Politike

Gakenke-Affaire prefet de discipline Rukura: Bamwe mu babyeyi bemeza ko ari directeur w’ikigo wabohereje kujya kwishyura insinye ku mu agenti

Ikibazo cy’uwari prefet de discipline w’ikigo cya Rukura giherereye mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke,  ngo waba yarafunguye  konti baringa akakiriraho amafranga y’abanyeshuri, gikomeje gufata indi ntera aho buno hari ababyeyi bemeza ko directeur nawe ari inyuma y’iki gikorwa kuko ariwe wabohereje kwishyura aya mafranga ku mu agent ukorera mu gasantere ka Rukura.

Aba babyeyi baganira n’umunyamakuru wa Virunga Today bamuhamirije ko dircteur w’iki kigo cya Gs Rukura ariwe wabihereye amabwiriza y’ukuntu batera imirwi amafranga bari bazanye kurihira abana babo bityo akabasaba ko agenewe amafunguro yishyurwa kuri konti y’ikigo iri muri Bk naho aya insigne agashyirwa kuri konte agent wa Bk ukorera mu gasantere ka Rukura yagombaga kubereka.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati: ” Ubwo nari njye kwishyurira umunyeshuri, nasanze kwa kontabure umurongo muremure maze ngirwa inama yo kujya kwa Directeur akaba ari we unyakira, ngezeyo ansobanurira ko ntanga lame y’impapuro, naho ku bijyanye no kwishyura , ambwira ko amafranga y’ifunguro  ibihumbi 19 500 nayaverisa kuri konti y’ikigo iri muri Bk naho aya insinye angana na 2 600 nkayaha agent akayashyira kuri konti yafunguriwe iki gikorwa”

Uyu mukecuru yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko ababyeyi bakomoka mu gace nawe atuyemo barishye nabo kuri ubu buryo kandi ko benshi muri bahawe aya mabwiriza na Directeur.

Aba babyeyi babajijwe niba koko babona directeur ugenerwa umushahara utubutse na Leta yatinyuka kwishora muri ubu bujura bw’ibihumbi 2600 ku munyeshuri, basubiza ko ibyo ntacyo babiziho ko icyo bazi gusa ko ari we wabihereye aya mabwiriza kandi ko bumva prefet de discipline yaba arenganyijwe aryojwe iki cyaha wenyine.

Umunyamakuru wa Virunga Today mu butumwa bugufi yoherereje directeur wa Rukura amusaba kugira icyo avuga kuri ibi bitangazwa n’aba babyeyi, yagize ati: ”  ubutumwa twahaye ababyeyi bwanditse mu nyandiko bita “Babyeyi” kandi bose barayifite“.

Ku italiki ya 30/10/2024, urwego rw’ubugenzacyaha, RIB,  bwataye muri yombi uwari prefet de discipline w’ikigo cya Gs Rukura, ukekwaho kuba yaratumye ababyeyi amafranga atagaragara kuri Babyeyi maze akayashyira kuri konti baringa yafunguriwe iki gikorwa, agamije kuyishyira ku mufuka.

Tubabwire kandi  ko kuva aho Ministere y’uburezi ishyiriyeho ingano ntarengwa y’amafranga y’ishuri, bamwe mu bayobozi b’ibigo bagiye bafungura konti zzihariye bigoye kugenzura zigashyirwaho amafranga ataragaragaye kuri Babyeyi, bashyize imbere kuramira ubuzima bw’abanyeshuri babo, bo babona ko amafranga yagennywe na ministere adahagije ngo haboneke amafunguro abereye aba banyeshuri.

Ababyeyi bemeza ko ari directeur wabasabye kwishyura kuri iyi konti baringa

 

Umwanditsi: Museengimana Emmanuel

 

2 thoughts on “Gakenke-Affaire prefet de discipline Rukura: Bamwe mu babyeyi bemeza ko ari directeur w’ikigo wabohereje kujya kwishyura insinye ku mu agenti

  • @Sylvain

    Ikigaragara nawe ntabwo uri umunyamakuru w’umwuga! Taliki ya 30/12/2024 ntiragera, ikindi kuba umuyobozi yabwira ababyeyi kwishyura ku mu agent nta kibi kirimo kuko umu agent ni uwa BK. Byaba byiza mugiye mubanza gushaka amakuru yizewe.

    Reply
    • aut-editor

      Kwibeshya si byiza kandi bigaragaza ko hari icyabuze mu bunyamwuga uvuga, gusa abanyarwanda nibo bavuze ko umwana atavuka ngo ahite yuzura ingobyi, niba wibuka neza duherutse gutangaza amavu n’amavuko y’iki gitangazamakuru, turacyataguza rero, uzatugaye kutikosora. Naho ku bijyanye na directeur wohereje abana kwishyura ku umu agent ibyiza wakagombye kubanza kumenya imiterere y’ikibazo. Hari abantu bahimbye konti baringa yo kwibiraho amafranga y’abanyeshuri ( ndizera wabonye na receipt ), muri bo rero harakekwamo na directeur, ibyo twanditse twavuze aho twabikuye, kandi n’amajwi y’ababitubwiye tuyafite hano.

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *