Politike

Radiyo Musanze: Ba bakorerabushake baramutse bibasira uwahoze ari mugenzi wabo, bamusabira ibihano, babanje kwigira abavugizi ba RBA

Muri iki gitondo kuri Radiyo Musanze humvikanye abanyamakuru, mu ijwi rimeze nk’iry’umuvugizi wa RIB , bahumuriza abakurikira ibiganiro bya RBA, babawira ko nta byacitse iriho muri iki kigo, ngo nubwo hari amakuru menshi akomeje kugaruka ku mavugururwa aherutse gukorwa muri iki kigo. Abari muri iki kiganiro kandi bumvikanye mu mvugo ikarishye bibasira ngo uwaba ari umunyamakuru uherutse gutangariza kuri youtube amagambo akomeye nawe yibasira ubuyobozi bwa RBA kubera ukuntu bwamufashe nabi igihe yari umukozi wabo. Abakurikiranira hafi amakuru yibibera muri RBA bakaba barahise bumva umunyamakuru Setora Jnavier kuko ariwe uherutse gutanagriza umunyamakuru w’ umukunzi Tv,  ko yahemukiwe bikomeye n’iki kigo ubwo cyamuhembaga intica ntikize ndeste n’iyo ntica ntikize bikarangira bayimwambuyekandi yarabakoreye neza igihe yamaze ari umukozi wabo.

Bibasiye Setora, bamusabira n’ibihano

Bakomoza ku kiganiro cyavuzwe haruguru, aba banyamakuru bavuze ko Setora yakoze ibara ubwo yemezaga ko yari kamara kuri iyi radiyo Musanze, ko ariwe wahimbye udushya dutandukanye, harimo ibiganiro byinshi ubu bihita kuri Radiyo Rwanda  kandi ko yanagize  uruhare mukumenyeza benshi mu banymakuru bamusanze kuri iyi Radiyo barimo n’uwahawe kuyobora Radiyo zose za RBA, Bwana Uwayo Divin. Ngo uyu kandi yigamba  ko kenshi  Radiyo Rwanda yaragiye  imwifashisha hakorwa ibiganiro byagombaga guhita kuri iyi Radiyo ifite icyicaro i Kigali.

Setora kandi aba bahoze ari bagenzi be bamushinja kuba yarashyize ku karubanda abahoze ari abayobozi ba RBA, abashinja ibirimo ruswa zinyuranye harimo n’iy’igitsina no gucunga nabi umutungo wa Leta. Aba banyamakuru bo,  bakaba baremezaga ko ibyabaye muri RBA atari bayacitse kuko biba  n’ahandi hanyuranye muri iki gihugu, ibyabaye rero akaba ari ibisanzwe mu nzego zinyuranye z’igihugu.

Aba banyamakuru mu kurangiza ibyo kwibasira mugenzi wabo, bemeje ko ubwo yari umukozi wa RBA yaranzwe n’imyitwarire mibi harimo gufata imyenda y’inzoga,  aho yazifashe bakaza kwishyuza kuri Radiyo Musanze, no kuba yaragiye afatwa mu bikorwa bigayitse mu mikoki, ibikorwa tutavugira hano, ibi ngo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kwirukanwa kwe muri RBA.

Abakoze iki kiganiro kandi bakomeje kugaruka k’ukuntu RIB yahagurukiye kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga  nabi, bakaba bemeza ko igihe kizagera iby’uyu munyamakuru yakoze bikazakurikiranwa n’amategeko , ibyafatwa nk’iterabwoba basahatse gushyira k’uwavugwaga.

Virunga Today ibona ko hari ukuri mubyo Setora yatangaje kandi ko  imibereho mibi yashowemo, ishobora kuba ariyo ntandaro yo kwibasirwa n’imyenda

Virunga Today yakomeje gukurikiranira hafi ibibera kuri Rc Musanze, kandi n’abanyamakuru bayo bakaba bazi byinshi ku mikorere y’iyi radiyo kuva yashingwa, ibona ko hari byinshi byavuzwe na Setora biri byo 100%. Urugero ni nko kuba Setora ariwe watangije ikiganiro kazi ni kazi, muri Virunga Today bakaba bemeza ko iki kiganoro cyakorewe bwa mbere i Musanze gikozwe n’abarimo Setora. Ikindi Virunga yahagararaho, ni uko Setora yakunze guherekeza abanyamakuru bavaga i Kigali bakoreraga ingendo ahanyuranye mu gihugu, byerekana uruhare rukomeye yari afite mu itegurwa ry’ibiganiro kuri iyi Radiyo, dore ko na henshi muho  Virunga Today yagiye isura mu ntara y’amajyaruguru, yasangaga izina rya Setora ryarabaye kimenyabose kubera imikorere myiza ubwo yari kuri RC Musanze.

Naho ku byerekeye inkuru yavuze ku byabaye muri RBA, biratangaje kubona abanyamakuru biyita abanyamwuga cyangwa bateganya kuzaba bo, biregangiza ishyano ryaguye muri RBA, iri shyano rikaba rinakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye, aho abayobozi bagera kuri 12 harimo n’uwari umuyobozi wabo, birukanwa burundu, nta n’umwanya bahawe wo kwisobanura. Amakuru menshi akaba akomeje guhuriza ku kuba barakoze ibidakorwa harimo no guhanahana ruswa y’igitsina. Gufata umunyamakuru nka Setora rero,  ugira n’ibindi arega aba bayobozi, harimo no kumwambura, ukamushinja kurenga akarimbi, ni ukudashyira mu gaciro no kwirengagiza ukuri ku nyungu zawe.

Naho ku bijyanye n’imyitwarire mibi ya Setora yaba yarabaye nyirabayazana yo kwirukanwa ku kazi, Virunga Today nubwo ku makuru yizewe, yamenye impamvu nyakuri z’ihagarika rya kontaro ya Setora muri RBA, ibona atari Setora wenyine wahagarikiwe amasezerano kandi ko imibereho mibi Setora yakomeje kugaragaza ko yashowemo na RBA ishobora kuba ariyo yabaye nyirabayazana y’amadeni n’indi myitwarire bo bise idakwiye yaranze uyu munyamakuru.

Virunga Today ibona rero ko aba banyamakuru basanzwe bagaragara mu biganiro byo kuri iyi radiyo bakora ibisa n’amatangazo ndetse n’amabwiriza agenewe abayumva, bishyira mu mwanya w’umuvugizi wa RBA, ubu ho bakaba bararenze umurongo utukura bibasira umunyamakuru mugenzi wabo wagaragaje akarengane ke yagiriwe afitiye n’ibimenyetso , ko bari bakwiye kumenya ko iyi radiyo ari iy’igihugu ko itakagombye kuba akarima kabo, ahubwo bagaharanira gukosora amakosa akomeje kubavugwaho harimo no kurenza ingohe ku bibazo by’abaturage ahubwo bagashyira imbere indonke.

Benshi babajwe n’ibyakorewe Setora baranamwihanganisha mu gihe bagenzi be bamwitaga Ruvumwa, wandagaza ba Boss

Byaba bibabaje Umuyobozi mushya wa Radiyo Musanze ariwe wari uhagarikiye ikiganiro cyibasiye Setora wandikiye izina kuri iyi radiyo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *