Breaking news : Umunyeshuri wo muri Sonrise i Musanze wigaga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye yaburiwe irengero
Kuva muri iki gitondo mu mujyi wa Musanze hatangiye gucicikana inkuru z’umwana witwa Inema Mushikiwabo Raissa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Sonrise giherereye mu murenge wa Cyuve.
Umunyamakuru wa Virunga Today yihutiye gushaka amakuru kuri ibi byabaye maze ihamagara umubyeyi we usanzwe yigisha mu kigo cya Sonrise amuhamiriza ukuri kw’ibyavuzwe.
Yagize ati: ” Ni byo koko kuva ejo twabuze umwana wacu wigaga mu kigo cya Sonrise, duherukana ejo muha itike yari yansabye ngo ajye kwivuza ku bitaro bita ibyo kwa Kanimba kubera uburwayi we yavugaga ko bworoheje, twategereje ko umwana yagaruka turaheba dutetekereza ko ari imvura yatumye atinda kugera mu kigo, ariko birangira abuze kugeza ubu”.
Uyu mubyeyi yongeyeho ko kuva mu gitondo batangiye ibikorwa byo gushakisha uyu mwana, bakaba babarije mu mavururo ndetse no mu bitaro bibarizwa mu mujyi wa Musanze, ariko bagasanga ntawigeze ahagera nk’uko bigaragara muri systeme z’ibigo by’ubuvuzi.
Hagati aho uyu mubyeyi yitabaje urwego rwa polisi ngo rumufashe kuba hamenyakana ibyabaye kuri uyu mwana uri mu kigero cy’ubugimbi utakagombye gupfa kuzimira dore ko n’uyu mubyeyi we yemeza ko nta bibazo bidasanzwe by’ubuzima yari afite.
Uyu mubyeyi yaboneyeho gusaba ko nundi wese wamenya amakuru yagira icyo amarira abari mu gikorwa cyo ku mushakisha ko yahamagara papa we kuri no 0788 669 637 cysngwa ku buyobozi bwa Virunga Today kuri 0788 610 875
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel