Politike

Burera: Hamenyekanye uwarenze ku Itegeko Nshinga n’andi mategeko igihugu kigenderaho agatambamira ubutaka bw’umukecuru Kamashara

Ikibazo cyari kimaze iminsi cyibazwa n’umukecuru Kamashara Costasie wo mu murenge wa Cyanika , akarere ka Burera ku mpamvu yo kumenya uwaba yaraburijemo  uburengenzira ku butaka yemererwa n’amategeko, cyasubijwe n’abarimo Maj w’Akarere ndetse n’umukozi ushinzwe imiyoborere myiza muri aka ka karere witwa  Anaclet.

Koko rero ubwo kuri uyu wa kabiri uyu mukecuru yitabaga ubutumire bw’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza wari wamwijeje gusuzuma ikibazo cye, uyu mukecuru yakiriwe kandi abwirwa nabi n’umukozi ushinzwe imiyoborere myiza witwa Anaclet, wamubwiye ko ibyo yihaye byo kugeza ikibazo cye mu itangazamakuru ntacyo bizatanga, ko umurima we wafatiriwe n’akarere gahereye kuri raporo yakozwe na Gitifu w’umurenge wa Cyanika, igaragaza ko uyu mukecuru yifuzaga kuwuha umukobwa we babana mu rugo. Nk’aho ibi bitari bihagije, uyu mukozi yaje kwiyambaza MAJ w’akarere nawe waje yarakariye uyu mukecuru, amubwira nabi ko ibyo yikoza byose ntacyo bishobora gutanga kuko akarere kahisemo gufatira ubu butaka kubera ibibazo biri mu muryaango.

Ni gute umukozi ushinzwe urwego nka MAJ yaba atazi iikubiye mu itegeko Nshinga

Iby’aba bakozi babwiye uyu mukecuru, byatumye Virunga Today yibaza ukuntu urwego rukomeye nk’akarere haba harimo abakozi batazi ingingo nk’iyi yo mu itegeko nshinga itanga uburenganzira kuri buri muntu imicungire y’ubutaka. Ibi bikaba bigaragaza uguhuzagurika gukomeye ku bakozi nk’aba bashinzwe kurenganura abaturage, bivuze ko hari benshi bakomeje kurenganwa bazira ubujiji bw’aba bakozi.

Virunga Today ntishaka kugaruka ku makosa yakozwe n’aba bakozi kuko mu nkuru y’ubushyize twagarutse uko bigenda iyo hari ushatse kwishinganisha ( surety of property) cyangwa gufatira (seizure) umutungo wundi. Ikindi ni uko mu gihe gishyize, kubera amakimbirane yakomeje kugaragara mu butaka, akarere kahawe uburenganzira bwo gutambamira imirimo ikorerwa ku butaka igihe hagaragaye aya makimbirane , ariko icyo cyemezo kigashyirwa mu bikorwa hari inyandiko isinyweho na mayor ubwe yemeza iby’iryo fatira.

Ibi byose rero bikaba bitarigeze biba kuri uyu mukecuru, kuko nta fatira cyangwa ishinganisha ryategetswe n’urukiko byabayeho, ndetse nta n’amakimbirane ashobora kuvuka ku butaka bugifite nyirabwo ubucunga,yatuma mayor afata icyemzo cyo kubutambamira.

Umukecuru yahisemo kwitabaza ikigo gishinzwe ubutaka

Mu ibaruwa u uyu mukecuru yahise yandikira Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubutaka ikinyamakuru Virunga gifitiye kopi, uyu mukecuru yasabye uyu muyobozi mukuru ko yamurenganura kubera akarengane yakorewe akamburwa uburenganzira yemererwa n’amategeko kandi we abona nta mpamvu ababikoze bagaragaje muziteganywa n’amategeko. Kuri ubu iki kigo kikaba cyarangije gusubiza uyu mukecuru kimusaba amakuru yose kuri aka karengane yakorewe ngo gishobore kumuha ubutabera.

Uyu mukecuru akaba yarageneye Umuyobozi w’Akarere ka Burera  na Ministre w’ubutegetsi  kopi y’iyi baruwa  kugira ngo batazabarirwa iby’iki kibazo cye.

Inkuru bifitanye isano

Burera: Umukozi w’ibitaro bya Butaro araregwa gukora amahano igihe yihaga kuvogera umutungo w’umubyeyi we, ibintu bibujijwe n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’ U Rwanda.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *