Politike

Breaking news -Musanze: Inkuru y’umunyamakuru Janviere w’Umuseke kw’ihohotera rikorerwa uwarokotse genocide, itumye haba abagira ihungabana

Ubwo yari atashye avuye mu kazi, umunyamakuru wa Virunga yakubitanye n’umuturanyi wahise amubazanya n’igishyika cyinshi niba azi amakuru mashya ari kuvugwa mu karere ka Musanze. Umunyamakuru yahise amusubiza ko niba ari amakuru y’umwana wari wabuze  ashaka gukomozaho, ko yashitsa umutima hamwe kuko umwana yamaze kuboneka, akaba yarangije no gushyikirizwa ababyeyi be.

Uyu muturanyi yahakanye ibyo uyu amubwiye, amusubiza ahubwo  ko inkuru igezweho kandi ibabaje ari iy’ingengabitekerezo yongeye kuvugwa mu karere ka Musanze, ko kandi noneho ubu irimo kuvugwamo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ibituma ikibazo gifata indi ntera.

Uyu munyamakuru nawe wahise agera amakenga cyane ko muri iyi minsi inkuru zivuga ku ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside zongeye kugaragara mu itanagazamakuru, yasabye yinginga uyu muturanyi ngo amubwire ku buryo burambuye iby’izo nkuru. Undi nawe yahise amwereka umutwe w’inkuru yasohotse uwo munsi mu kinyamakuru umuseke gisanzwe kizwi mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, umutwe ugira uti : ”Musanze: Hari uwarokotse Jenocide utotezwa yatakira ubuyobozi bukamucecekesha”.

Bombi ubwo batangiye kuyisoma interuro ku yindi maze kubera uburebure bw’iyi nkuru, uyu munyamakuru asaba umuturanyi ko yamureka bagatandukana noneho akajya kuyisomera mu rugo ari nako ayikorera ubusesenguzi yitonze.

Ibi niko byagenze maze umunyamakuru yerekeza mu rugo maze ageze mu rugo amaze no gutuza asoma iyi nkuru yitonze, ayikorera ubusesenguzi arangije ahitamo kuyisangiza abo bahurira ku rubuga rwitwa MIA ahuriraho n’abagera kuri 250,igitangaje ariko nuko muri abo bahurira ku rubuga nta numwe wagize icyo ayivugaho, ibintu bitari bisanzwe kuri uru rubuga.  Nyuma y’igihe kitari gito yabuze icyo yakora kuri aya makuru yari amaze guhabwa, uyu munyamakuru yabonye ibi bikurikira afata n’ibyemezo bijyanye  aribyo:

  1. Amakuru arimo ateye ubwoba aho uwateguye iyi nkuru yemeza ko uyu wahohotewe, kubera iri hohotera yakuyemo inda kandi akomeza kwibasirwa abuzwa amahwemo n’abaturanyi, ibyo byose ubuyobozi bwibanze bugakomeza kubirebera.
  2. Kuba  kandi abo bahurira ku rubuga barahisemo kwicecekera kandi bizwi ko uru rubuga rukunze kurangwa n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo kuri benshi mu baruhuriraho, ni uko bashobora kuba barenzwe n’amakuru avugwa muri iyi nkuru, umuntu akaba yakwemeza ko bahuye nabo n’ihungabana. Byongeye kandi kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, nk’uko umunyamakuru Janviere abyemeza,yaranze kugira icyo amutangariza, bivuze ko ishyamba atari ryeru.
  3. Inkuru ukuntu yateguwe n’umunyamakuru Janviere irumvikana kandi irimo n’ibimenyetso by’uko ibyo avuga ari ukuri kwamabaye ubusa cyane ko uwakorewe ihohotera atanga inkuru adategwa ku mataliki n’ahantu adashidikanyaho ibyo byabereye, ariko cyane cyane hakaba hari abatangabuhamya bemeza ibyo uwahohoteye yatangarije umunyamakuru arri impamo.
  4. Uburemere bw’ibivugwa muri iyi nkuru, bwatumye uyu munyamakuru ayiterura uko yakabaye mu kinyamakuru Umuseke ayishyira muri Virunga  Today, yirinda ko habaho gutakaza  umwimerere w’amakuru, ubusesenguzi ku byabaye akazabigenera undi mwanya mu kinyamakuru Viruanga Today.

 

Musanze: Hari Uwarokotse Jenoside utotezwa yatakira ubuyobozi bukamucecekesha

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *