Breaking news: Gitifu wa Kimonyi abonye wa mwana wari wazimiye
Inkuru nziza muri iki gitondo mu mujyi wa Musanze, nuko wa mwana wiga ku ishuri rya Sonrise Cyuve wari waburiwe irengero kuva ku wa kabiri taliki ya 26/11/2024, ubu yamaze kuboneka akaba kuri ubu arimo kwitabwaho n’abaganga, ariko amakuru y’ibanze akaba agaragaza ko ameze neza.
Nk’uko twabitangarijwe n’umubyeyi we, ngo muri iki gitondo ahagana mu ma saa mbiri, niho yahamagawe n’umuntu wamubwiye ko ari Gitifu w’umurenge wa Kimonyi, akamubwira ko uyu mwana ari ku biro by’umurenge wa Kimonyi, ko yakwihutira kuza kumufata.
Yagize ati: “Inkuru ni mpamo, turashima Imana ko umwana wacu yabonetse, tugashimira by’umwihariko Gitifu w’umurenge wa Kimonyi wahise atugezaho inkuru nziza”.
Uyu mubyeyi yongeyeho ko yabanje gushidikanya ku makuru yarahawe, cyane ko icyizere cyo kumubona cyagendaga kiyoyoka nubwo ku munsi w’ejo hari amakuru yavugaga ko hari uwamurabutswe mu bice bya za Nyarubande.
Yagize ati: ” Iri joro ryanze guca, kuko icyizere cyo kubona uyu mwana ari muzima cyagiye kiyoyoka uko amasaha yagendaga yiyongera cyane ko mu bihe byashyize, case nk’izi zagiye zirangira nabi, hakumvwa amatangazo atabariza abantu gutabara, gushyingura, none twe twagize amahirwe atavugwa, Gitifu ambwiye ko yabonetse mbanza gushyidikanya, mpitamo kongera kumusangiza amafoto, dusanga ariwe“.
Hagati hategerejwe ko uyu mwana yutabwaho n’abaganga, kugira ngo nyuma abe yatangaza ibyamubayeho, ariko icy’ingenzi nuko yabonetse ari mutaraga, abanyarwanda bose muri rusange bakaba bashimirwa ukuntu iki kibazo cy’uyu mwana cyabakoze ku mutima, bakaba barakomeje kugaragariza uyu muryango ko bari kumwe.
Umwanditsi :Musengimana Emmanuel