Musanze: Akarere kimye amatwi ibibazo byo muri site zirimo gutunganywa
Amezi ashyize arenga atanu ikinyamakuru Virunga Today gitangiye gutabariza abaturage bo mu mirenge ya Musanze na Kimonyi ho mu karere ka Musanze bafite ubutaka mu masite yo guturamo yatunganyijwe muri iyi mirenge, kubera ibibazo by’uruhuri bakomeje guhura nabyo, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwari bufite inshingano zo gukurikiranira hafi uyu mushinga bukaba kugeza magingo aya nta kintu burakora ngo aba baturage batabarwe.
Koko rero aho kwicarira ibibazo byagaragajwe na Virunga Today ngo bibonerwe umuti urambye, kugeza nanubu nta kibazo na kimwe cyagaragajwe kirabonerwa umuti cyangwa ngo hagaragazwe ingamba zo kugikemura. Muri icyo gihe, abaturage bakomeje kugana abashobora kubakorera ubuvugizi, aho abatagira ingano bakomeje kugana ibinyamakuru birimo Virunga ngo bibakorere ubuvugizi kuri aka karengane bakomeje kugirirwa ko kwamburwa utwabo, amategeko abemereraho uburenganzira.
Abo Virunga Today iherutse kumva akarengano kabo, ni abo ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda ariko ku mpamvu zitumvikana, ubuyobozi bwa site bukaba bwarabakuriye inzira ku murima ko ntacyo bazahabwa kandi nyamara ubutaka bwabo nabwo bugaragara muri physical plan yakorewe ariya masite, aba baturage bakaba ndetse bari baramaze kugaragarizwa imiterere y’ibibanza byabyajwe muri ubu butaka bwabo.
Virunga Today ifashe akandi kanya ngo igaragarize ubuyobozi bw’akarere ibibazo nyamukuru byugarije ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, mu gihe cyose bitazaba byarakemuwe bikazaba bisobanura kudindira k’uyu mushinga wari witezweho kuzakemura ibibazo by’akajagari byakomeje kugaragara mu miturire mu karere ka Musanze.
Ikibazo cy’abaturage badakozwa iby’uyu mushinga.
Nk’uko byemezwa n’abashinzwe ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga mu masite atandukanye, ngo abaturage basobanuriwe ku buryo burambuwe iby’uyu mushinga, babumvisha ko buri wese azatanga 25% y’ubutaka bwe kugira ngo hashobore kwishyurwa abo ibikorwaremezo byanyurijwe ku butaka kandi ko hazakorwa ikarita nshya y’ibibanza byavuye mu butaka bwariho mbere y’umushinga, bizagabanywa abari bafite imirima muri iyi midugudu.
Nyamara nk’uko Virunga Today yabyiboneye, hari benshi mu baturage badakozwa iby’ aya mabwiriza bakaba baranangiye bakanga gutanga ya 25% abandi nabo banga kwemera ibibanza bishya bahawe.
Uwitwa Julien ufite ubutaka muri site ya Gaturo, yabwiye Virunga Today, ko yahawe ikibanza hakurikijwe ikata rishya ry’ibibanza ndetse aza gusagura na metero kare zigera ku 150 ariko kugeza ntarabona ikibanza cye ngo abe yaniskwishyura metero ze zasigaye.
Yagize ati: “ Hubahirijwe amabwiriza yo gukata ibibanza muri iyi site ya Gaturo, nahawe ikibanza ndetse nemererwa na metero 150 nyuma yo gutanga 25% nasabwaga ariko kugeza ubu sindabona ikibanza ngo nishyurwe na za metero 150 nasaguje ku butaka bwanjye kuko aho nahawe hafashe mu butaka bw’undi muturage none yarahiye ko bitashoboka ko mugerera mu butaka”. Yongeyeho ko ikibazo ubuyobozi bwa site bukizi ko ariko we abona nta kintu ubu buyobozi buzakora kuko usanga nta ngufu bwahawe zatuma bahatira abaturage kubahiriza ibyo biyemereye.
Undi muturage witwa Bosco, nawe wo muri site ya Gaturo yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko yahawe ikibanza cya metero magana atatu, kikaza gufata mu butaka bwa mugenzi we bahanaga imbibe, uyu akamutsembera ko adashobora kumuha ubutaka bwe, none ubu kaba yarahisemo kubaka ku buso butuzuye.
Yagize ati:” Njye nahuye n’uwo duhana imbibe utumva imiterere y’uyu mushinga, ikibanza cyanjye cyafashe mu butaka bwahoze ari ubwe none yaratsembeye ambwira ko ninibeshya nkamugerera mu butaka azangirira nabi, mpitamo kuba nubatse ku buso busigaye, kandi iki kibazo nakigejeje ku buyobozi bwa site ntacyo bwigeze bugikoraho”
Abasoma ikinyamakuru Virunga Today kandi, ntibazibagirwa inkuru y’umu maseri wateje ibibazo bikomeye akanga kubahiriza amabwiriza yo gukata ibibanza muri site nanubu, akarere katabuze kumenya iyi nkuru, kakaba kararuciye kakarumira kandi magingo aya maseri akomeje gufatira ubutaka butari ubwe.
Abaturage bishyuzwa service batigeze bahabwa
Rimwe mu mabwiriza menshi akurikizwa mu itunganywa ry’ibi bibanza, ni uko umuturage wese ukatiwe ikibanza cya metero kare 300, agomba kwishyura amafranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu ( 350 000 Frw) nk’ikiguzi cyo kugeza ibikorwaremezo muri site yatunganyijwe. Ibikorwaremezo bivugwa ni imihanda, amazi ndetse n’amashanyarazi. Ni ihame ko mu masezerano akarere kagiranye na Rwiyemezamirimo yaba yariyemeje gutunganya imihanda nyabagendwa muri izi site ku buryo buri kibanza cyashobora kugerwaho n’imodoka kandi uyu muhanda ukaba wujuje ibyangombwa bisabwa ngo witwe umuhanda harimo kuba ukomeye wanyurwamo n’ikinyabiziga kandi ufite imiyoboro, rigole, itambutsa amazi.
Igitangaje rero ni uko Rwiyemezaamirimo akomeje kwakira ya mafaranga yagenewe ibikorwaremezo by’imihanda kandi nyamara nta mihanda nyrizina ibarizwa muri izi site, igikorwa gusa cyakozwe akaba ari ugucisha imashini mu butaka ahagenewe imihanda, bikarangirira aho. Kuri ubu rero myinshi mu mihanda yo muri izi site ni ibigunda n’ibihuru, indi ndetse yarangije gusibwa burundu n’abaturage bisubije ubutaka bwari bwarashyizwe mu mushinga wa Site.
Iki kibazo cy’imihanda baringa, umunyamakuru wa Virunga Today akaba yarigeze kukibaza umwe mubayobozi bimwe muri site zirimo gutunganywa, maze akamusubiza ko iyi mihanda izajya igenda yikora uku iyi midugudu izagenda irushaho guturwa, hakaba hibazwa muri icyo gihe ikiguzi cyaba cyakwa aba baturage mu gihe bizwi ko iyi mihanda izagenda yikora.
Icyo ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kwibaza ni ukuntu ubuyobozi bw’akarere bufite service igenewe kwita ku bikorwaremezo bwakomeza guhumwa amaso, bukerekwa ibisa n’imihanda, nta n’igenzura rikozwe maze bugakomeza gutegeka abaturage kwishyura ibikorwaremezo baringa. Virunga Today ikaba ibona ari igikorwa cy’uburangare, ubuyobozi bw’akarere bukaba ntaho bwahungira uruhare rwabwo muri ubu bujura bukorerwa abaturage.
Nta shuri, nta vuriro, nta myidagaduro, nta buhumekero muri site nshya
Irndi kosa rikomeye rishobora kuzakora kuri benshi niba nta gikozwe hagati aha ngo rikosorwe, ni uko ahari hagenewe ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuririo muri aya masite ubu harangiye kuzamurwamo amazu y’abaturage yo guturamo. Kuri ubu rero muri aya masite uko ari atanu, hakaba hibazwa ahazashyirwa ibikorwaremezo mu gihe igenamigambi ryo mu myaka 50 iri imbere rigaragaza ko muri iyi midugudu hazaba hatuye abaturage batabarika babarirwa mu binyacumi by’igihumbi, ibi bikaba biteye ikimwaro ku karere kari karakorewe igishushanyo mbonera ( master plan) cyiza cyagaragaza neza ahagomba gushyirwa ibikorwaremezo hanyuma kikaza kuvangirwa hirengagijwe inzira zose zinyurwamo ngo habe ihindurwa rya master plan.
Ubuyobozi bw’akarere burakina n’umuriro
Nk’uko twabivuze haruguru, ntabwo ubuyobozi bw’akarere bwavuga ko nta makuru bwahawe ku bibazo bivugwa muri izi site cyane ko buzi nabwo ko inshingano bwahawe muri uyu mushinga butigeze buzikora. Virunga Today ikaba yarafashe n’akanya kihariye ikagaragariza Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Musanze iby’iki kibazo maze uyu asubiza ko ko hashyizweho komite zo gukurikirana iki kibazo, ariko kugeza ubu nta myanzuro ifatika muri Virunga Today turabona igaragaza ko iki kibazo kirimo gukurikiranirwa hafi.
Andi makuru twamenye ni ayavuye muri nama zateranye za njyanama aho nko mu kagari ka Cyabagarura habarizwa site ya Gaturo, abajyanama bari bagejejweho iki iki kibazo, bagaragaje mu myanzuro ko iki kibazo kitabareba ko uwaba yararenganyijwe yazitabaza ubuyobozi bwa site, ibi bikaba ntaho bitaniye na bya bindi byo kurega uwo uregera.
Icyo Virunga Today yibaza ni ukuntu hejuru y’ibibazo byagaragaye mu masite ya Kimonyi na Musanze, kuri ubu akarere kahisemo kujya gufungura undi mushinga mu murenge wa Cyuve uteye nk’uwo, ndetse nawo ukaba wararangiye kugaragaramo ibibazo bikomeye biterwa n’imikorere mibi ya Rwiyemezamirimo nanone wirirwa ahindura physical plan uko yishakiye ku nyungu ze.
Virunga Today ibona ko iki kibazo cya za site atari icyo gufata minenerwe (wa mugani w’ikirundi) kuko bene biriya bibazo by’amakimbirane mu mitungo harimo n’umutungo w’ubutaka byagiye bikurura ibibazo bikomeye mu mibanire y’abaturage. Ntibyumvikana rwose ko umuturage yakwemera kwitabira gahunda nk’iyi igamije gukemura ibibazo bibangamira iterambre ngo narangiza ariwe ukuramo igihombo ibituma yakwijundika ubuyobozi. Virunga Today dufite amajwi y’abaturage bagaragaje ko imikorere mibi muri uyu mushinga imaze kubahombya arenga miliyoni 10, akaba ari akayabo k’amafranga yagombaga kuzagirira akamaro aba baturage bikura mu bukene.
Virunga Today kandi iboneyeho no kuburira abafite uruhare bose mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, kuko ikinyamakuru Virunga Today gikurikiranira hafi ibibera muri izi site cyamaze guta mu gutwi ko hari abaturage babarizwa muri izi sites biyemeje kuzashyikiriza ikibazo cyabo inzego zo hejuru harimo na Ministere y’Intebe niba Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje kugenda biguru ntege mu gushaka uko hakemurwa ibibazo byakuruwe no kutubahiriza amabwiriza yo gutunganya izi site.
Inkuru bifitanye isano: https://www.virungatoday.rw/musanze-haravugwa-ibibazo-byuruhuri-mu-itunganywa-ryamasite-yo-guturwamo-yo-mu-mirenge-ya-musanze-na-kimonyi/
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel