Politike

RC -Musanze: Barasaba ko abarimo Ally Muhirwa basubizwa ikiganiro umuti ukwiye cyo kuwa gatanu

Kimwe mu byo Virunga Today yihutiye gusaba umuyobozi mushya wari uhawe kuyobora Radiyo Musanze mu minsi mike ishize , nuko yahindura imikorere y’iyi radiyo, akazi ko gutegura ibiganiro bisaba ubunararibonye kagahabwa ababishoboye.
Iyi nkuru isa naho itishimiwe n’abo yarebaga by’umwihariko cyane ko ngo mu itangazamakuru hari ihame rivuga ko kizira kikaziririzwa kunenga mugenzi wawe mubana muri uyu mwuga, ihame abo muri Virunga Today tutemera na gato.
Virunga Today yishimiye ko kuri ubu amwe mu makosa yakorwaga hatambutswa ibi biganiro yashoboye gukosorwa harimo iryo gushimagiza ibikorwa by’abayobozi abanyamakuru bo bita iby’agatangaza nyamara nta gihamya cyangwa ari n’ibikorwa bisanzwe bitakagombye gushyirwa muri urwo rwego.

Ariko kandi muri Virunga Today, twababajwe bikomeye nuko aho kunoza no gutunganya neza ikiganiro gikunzwe na benshi kuri iyi radiyo cyitwa “Umuti ukwiye”, ahubwo cyaratswe uburyohe bwacyo, cyane cyane igitegurwa ku munsi wagatanu kigenerwa gushima no kunenga, nyuma yo guhindurirwa abasanzwe bagitegura.

Cyahinduriwe abakiyobora gihita gitakaza uburyohe.
Iki kiganiro Gushima no kuneng, kuva hambere cyakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi Radiyo harimo n’abayobozi nka ba mayors b’uturere, bose bakaba barategerezaga iki kiganiro kugira ngo bagaragaze ibibazo byugarije imibereho n’iterambere ry’abaturage bo hirya no hino mu turere batuyemo, abandi nabo bakagitegerezaho kumenya intege nke zagaragaye mu mikorere yabo, bakaboneraho n’umwanya wo kuba bafata ingamba zo kwikosora.
Uburyohe bw’iki kiganiro bwatizwaga umurindi no kuba hari abanyamakuru barimo uwitwa Muhirwa Ally bakoraga ubusesenguzi kuri uko gushima no kugaya byabaga byagarutsweho n’abakurikira Radiyo , bikaba byarigaragazaga ko amakuru menshi bagezwagaho hari icyo aba banyamakuru babaga bayaziho kuko kensi bashyiragaho ibisobanuro byimbitse kuri aya makuru cyangwa bakaka ibisobanuro birambuye uwatanze amakuru byaba ngombwa bakamugaragariza ko ibyo avuze harimo ukuri guke.
Ba ambasaderi barimo mwarimu Fideli, uwiyita Mapawundi Makashi cyangwa umumotari ukomoka mu karere ka Gakenke n’abandi banyuranye, nabo bakaba barashyiragaho akabo mu kuryoshya iki kiganiro.

Nyamara kuva aho Kamili Athanase aherewe kuyobora iyi Radio, iki kiganiro cyahawe abagitegura bashya, batari basanzwe bazwi no kuri iyi radiyo maze batondwa no gutera ikirenge mu cya bagenzi babo.
Koko rero kubera ubunararibonye buke, abateguzi bashya, kuri ubu usanga bata umwanya mu biparu bisanzwe, bagatinda guha ijambo abakunzi ba Radiyo ngo binigure bashima cyangwa bagaya. Niyo binjiye kandi mu kiganiro nyirizina, usanga badaha agaciro ibyo babwirwa n’aba bakurikira bitewe no kudasobanukirwa nyine ku bijyanye n’imiterere y’ibibazo biba iyo muu turere.

Aba bateguzi bashya kandi, ntibanamenyeranye n’abayobozi banyuranye bo muri utu turere, ku buryo birangira abarimo ba mayors b’uturere badashoboye gusubiza byinshi mu bibazo biba byabajijwe.

Benshi mu baganiriye na Virunga Today barimo n’abasanzwe ari b’ambasaderi b’iyi radiyo, bayigaragarije ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’iki kiganiro cyategurwaga n’abarimo Ally n’gitegurwa n’ubu n’abanyamakuru twakomojeho.

Aba bakomeza bemeza kandi ko bikomeje gutya, ntihagire igihindurwa, abarimo Muhirwa ngo babe basubizwa ibyo gutegura iki kiganiro,  ngo bizarangira nta numwe ukigikurira kubera imitegurire mibi.

Radiyo Musanze ni imwe muri radiyo 5 zahozwe zitwa Radiyo z’abaturage, ikaba kuri ubu ibarizwa muri Radiyo zishimirwa n’abaturage benshi kubera ibiganiro by’umwimerere kandi byiza byakomeje gutegurwa n’abanyamakuru b’iyi Radiyo. Iyi Radiyo kandi izibukirwa ko ariyo yareze igakuza n’ananyamakuru babaye intyoza mu rwego rw’igihugu harimo Divin Uwayo wahawe kuri ubu kuyobora Radiyo zose za RBA ndetse na Lorenzo Christian umaze kuba icyamamare mu biganiro by’urubuga rw’imikino bitegurwa na RBA.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *