Politike

Musanze-Cyuve: Wa mudame wahambirijwe riva, aracyashakisha ubutabera

Mu nkuru zaciye ibikuba mu basomyi ba Virunga Today, harimo iyi nkuru y’uyu mudame witwa Mukeshimana Beatrice, wari utuye mu karere ka Musanze,  murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, hafi na Centre bita Kungagi, wirukanywe shishi itabona, ubwo yari amaze gushyingura umugabo we, abo mu muryango w’umugabo we bakaba barafashe icyemezo cyo kumusezerera bitwaje ko atari yarigeze asezerana na nyakwigendera byongeye kandi mu myaka 13 bari bamaranye, bakaba nta mwana bari barigeze barabyaranye, ibyakozwe n’abo muri uyu muryango bikaba bihabanye n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho.

Nubwo inzira yo gushaka ubutabera kuri uyu mudame yabaye ndende kandi bikaba bizwi ko mu mvugo y’abanyamategeko, ubutabera butinze buba butakiri ubutabera, aho bigeze aha, hari icyizere ko uyu mudame, bitinde bihere, bishobora kuzarangira  ahawe ubutabera, agahabwa utwe yari yarashakanye na nyakwigendera hisunzwe amategeko, uko twaba tungana kose.

Imbere ya Gitifu, abo mu muryango w’umugabo bahinduye imvugo, bemera ko umuhungu wabo yabanaga n’uyu mudame nk’umugabo n’umugore kandi ko aribo bagurishije umutungo wa nyakwigendera igihe yari arwaye.

Abakomeje gukurikira inkuru y’uyu mudame, baribuka ko bitewe n’imiterere y’ikibazo cye, uyu mudame  yari yagiriwe inama yo kwitabaza urwego rwa MAJE y’akarere ka Musanze ngo rumuhe ubufasha mu rubanza yagombaga gutanga mu nkiko asaba guhabwa imitungo ye yirukanywemo kandi nyamara  iyo mitungo yarabonetse ubwo yabanaga na nyakwigendera. Icyifuzo cye MAJE yaracyakiriye maze imusaba imyanzuro yafatiwe ikibazo cye mu nzego z’ibanze.

Gusa kubera ko imyanzuro yari yarafashwe n’akagari ka Kabeza kuri iki kibazo yari imeze nk’inyandiko mvugo y’ibyemezo bihohotera uyu mudame, byabaye ngombwa ko Gitifu w’umurenge wa Cyuve, yongera guhuza impande zombi kugira ngo hagire ibyongera kumvikanwaho kuri iki kibazo, haba habuze nubwo bwumvikane, hagakorwa raporo yasabwe na MAJE.

Iyi na nama yarabaye rero maze hasohokamo imyanzuro igerageza gushyira mu gaciro nubwo itishimiwe n’uyu mudame, wahisemo gukomeza inzira yo gushaka ubutabera, we nyine abona ko urwego rwasuzumye ikibazo rutamuhaye.

Dore iyo myanzuro nk’uko twayibwiwe n’abari muri ubu buhuza:

-Abagize umuryango wa Nyakwigendera, nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abaturanyi, bemeye ko uyu mudame yabanaga na nyakwigendera nk’umugabo n’umugore, aho kuba yari umukozi wo mu rugo nk’uko babyemezaga mbere;

– Ko uyu muryango ariwo wagurishije inzu ya nyakwigendera yari mu isantere yo Kungagi, amafranga agakoreshwa havugururwa inzu ya nyakwigendera bari batuyemo;

– Ko inzu ebyeri ziri mu kibanza cy’uyu muryango zubatswe mu gihe aba bombi babanaga;

– Ko umutungo uyu mudame afiteho uburenganzira ari inzu imwe muri 2 zivuzwe hejuru, inzu atagabanyeho igihe yasezererwaga.

Hari aho abona yararenganijwe

Virunga Today nk’ikinyamakuru cyakomeje gukurikirana ikibazo cy’uyu mudame yashoboye kuvugana nawe imubaza impamvu atishimiye imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo, maze ayibwira ko yifuza ko ubutabera bwazamubariza  baramu be irengero ry’amafranga yagurishijwe ubutaka bwacu bwo Kungagi kandi ko yifuza ko hakorwa n’igenagaciro ku mazu yombi yasigiwe n’umugabo kugira ngo babone uko bagabana ku buryo bungana umutungo ugizwe n’aya mazu.

Uyu mudame yagize ati:” Nk’uko babyiyemereye, aba baramu banjye nibo bagurishije ubutaka bwari muri centre yo Kungagi, bayigurisha agera kuri miliyoni 5, ariko njye wari urwaje umugabo sinamenya irengero ryayo. Byongeye  kandi ibyo bavuga ko nahawe uruhare rwanjye ku inzu imwe muri ebyiri mburana, simbyimera kuko impamba bampaye ntabwo yari iyuko nari umugore, ahubwo nk’uko bakomeje kubivuga, nayihawe nk’umukozi wo mu rugo, byose rero bikaba bigomba gusubirwamo, ngahabwa uruhare ku nzu zombi”.

Virunga Today yishimira intambwe yakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo uyu mudame abone ubutabera, ibona ko abo iki kibazo kireba, bakagombye kongera guhura bakareba uko bagishakira umuti  cyane ko ibintu byo kwishora mu manza byagaragaye ko bihombya impande zombi.  Ikindi kandi byavuzwe ko uyu muryango wa nyakwigendera wamaze kugurisha ziriya nzu, ukaba warakiriye igice kimwe cy’ikiguzi cyazo, gusiragira mu manza no gutinda kwazo, bikaba bishobora gutera ibibazo abarangije kwakira avanse y’abandi.

Madame yemera ko nta burenganzira afite ku butaka bwubatsweho iyi nzu, kuko ubwo bahitagamo kubana uyu mutungo wari usanzwe ari uwa nyakwigendera wenyine

Iyi jurisprudence igaragaza ko amafranga yagurishijwe ubutaka bwa nyakwigendera buherereye ku Ngagi,  kabone niyo yaba yari abusanganywe mbere yuko ashakana n’uyu mudame we, ari umutungo winjiye ubwo bombi babanaga, bityo akaba abufiteho uburenganzira

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Cyuve: Wa mudame wahambirijwe riva, aho asembereye ,akomeje gutabaza Akarere ngo kamufashe guhabwa ubutabera

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *