Politike

Scandale-RC Musanze: Uwariraye Setora Janvier atangaje ko bari batunzwe na ruswa no gusabiriza, abatabarika  bavumira ku gahera abayobozi ba RBA

Rugikubita, Virunga Today yateye imboni imikorere itarashimwe n’abakunzi ba Radiyo Musanze, aho abanyamakuru b’iyi radiyo kenshi bagiye barenza uruho rw’amazi ku bibazo bikomeye byugarije abaturage aho kubakorera ubuvugizi ahubwo bagafata umwanya munini wabo bataka abayobozi bo bita indashyikirwa kandi nyamara baba bakoze inshingano zabo zisanzwe.

Virunga Today ikaba yarabonaga ko ikibazo cyarushijeho gukomera kuva aho abanyamakuru b’abakorerabushake bemerewe gutegura ibiganiro bikomeye harimo no gutegura ndetse no kuvuga amakuru kuri antenne z’iyi radio.

Ibi ntibyamaze kabiri, maze umunyamakuru Setora Janvier ubu wikorera ku giti cye, akaba yarakoreye  iyi radio nk’umukorerabushake imyaka irenga 10, ashyira ahagarara ukuri kose ku mikorere yaranze ndetse inakiranga aba bakorerabushake bahawe inshingano zikomeye zo kugenza abayobozi bakomeye, nyamara bagahembwa intica ntikize..

Mugende mukame izo muragiye

Nk’uko Setora abyivugira mu kiganiro cyahise kuri chene Umukunzi Tv,  ngo mu mwaka wa 2008-2009, hafunguwe radiyo y’abaturage ya Musanze, maze hagamije gutanga service nziza, ubuyobozi bwa RBA buhitamo gukoresha abakorerabushake, ngo bunganire abakozi bake babarizwaga kuri iyi radiyo bagengwa na stati. Iki kigo cyahisemo gukoresha ibizamini, maze abagera kuri 7 barimo Setora, aba aribo batsinda iki kizamini, bahita batangira akazi bamaze gusinya amasezerano y’akazi.

Nk’uko bikomezwa bivugwa na Setora, ngo muri aya masezerano biyemeje gukora akazi k’ubukorerabushake, bivuze ko nta gihembo bari bategereje, bagenerwa gusa ibihumbi 38, byaje kugirwa 40, bya buri kwezi, yo kuborohereza mu ngendo bajya cyangwa bava gutara inkuru. Aba kandi bari bemerewe n’amafranga ya mission angana n’ibihumbi bine magana inane.   Byumvikane ko Setora na bagenzi be batari abakozi ba RBA, baba abagengwa na stati cyangwa abagengwa na kontaro, ibice bibiri by’abakozi bizwi mu bigo bya Leta no mu byigenga, dore ko benshi muri bo bari bararangije amashuri yisumbuye, RBA ikaba itarashoboraga kubagira abakozi nta mpamyabumenyi zisabwa bafite.

Amakosa RBA yakoze rero n’ubu bikaba bishoboka ko ikiyakora, ni uko aba bakorerabushake bahawe inshingano zikomeye zo gutara amakuru harimo n’ayo kureba ibibazo bibangamiye abaturage, ibibazo bishyira ku karubanda ba boss barimo ba mayor n’abayobozi b’ibigo bahembwa agatubutse kandi bazi ko aba bakorerabushake badahembwa n’iyo ntica ntikize ikunze kuboneka ahandi.

Ibyo RBA yakoze yohereza aba banyamakuru kugenzura ba Boss, kukwaba kwarabaye nko kubabwira bati mugende mukame izo muragiye.

Ibi ni nabyo Setora ubwe yemeza,  aho avuga ko hari igihe baboherezaga gutara inkuru iyo nka za Gakenke zijyane urugero no gutaha  imishinga y’iterambere, ngo iki gikorwa baracyitabiraga, ariko nka wawundi utagenzwa na kamwe, bakaboneraho gufata amashusho agaragaza isuku nke muri aka gace, aho imyanda iremereye irimo iy’abantu, yabaga inyanyagiye hirya no hino.

Aya mafoto rero niyo yahindukaga uruhahisho rwabo, kuko nk’uko Setora akomeza abivuga, hejuru y’inzoga n’ibyo kurya byiza basangiraga na ba boss, aba banyamakuru bageraga imuhira bagatangira gukora inkuru z’ibyo babonye byiza, ariko mu gikari bakereka ba mayor, ba Boss ko hari amafoto ateye ubwoba bibitseho. Ubwo mayor ugomba kurwana ku mbehe ye, nawe mu rwego rwo kwigura akagenera umunyamakuru 1/100, ayo gusa yenda..

Atanga umwanzuro rero, Setora akaba yaremeje ko ibyo bakiraga byari bigize icyaha cyo kwakira ruswa moral, ruswa we yita gutyo kandi nyamara ntaho itandukaniye na ruswa isanzwe, aho umuntu yakira indonke ngo ahindure ukuri ku bigaragara nk’amakosa, bityo ntihabe hakibonetse uburyo bwo gukosora cyangwa gutabara abo aya makosa yagiraho ingaruka.

Setora umukunnyi, uhinga abandi bagasarura 

Abaminuje mu kinyarwanda bazi umugani mugufi w’ikinyarwanda uvugwamo ijambo umukunnyi. Uyu mugani ukaba ukoreshwa bashaka gukomoza  k’ukuntu hari ighe uwagize uruhare mu gikorwa cyiza gifite akamaro  atari we iki gikorwa kigirira akamaro  mbere na mbere, ahubwo kikungukirwamo  n’undi muntu  wa kure utaragize aho ahurira n’iki gikorwa.

Ibi ngo niko byagendekeye Setora, kuko nk’uko yabyivugiye muri iki kiganiro, ngo mu gihe yakoraga nk’umukorerabushake kuri Radiyo Musanze, ngo yahimbye udushya twese, ibyatumye ngo aba kimenyabose mu gihugu cyose ariko kuri ubu akaba atarigeze agira icyo yungukira muri ibi bikorwa bye, ahubwo bikaba bikomeje guhesha abatari we umugati.

Muri ibyo bikorwa by’indashykirwa avugamo, kuba yarabaye uwa mbere mu gutambutsa inkuru nyinshi kandi ziteguye neza mu kinyamakuru cyari icya RBA: Imvaho nshya, kuba ariwe watangije ibiganiro birimo kazi ni kazi, ikiganiro cy’umutekano ndetse n’ikiganiro kimaze kumenyerwa kuri iyi Radiyo Musanze kizwi ku izina ry’ umuti ukwiye. Setora kandi avuga ko mu gihe yari umukorerabushake kuri iyi Radiyo ariwe wahitwagamo ngo aherekeze abanyamakuru ba Radiyo Rwanda babaga baturutse i Kigali ngo bakore ibiganiro hirya no hino mu Ntara y’amajyarugurru, ibi bikaba bigaragaza uruhare rwe mi iterambere ry’iyi Radiyo.

Setora akaba avuga ko ibi bikorwa byagakwiye kugaragazwa nk’ibihangano bye, ubu bibyazwa umusaruro n’abarimo Pascal Nyandwi ukomeje kuba icyamamare no guuhundagazwaho ibihembo akesha gutegura kuri Radiyo Rwanda cya Kazi ni kazi yakopeye nk’uko twabivuze kwa Setora.

Nk’aho ibyo bitari bihagije, ngo ubuyobozi bwa RBA bwambuye aba bakoranabushake arenga ibiumbi magana arindwi, kugeza nubu aba banyamakuru bakaba barishyuje bakarambirwa. Setora kandi ngo yaba yarafashe icyemezo cyo kujyana RBA mu nkiko ngo kukuba nta misanzu iki kigo cyigeze kimwishurira muri RSSB, hakaba hibazwa niba mu masezerano yakozwe n’impande zombi, iyi misanzu yaragombaga gukatwa ku mafranga yitwa ayo koroherezwa mu kazi, amafranga atari  umushahara nk’uko tuwuzi mu gisobanuro cyawo.

Setora ukomeje kugaragara mu biganiro birwanya akarengane, yarangije ashinja RBA kuba ariyo nta ndaro y’ubukene bukomeje kumwugariza, akaba yarabeyeho nabi kubera RBA, agafatwa nka cya kinyomoro banyunyuza barangiza bakajugunya.

Harakorwa iki ko ibuye ryamaze kugaragara

Benshi mu bakurikiye iki kiganiro cya Setora, baguye mu kantu, maze bagaya ubuyobozi bwa RBA bwakomeje gufata nabi abakozi bayo, nyamara bukabasaba gukora imirimo iruhanije idahemberwa harimo n’iyo kujora abayobozi batinyitse bo mu turere bahembwa za miliyoni. Abatanze ibitekerezo bakaba baraboneyeho akanya ko kwihangansiha abarimo Setora kubera akarengane bakorewe.

Gusa nk’uko yabyemeje nanone, ngo na nyuma yaho bo bahagaritse amasezerano na RBA, ngo azi neza ko iyi ruswa yabereye umuhamya igitangwa muri RBA, hakaba hibazwa rero icyo inzego zikuriye itangazamakuru riza kumaza aya makuru yizewe ashyizwe hanze n’uwo twakwita Uwariiraye wawundi ubara ibyo yiboneye byose mu gihe gikomeye cy’icyuraburindi ry’ijoro.

Virunga Today ibona ko nk’uko ibuye ryagaragaye riba rirakigize icyo ritwara isuka, kubera kwitwararika k’umuhinzi, uhungira kure iri buye, ibona ko igihe ari iki kuri RBA ngo ikosore ku buryo bwimbitse amakosa yakoze igihe yahaga akazi karemereye, gategerejweho umusaruro w’ingenzi ku gihugu,  abantu baciriritse b’abakorerabushake none uyu musaruro ukaba ugerwa ku mashyi.

Virunga Today ibona ko nka RBA nk’ikigo kimaze kubona ubushobozi buhagije, cyakuraho iyi mirimo y’ubukorerabushake, aba banyamakuru bizwi ko muri bo hari abamaze kuba intyoza mu kazi ko gutaramakuru ndeste bakaba baranamaze kubona impamyabumenyi zisabwa ngo ube umunyamakuru, ko baherwaho bakagirwa abanyamakuru bagengwa n’amasezerano bityo bagashobora gutunganya akazi kabo neza.

Niba kandi kuri iyi saha RBA nta mikoro irabona, nigenere aba banyamakuru inshingano hakurikijwe ku kuba ari abakorerabushake, hirindwe ko bahabwa inshingano zituma bashobora guhura n’ibibazo birimo ibyo kwakira ruswa, bitewe n’ibigeragezo byaterwa n’imibereho babayemo.

Setora avuga ko ubuzima bubi abayemo yabushowemo na RBA akaba yiteguye kuyigeza mu nkiko

Hejuru y’intica ntikize bamererwaga n’aya masezerano, Setora yiyemerera ko mu rwgo rwo gushaka amaramuko, yasabaga akanakira ruswa  ahawe n’abarimo ba mayor b’uturere, akiyibagiza ko icyaha cyo kwakira no gutanga ruswa kidasaza.

Umuyobozi wa RBA mu bibazo by’uruhuri yasigiwe n’abo yasimbuwe, bimwe bikaba byarakorerwaga mu maso ye ari umuyobozi 

Inkuru bifitanye isano

Musanze: Barasaba Umuyobozi mushya wa Radiyo Musanze gukora amavugurura yimbitse kuri iyi Radiyo

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *