Musanze-affaire Maseri-Sylvere: Uko byagenze ngo Maseri abohoze ubutaka bwa Sylvere, abuzamuremo inzu nyuma yo kubwagurira mu mbibi z’umuhanda, bigahabwa umugisha n’abarimo Gitifu
Inkuru ya Maseri, Uwihayimana wavuzwe mu bikorwa binyuranije n’amategeko akambura ubutaka umuturanyi we, ikomeje kugaruka mu itangazamakuru, aho noneho mu rwego rwo kwikura mu isoni, uyu mu maseri yifashishije itangazamakuru, ngo agaragaze ishingiro ry’ibyo yakoze nyamara mu nkuru zakozwe n’iryo tangazamakuru ntihigezwe hakomozwa ku bibazo byakomeje kwibazwa ku mikorere ya Maseri harimo kuba yaranze kubahiriza igishushanyo mbonera cya site ya Gakoro, kuba yararengereye imbago z’umuhanda igihe yubakaga inzu mu butaka yise ubwe yambuye Sylvere no kuba yarubatse nta ruhushya ahawe n’urwego rubishinzwe.
Ikinyamakuru Virunga Today nubwo cyakomeje kubwirwa nabi na Maseri agishinja kumwibasira, cyakomeje gushaka amakuru nyayo kuri iki kibazo, maze cyegera umwe mu bakurikiranira hafi imitunganyirize y’iyi site wahawe izina rya Bosco ku bw’umutekano we maze akivira imuzi iby’ubu bushamirane hagati ya Sylvere na Maseri.
Ikarita nshya y’ubutaka bwa Gakoro yometse ubutaka bwa Maseri butari bwujuje ibipimo bisabwa ku bwa Sylvere
Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yahise mbere, rimwe mu mahame y’ingezi agenga imitunganyirize y’amasite yo guturaho arimo akorwa mu karere ka Musanze, ni uko hagombaga gukorwa ikarita nshya y’ubutaka bwa site, maze abafite bose ubutaka bagahabwa ibibanza bishya bifite metero kare magana atatu, ibyo bigakorwa hatitawe ku miterere y’ibyahoze byitwa imirima byariho mbere. Buri muntu ufite ubutaka muri site kandi yasabwaga gutanga ku butaka bwe, ubuso bungana na 25% by’ubutaka bwe, bwazakoreshwa hishyurwa abo ubutaka bwawo bwanyujijwemo ibikorwaremezo by’imihanda.
Irindi bwiriza ryakunze gukoreshwa hakorwa uyu mushinga, ni uko igihe bakase ibibanza noneho ubuso bwawe bukaba buke ntibugere ku gipimo cya 300 m2, wagombaga kubuha uwo muhana imbibe akabukugurira cyangwa ubuyobozi bwa site bukayikugurira, bukazayicuruza ku bandi.
Ku birebana n’ikibazo cya Maseri na Sylvere, nk’uko twabibwiwe na Bosco, ngo igishushanyo mbonera cya Gakoro ( physical plan), cyabonetseho umuhanda wambukiranya ubutaka Sylvere yari yaragurishije Maseri maze ku gice cyo hepfo cy’uyu muhanda, hasigarayo ubuso bungana na metero kare ijana, bikaba byumvikana ko nk’uko amabwiriza yavuzwe hajuru abiteganya, ubu butaka bwagombaga komekwa ku bundi, ngo haboneke metro kare magana atatu nk’igipimo cy’ibibanza byemewe muri iyi site. Ubu butaka rero bwahise bwomekwa ku bwa Sylvere, bityo Sylvere ahita ahabwa code y’ubu butaka nk’uko nyine amabwiriza abiteganya.
Ibi ngo Maseri yahise abyamaganira kure, ahubwo amera nk’ukoresha iterabwoba ku batekinisiye ba site, abumvisha ko Sylvere adashobora guhabwa ubu butaka kandi basanzwe bafitanye amasezerano yo kuzamwishyura igihe umuhanda wazanyuzwa mu butaka bwe.
Kugira ngo abereke ko ibi byose byakozwe ntacyo bimubwiye, nk’uko dukomeza tubibwirwa na Bosco, ngo Maseri yahise yiha ubutaka bwa Sylvere bungana na hafi metero kare ijana, abwiha hatabanje no gusuzumwa niba ubwo yihaye buhwanye n’ubuugwa muri ya masezerano, yongeraho za metero kare ijana ze, maze kugira no ikibanza kibe cyagira ibipimo byifuzwa, ikibanza acyagurira mu mbibi z’umuhanda bityo umuhanda wakagombye kugira metero 9, awusigira metero ziri hagati y’eshatu n’eshanu.
Nk’uko Bosco bikomeza bivugwa na Bosco, ngo ibi Maseri yabikoze, nyamara yaramaze guhabwa ikibanza cye cyuzuje ibipimo bahereye ku butaka yari afite hamaze gukurwamo ya 25% twavuze haruguru, akaba rero nta zinndi mpamvu zagombaga gutuma aza kwigarurira ubutaka bwa Sylvere yitwaje amasezerano asa naho atari agifite agaciro kuko amahane yo muri izi site, avuga ko nta muntu uzatakaza ubutaka uretse uruhare rwa 25% rusabwa buri wese, aharimo Maseri ndetse na Sylvere.
Ni Gitifu w’akagari wahaye Maseri ubrenganzira bwo kubaka
Birazwi ko mu gihugu cyacu, uruhushya rwo kubaka rwakwa ku karere hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamara gusuzumwa n’iba ibyangombwa bisabwa byuzuye, uwarusbye akaruhabwa agahita anatangira kubaka. Igitangaje kuri iki kibazo cya Syllvere na Maseri, ni uko Maseri avuga ko komite y’ubutaka iyobowe na Gitifu ariyo yamuhaye uburenganzira bwo kubaka hakaba hibazwa aho uyu Gitifu yaba yarakuye ububasha adahabwa n’amategeko ngo akore izi nshingano.
Icyokora Virunga Today ifite kopi y’inyandiko yasinyweho na Gitifu w’akagari ka Rwambogo, yemeza ko Sylvere agomba kwishyura ubutaka buvugwa mu masezerano, hakibazwa niba Gitifu atari azi nawe amahame yakurikijwe hakatwa ibibanza muri iyi site, amahame urebye yaburijemo aya masezerano yakozwe n’aba baombi mbere yuko uyu mushinga utangira.
Ikindi Bosco yatangarije Virunga Today, ni uko ikibazo cyo kurengera imbizi z’umuhanda byakozwe na Maseri, cyagejejwe ku karere, maze abatekinsiye b’akarere baza kwirebera ikibazo, bafata ibipimo barigendera, baheruka ubwo. Ibi bikaba bigaragaza ukuri kw’ibyo Virunga Today yakomeje kuvuga ko Ubuyobozi bw’akarere bwateye umugongo ibibazo uruhuri bivugwa muri izi sites bukabiharira komite z’ubutaka nyamara nta bushobozi zifite zo gukurikirana no gukemura ibi bibazo.
Hagati aho Virunga Today ntiyicaye ubusa, kuko nko kuri uyu wa gatandatu yiriwe ishakisha Gitifu wa Rwambogo ngo imubaze ku mwanzuro bafatiye ikibazo cya Maseri na Sylvere ariko phone ye ntiboneke. Nanone incuro nyinshi umunyamakuru wa Virunga Today yagerageje guhamagara umuyobozi wa Komite ya Site ya Gakoro ariko ntiyigeze yitaba.
Tubabwire ko ibibazo bivugwa muri aya masite bikomeje kuba agatereranzamba kuko ubwo twageraga aho abatekisiye ba site ya Gakoro bakorera, twahasanze uruvanganzoka rw’abaturage bari baje kureba aba babatekisiye ngo babakemurire ibibazo binyuranye higanjemo iby’abakomeje kwishyuza ingurane ku butaka bwabo bwanyujijwemo ibikorwa remezo by’imihanda
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel