Affaire Maseri-Sylvere: Bwa mbere Maseri yagaragaje akarengane yakorewe, Sylvere yitabaza ubuyobozi bw’umurenge, akarere gakomeza gukina n’umuriro
Ikibazo gishyamiranyije umubikira witwa Valentina n’umuturage witwa Sylvere baguze ubutaka, ni ishusho y’ibibazo uruhuri kuri ubu bivugwa mu itunganywa rya za site zo guturamo ziherereye mu mirenge ya Kimonyi na Musanze ho mu karere ka Musanze. Igitangaje akaba ari uko ubuyobozi bw’akarere busa naho ibi bibazo ntacyo bubibwiye, komite z’ubutaka zashyizweho muri izi site akaba arizo zikomeje kwivuruguta muri ibi bibazo nyamara biboneka ko izi komite nta bushohobozi zifite bwo gukemura ibi bibazo, ikindi kandi bikaba bikomeje kwemezwa n’abaturage ko izi komite arizo za nyirabayaza y’ibi bibazo bikomeje kuba agatereranzamba muri aya masite yose uko ari atanu.
Virunga Today yakomeje gukurikirana ibibazo byo muri izi sites, ku bibazo byavutse hagati ya bariya baturanyi babiri, bwa mbere yashoboye kuvugana n’uhagarariye Maseri amusobanurira uko yumva ibibazo byavutse n’umuti abona wavugutirwa iki kibazo. Hagati aho ariko Sylvere yahisemo kwitabaza urwego rw’umurenge ngo rumuheshe uburenganzira ku butaka yahawe bikurikije amabwiriza yo gukata ibibanza muri iyi site, ubutaka yemeza ko yambuwe ku bw’amaherere na Maseri.
Uhagarariye Maseri yemeza ko bariganyijwe ubutaka na Komite y’ubutaka
Umunyamakuru wa Virunga Today aganira na Concessa, uhagarariye inyungu za Maseri akaba ari nawe wakurikiranye gahunda zo muri sites zo gukata ibibanza, yamubwiye ko komite y’ubutaka ya Gakoro yagize uruhare rukomeye mu kubariganya ubutaka bwabo, ku buryo incuro zirenze imwe bagiye bamburwa ubutaka bwabo bugahabwa Sylvere nta bindi bisobanuro bahawe. Uyu abajijwe niba ikata ryakozwe ry’ibibanza ritarakurikije physical plan yari yaragenywe n’akarere, uyu yarabihakanye yemeza ko ikibanza bari barahawe cyagiye kinusurwa ku buryo budakurikije amategeko, bakaba badashyira amakenga komite y’ubutaka yo muri iyi site, we yemeza ko ariyo yabariganije ubutaka ikabuha Sylvere.
Abajiwe impamvu atitabira ubutumire bwa Komite y’ubutaka imusaba kuboneka ngo hakemurwe iki kibazo, uhagarariye Maseri yashubije umunyamakuru ko nta cyizere bagifitiye iyi komite, ko bazaza muri iki kibazo ari uko babonye ubutumire bw’Akarere.
Ku kibazo cyo kumenya impamvu yihaye uburenganzira bwo kubaka kandi akarengera imbibi z’umuhanda, Concessa yahakanye atsemba yemeza ko bubatse bamaze kuzuza ibisabwa byose.
Nyuma yo guhabwa aya makuru, umunyamakuru wa Virunga yasubiye ku bibanza bifite amakimbirane, maze akurikije ibyo yeretswe, abona ko itegeko rya 25% rishobora kuba ritarakurikijwe ku bireba Maseri. Koko rero ntibyumvikana ukuntu, ukurikije ubutaka bw’ibanze bwa Maseri bahereyeho bakata ibibanza, haba haranyujijwemo umuhanda ubwambukiranya, hanyuma ngo anahindukire atange ubundi buso bwari busigaye epfo y’umuhanda ngo ngaho aratanga 25% yasabwe.
Abayobozi ba za site na ba tekinisiye mu mugambi umwe wo kuriganya abaturage akarere karebera.
Ibibazo bikomeje kugezwa ku kinyamakuru Virunga Today n’abaturage bafite ubutaka mu masite anyuranye yavuzwe bijya byose gusa kandi byose bihuriza ku karengane bakorewe bakimwa ibyo amategeko abemerera, abandi nabo bakagaragaza ukuntu abayobozi ba site bagiye bayobya imihanda ku nyungu zabo bwite, bagamije kurinda ubutaka bwabo cyangwa ubwa bene wabo.
Umwe mu baturage bo muri site ya Gaturo wasabye Virunga Today kutamuvuga amazina, yeretse umunyamakuru wa Virunga Today ukuntu umwe mu bagize komite y’ubutaka yimuye umuhanda yanga ko wanyuzwa rwagati mu butaka bwa Mama we, hanyuma ukaza kwimurirwa mukwe, ariko bikarangira aho wimuriwe wegereye bikabije undi muhanda wa site hakaba hibazwa ukuntu hazaba imihanda 2 itandukanijwe na metero zitagera ku icumi.
Virunga Today kandi yaganiriye n’abo bita aba topographe bakora ibipimo by’ubutaka muri ziriya sites maze bamubwira badaca inyuma ko ubujura bukorerwa muri ziriya site buri mu rwego rwo hejuru ku buryo barebye nabi, abayobozi bose bo muri izi sites bazashorwa mu manza. Ubu bujura bukaba buva ku guhindura imiterere y’ibibanza kugeza naho biha uburenganzira ku butaka bw’abaturage, bakabugurisha batabanje kubagisha inama cyangwa kubamenyesha.
Uyu mutopgraphe yemeza ko iyaba atari akajagari ndetse n’ubujura bibera muri izi sites, 25% itangwa na buri muturage iba yarakemuye ibibazo byose by’ingurane dore ko ngo hari naho mu zindi sites zatunganyijwe mu tundi turere bagiye batanga 20% gusa ariko byose bikagenda neza.
Mu gihe hategerejwe uko ubuyobozi bw’umurenge buzakemura ikibazo cya Maseri na Sylvere, hari abakomeje gutangazwa n’imyitwarire y’ubuyobozi mu bibazo by’izi sites dore ko binavugwa ko mu nama ya Njyanama iherutse guterana, iki kibazo kitigeze kiganirwaho, bishatse kuvuga ko ubuyobozi bw’akarere butabona uburemere bw’iki kibazo. Ni mu gihe kandi nanone hari amakuru agera kuri Virunga Today yemeza ko bamwe mu baturage batangiye kwegeranya imikono bitegura kuzageza ikibazo cyabo ku nzego zo hejuru harimo service za ministre w’Intebe.
Hakibazwa ariko nanone impamvu Maseri yihaye uburengazira bwo kuzamura inyubako mu butaka butari ubwe bwose, nta ruhushya abiherewe yarangiza akarengera imbibi z’umuhanda