Politike

Musanze-Affaire Maseri-Sylvere: Komite ya site ya Gakoro isubije Sylvere ubutaka bwose yari yaribwe na Maseri, isubizaho n’imbibi z’umuhanda nawo wari waribwe na Maseri

Byose byatangiye ari ugukekeranya ku waba yarishoye mu butaka butari ubwe, akazamuramo inzu, amaze kwagurira ubu butaka mu mbago z’umuhanda. Ibi ntibyatinze ariko, kuko uwari wahohotewe ari we Sylvere yaje gutangariza Virunga Today, ko uwatinyutse kwigabiza ubutaka bwe, ari Uwihayimana witwa Uwizeyimana Valenetine ukora ubutumwa nk’umubikira muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, uyu akaba ngo yarigabije ubutaka bwe yitwaje amasezerano yakozwe mu myaka icumi ishyize, amasezerano atari agifite agaciro na mba, kubera umushinga waje gutunganya ibibanza muri site ya gakoro watangijwe, ibyo kwishyura Maseri ubutaka byagombaga gukorwa na Sylvere, bikaba bitari bigishobotse.

Maseri wahise umenyeshwa n’umunyamakuru wa Virunga iby’ibibazo afitanye na Sylvere, yamaganiye kure ibyo aregwa, akomeza gushyira imbere ibya ya masezerano y’impitagihe, naho ku bijyanye no kuba yararengereye imbago z’umuhanda ndetse no kuba yarihaye uburenganzira bwo kubaka nta cyangombwa, Maseri yashubije ko ibyo ibyo amubaza  bitari mu nshingano ze nk’umunyamakuru kandi ko inzego zirimo iza akagari  zizi iby’ibyo bikorwa bye, bishatse kuvuga ko yari afite uruhushya rw’akagari.

Mu kudashaka kuva ku izima no gukomeza kuyobya uburari kuri iki kibazo yateje, Maseri yitabaje itangazamakuru maze mu nkuru zibuzemo ibimenyetso bifatika, Maseri yongera kugaragaza uburenganzira afite ku butaka bwa Sylvere aka Putine ku butaka bwa Ukraine.

Inkuru y’uyu mubikira ariko yakomeje kuba kimomo, maze ku munsi wo ku italiki ya 04/11/2024, komite y’ubutaka ya Site ya Gakoro, nayo yari yamaze kumenyeshwa iki kibazo, ihita ijya kugikemura.

Hifashishijwe ibyuma kabuhariwe mu gupima ubutaka, hagarajwe ko ubutaka bwose Maseri yari yarigaruriye ari ubwa Sylvere hakuwemo igice cy’umuhanda cyari cyararengerewe na Maseri.

Kimwe mu byagaragaje ko Maseri hari byinshi atarasobanukiwe ku biyanye no gupima ubutaka hakiyongeraho n’umururumba wa kurarikira iby’abandi, nuko imiterere y’ibibanza byo muri iyi site iba  ibitswe muri programme yabugenewe, isaha n’isaha uwashaka kumenya byinshi kuri iyo physical plan, akaba yashobora kureba muri iyo programme, akareba imiterere y’ubutaka bwe.

Ibi ninabyo abatekinisiye ba site bari hamwe na komite y’ubutaka bakoze maze bufashishije ibi bikoresho byabo birimo iyo programme, berekana imbibi nyazo z”umuhanda wari wararengerewe na Maseri ndetse na nyir’ubutaka busigaye bwari bwarigaruriwe na Maseri.

Ibi byose byakozwe rero,  maze umuhanda usubizwa metero zawo 8, naho ubutaka busigaye bwose ubwo bwakabaye bigaragazwa ko ari ubwa Sylvere. Ubu butaka bwa Sylvere bwakaswemo ibi bibanza bukaba bwarabonetseba amaze gutanga ya 25% k’ubutaka bwe bwose ndetse n’igisigara kiri munsi y’umuhanda, hafi n’ubu butaka bweguriwe Sylvere, kikaba cyarahawe Sylvere, hishyurwa uruhare rwe rwarenze kuri 25%.

Komite kandi yagaragaje ko nta wundi mwenda Site ifitiye Maseri kuko yamaze guhabwa ubutaka bwe bwose ukuyemo ya 25%. Ni uku ubuyobozi bwa Site bwakemuye iki kibazo cyari kimaze kuba agatereranzamba, muri iyi site.

Si ubwa mbere maseri afatirwa mu gikorwa cy’ubujura

Nk’uko Virunga Today yabitangarijwe na Sylvere amaze gusubizwa utwe, ngo uyu mu maseri si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa by’uburiganya kuko no mu gihe gishyize, yashatse kwagurira ubutaka bwe mu isambu ye, hanyuma amubera ibamba. Ibi kandi byaje kwemezwa na komite ya site yemeje ko atari bwo bwa mbere maseri afatirwa muri ibi bikorwa by’ubujura, ubuheruka, abateknisiye ba site, bakaba baramusenyesheje inzu yarimo yubaka mu butaka bw’abandi.

Hakaba hatunvikana indwara uyu mubikira yaba arwaye yo kwigira isiha rusahuzi kandi bizwi ko abihayimana baba bararahiriye guca ukubiri n’indangagaciro zitari iza gikristu harimo n’ubwambuzi.

Maseri ntashaka kuva ku izima

Ubwo harangiraga igikorwa cyo gukiranura aba bombi, umwe mu bayobozi ba site yahamagaye Maseri ingo amugezeho imyanzuro ku kibazo yari afitanye na Sylvere, maze nk’uko asanzwe abigenza, Maseri amusubiza ko adahari ko ahubwo iki kibazo yakibwira umuhagarariye witwa Concessa, uyu nawe amuhakanira ko adashobora kuvugana n’uwo atazi, kandi hari uwo azi wanditse kuri UPI y’ubu butaka.

Umunyamakuru wa Virunga Today kuri phone nawe yahamagaye phone yari yarahawe ya  Maseri maze  nabwo hitaba Consesa. Uyu munyamakuru yamubajije niba yamenye imyanzuro yafashwe ku kibazo cye na Sylvere, Consesaa  yashubije ko ibyakozwe atabiha agaciro, kandi ko azategereza ibyo inzego zibshinzwe zizamubwira kuri iki kibazo.

Nubwo ariko mu izina rya Consesaa Maseri akomeje guhakana ibyo kuba yarabohoje ubutaka bwa Sylvere, bityo akaba asaba ibisobanuro ku buyobozi bwa Site, hari ibidashidikanywaho ku makosa Maseri yakoze harimo kurengerera umuhanda no kubaka nta cyangombwa, ibi byose akaba ari ibyaha bihanwa n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho.

Tubabwire ko mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cyakuruwe na Maseri, Virunga Today yashatse uko yavugana n’inzego nkuru za Diyoseze ya Ruhengeri, ariko ubutumwa bwose yagiye yoherereza aba bayobozi, nta gisubizo bwagiye buhabwa. Imiryango y’ababikira harimo n’uyu ubarizwamo Seri Valantina, ihabwa uburenganzira bwo gukora n’Umwepiskopi, akaba ari nawe ushobora gufata umwanzuro wo kuyihagarika.

Maseri akomeje kugundira ubutaka bwa Sylvere ashobora kuzisanga muri RIB

 

 

Kubaka mu mbago z’umuhanda no kubaka nta cyangombwa byakozwe na Maseri bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-affaire Maseri-Sylvere:  Uko byagenze ngo Maseri abohoze ubutaka bwa Sylvere, abuzamuremo inzu nyuma yo kubwagurira mu mbibi z’umuhanda, bigahabwa umugisha n’abarimo Gitifu

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *