Musanze: Birangiye rya rimbi ryari rimaze kuba ikirango ku mujyi wa Musanze ryimuwe
Iby’iyimurwa ry’iri rimbi ryari riherereye mu mudugudu wa Mukungwa, akagari ka Kabirizi, umurenge wa Gacaca,byavuzwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, muri iri tangazo akaba yarasaba abari basanzwe bakoresha iri rimbi, ko kuva ku italiki ya 05/12/2024 bazatangira gukoresha irimbi rya Mata riherereye naryo muri aka kagari ka Kabirizi, kubera ko kuva kuri iyo taliki irimbi rya Mukungwa rizafungwa burundu. Icyakora mu itangazo rye, Mayor Nsengimana akaba atarigeze akomoza ku mpamvu zitumye iri rimbi ritari ryakamaze imyaka itanu ryimurwa.
Guhuzagurika kw’abashinzwe igenamigambi kwatumye umujyi wa Musanze uhabwa ikirango cy’irimbi
Nk’uko byemezwa n’abahanga mu gutunganya imijyi, bimwe mu bigenderwaho hahitwamo ahagomba gushyirwa irimbi ni:
- Kuba riherereye ahantu bitaruhije kugera, ngo byorohere ababa bagiye gushyingura ababo;
- Kuba ryitaruye ahantu hatuwe kubera ikibazo cy’umudendezo no kubaha ahatuwe;
- Hateye ku buryo hatibasirwa n’amazi biryo hakaba hahitwamo ku mabanga y’umusozi igihe bishoboka cyangwa ahirengereye ikibaya, cyangwa se ku materase yatunganyijwe, iyi miterere ikaba ituma haboneka izuba rihagije rya ngombwa ku marimbi;
- Kuba riri ahantu hatuje hari ibiti n’ubusitani bijyanye n’ahantu ho kuruhukira;
- Kuba hari ubutaka bugari ku buryo bitasaba guhora bimura irimbi bitewe no kuzura.
Kuva mu myaka yo hambere, mu mujyi wa Musanze, hagiye hagaragara ukutita ku ngingo zivuzwe haruguru, kenshi bitewe n’abashinzwe igenamigambi bagiye barangwa no guhuzagurika mu guhitamo ahashyirwa amarimbi.
Amateka y’umujyi wa Musanze, agaragaza ko irimbi rya mbere muri uyu mujyi ryatunganijwe ahitwa Nyamagumba, hafi n’umusozi ufite iri zina, rikaba ryaraje kwimurirwa hafi aho, ku mugezi wa Rwebeya rikomeza kwitwa iri zina. Nubwo biboneka ko uyu mujyi wari ukiri muto, ariko nanone bigaragarira buri wese ko abashinzwe igenamigambo b’icyo gihe bahisemo kurishyira rwagati mu mujyi ahatari hari n’ubutaka buhagije bwo kwaguriraho iri rimbi.
Aho iri rimbi ryuzuriye, Akarere ka Musanze karyimuriye ahitwa Bukinanyana; Ni neza neza mu mbago z’umuhanda Musanze-Cyanika, ahahoze hacukurwa itaka ryo kubakisha. Inenge z’aha hantu zikaba zari uko hari ahantu hashashe h’ikibaya, kuba hegereye umuhanda mpuzamahanga no kuba hari hato cyane ibyanatumye iri rimbi rihita ryuzura bigasaba ko ryimurirwa ahandi ritaramara kabiri.
Iri rimbi rimaze kuzura mu mwaka wa 2020, ngo abashinzwe igenamigambi mu karere , baba baragiriye inama Njyanama ko yafungura irimbi ahitwa Kavumu, ni mu kagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza, mu bilometero nka 2 uvuye ku muhanda Musanze-Kigali. Ikibazo cy’aha hantu hari hamaze guhitwamo, ni uko kugerayo byari bigoye dore ko ari ahantu h’imisozi ihanamye kandi icyo gihe akaba nta muhanda wahageraga.
Njyanama ntiyajuyaje kwemera ibyavuzwe n’aba tekinisiya maze hahita hatangizwa imirimo igoranye yo guhanga umuhanda ugana kuri iri rimbi rishya, biza kurangira akarere gahisemo guhagarika iyi mirimo bimaze kugaragara ko mu mikoro y’akarere uyu muhanda udashobora gukorwa neza ngo ube wakoreshwa n’abazaba bagiye gushyingura ababo.
Nyuma ya Kavumu, abashinzwe igenamigambi bongeye gukora andi makosa, igihe bahitiragamo Njyanama, umusozi wo mu mdugudu wa Mukungwa, ahirengereye ikibaya cya Mukungwa akaba ari mu marembo y’umujyi wa Musanze kuko uri mu bilometero bitanu uvuye mu mujyi wa Musanze, abakoresha umuhanda wa MusanzeKigali, hakaba hari aho bagera bakitegera uyu musozi bawureba nko muri metero magana atanu.
Indi nenge yahise yigaragaje nuko umuhanda ugera kuri iri rimbi ukunze kwibasirwa n’amazi yo mu kibaya cya Mukungwa gikunze kuzura mu bihe by’imvura. Byongeye akandi abatuye umujyi wa Musanze, aha hantu hababereye kure dore ko nk’abakoresha amaguru bibagora kumanuka no guterera ahitwa kuri Etiru, benshi bakaba barahitagamo kudaherekeza ababo bitabyimana.
Ibi ariko ntabwo njyanama yabyitayeho, yahise yemera uyu mushinga maze mu mwaka wa 2020, irimbi rishya rihita ritangira gukoreshwa.
Abatuye umujyi wa Musanze ndetse n’abawugenderera, bakomeje kunenga ibyo gushyira iri rimbi mu marembo y’umujyi, dore ko iri rimbi ryagezaho rigafata ishusho y’ikirango cy’umujyi wa Musanze nk’uko Umunara wa Eiflel ari ikirango cya Paris cyangwa nk’uko ikibumbano cy’ubwisanzure ari ikimenyetso cya New York.
Nyuma y’imyaka ine rikoreshwa, mu ntangiriro z’uyu mwaka, niho umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yatangarije abanyamakuru ko Akarere kongeya kubona ko kibeshya igihe katunganyaga irimbi ku musozi wa Mukungwa, none bikaba bibaye ngombwa ko ryimurirwa ahandi. Abakurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze bo bakaba barahise batekereza ku mushinga wari umaze iminsi uvugwa wo gutunganya pariki y’ubukerarugendo ya Mukungwa, igikorwa cy’ubukerarugendo kidashobora kubangikana n’irimbi.
I Mata ho nibura
Virunga Today yamenye aho irimbi rishya riherereye, ari mu mudugdu wa Mata, mu kagari ka Kabirizi, umurenge wa Gacaca. Abazaba baherekeje ababo bazajya banyura mu muhanda nyabagendwa Musanze- Cyanika, hahora urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru, nibagera hafi muri centre ya Karwasa, bakate mu muhanda w’igitaka werekeza ku kigo cy’amashuri na centrale y’abagatolika ya bya Gacaca, bagere ku gasozi katunganyijweho irimbi, urebana n’uruganda rw’ibihumyo.
Urebye aha hantu hakaba huzuje ibisabwa harimo kuba kuhagera bitagoranye na mba nk’uko tubyererekanye haruguru, kuba ari mu mabanga y’umusozi no kuba hitaruye ahatuwe n’ abantu benshi.
Tubabwire ko nyuma yo kwimura iri rimbi, hazasigara ikibazo cy’imibiri yashyinguwe muri iri rimbi, hakaba hibazwa niba, bijyanye n’uyu mushinga uteganyijwe muri iki kibaya, bitazaba ngombwa kwimura iyi mibiri cyangwa uriya musozi ukaba watunganywa ku buryo imva ziriho zitagaragara.

Irimbi nk’iri rigizwe n’ubusitani bwiza niryo ribereye kuruhukira abacu bitabyimana
Irimbi ryakuwe mu mudugudu wa Mukungwa ryimurirwa muwa Mata, bityo rigumishwa mu murenge wa Gacaca
Inkuru bifitanye isano:https:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel