivugwa n’aba ataribyo,! Koko rero mu nkuru yabo yari ifite umutwe ugira uti:” Mu gihe hakomeje kubaho imihindagurikire y’ikirere, iteganyagihe ryakomeza kwizerwa”, abanditse iyi nkuru bemeza ko mu gukora iteganyagihe hifashishwa amategeko yo mu bugenge ( equation de la physique) kandi ko ayo mategeko ahora ari amwe mu bihe byose, ko igihinduka ari uko ikirere giteye, ibipimo by’ubushyuhe ndetse n’,ubyubuhehere bw’umwuka ( humidite), kandi ko iyo mihindagurikire nayo yitabwaho mu gukora iteganyagihe, ibi bikaba aribyo baheraho bemeza ko imihindagurikire y’igihe itakagombye kugira ingaruka ku bipimo by’iteganyagihe, ko rero, nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, ngo ikibazo kiba gihari ni icy’ubushobozi buke bw’ibigo bikora iteganyagihe mu gushobora gutanga ibipimo byizewe.
Twababwira ko Leta y’ U Rwanda itahwemye gushakira service y’igihugu ikora iteganyagihe ubu ibarizwa mu kigo cy’igihugu cyita ku isanzure, RSA, uburyo bwose bukenewe haba mu bakozi no mu bikoresho kugira ngo irusheho gutanga ibipimo byizewe, byagirira akamaro inzego z’igihugu zinyuranye zaba iz’ubuhinzi cyangwa izishinzwe guhangana n’ibiza ariko kugeza ubu ibipimo bitangwa bikaba bikomeje kutavugwaho rumwe na benshi mu banyarwanda.
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel