Ruhengeri : Ntibavuga rumwe ku nyigisho yatanzwe na padiri kuri iki cyumweru cya mbere cy’Adventi
MIA ( Multisector Intermediation Agency) ni urubuga ruhurirwaho n’abagera hafi kuri 250 benshi bakaba ari abatuye uturere twa Musanze na Burera ho mu Ntara y’amajyaruguru, bitabujije ko hari n’abandi batari bake bakomoka no mu bindi bice by’igihugu.
Ikiranga uru rubuga ruhurirwaho urebye n’abantu bataziranye batigeze bagira aho bahurira uretse kuri uru rubuga nyine, ni impaka rimwe na rimwe za cyoturwane zigibwa ku makuru aba yatangajwe cyangwa ikindi kintu kidasanzwe kiba cyabaye mu rwego rw’Akarere, urw’Intara cyangwa urwego rw’igihugu cyose.
Izo kuri iki cyumweru kuwa 01/12/2024, zahuje umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Gakenke n’umunyakuru wa Virunga maze zigaruka ku nkuru padiri wayoboye imwe mu Misa zabereye kuri Paruwase Gatolika ya Ruhengeri, inkuru yifashishije asobanura amasomo yari agenewe icyumweru cya mbere cy’Adventi umwaka C; Aya masomo akaba yarahamagariraga abakristu guhora biteguye bagashishikarira kwisubiraho bakanihatira kurushaho gusenga.
Umwana wahatiwiriwe kuvomesha urutete incuro 6 nk’urugero ku bakristu bagomba gusenga batarambirwa
Nk’uko byabanje gusobanurwa n’umunyamakuru wari wakurikiye iyi Misa, bikaza kugaragara ko na mwarimu yari yayitabiriye, ngo padiri asoza inyigisho ye yabwiye abakristu ko kimwe n’inkuru y’umwana agiye kubabwira, batakagombye kurambirwa gusenga ngo ngaho nuko badahise babona igisubizo ku Mana baba batakambiye. Yaboneyeho kubasaba imbabazi kuko iyo nkuru akunze kuyigarukaho mu nyigisho ze zo mu bihe nk’ibi abakristu basabwa gusenga cyane. Iyo nkuru muri make ikaba iteye itya mu magambo avunaguye.
Hari umusaza w’umukristu wakanguriraga kenshi umwuzukuru we gusenga , akamusaba kwiyambaza Imana igihe cyose agize icyo akeneye, akayisaba. Uyu mwuzukuru we yarabyumvise ariko uko asenze asaba ikintu Imana ntasubizwe, ntahabwe icyo yayisabye. Uyu musaza mu rwego rwo kumukangurira kutarambirwa, yamuhaye umukoro wo kujya kumuzanira amazi ku mugezi yifashishije urutete. Uyu mwana yaramwumviye ariko uko agerageje kuyazana akagera mu rugo amazi yashyizemo. Umusaza ariko we yongeraga kumusaba ko yasubira kumuvomera amazi ariko buri gihe bikarangira ariko uyu mwana agejeje mu rugo igitebo kirimo ubusa.
Ibi niko byakomeje kugenda kugeza ku ncuro ya gatandatu, ubwo uyu mwana yivumburaga akanga gusubirayo maze uyu musaza agahitamo kumwicaza bakaganira. Birumvikana uyu musaza yagarutse ku bijyanye n’uwo mukoro uyu mwuzukuru yari amaze gutsindwa, amusobanurira n’isomo uyu mwana yagakwiye kuvanamo ryerekeza kuguhora asenga ubutarambirwa.
Nk’uko uyu musaza yakomeje abisobanurira uyu mwuzukuru we, ngo nuko ikigaragara ataruhiye ubusa kuko uru rutete, nyuma y’incuro 6 ruvomerwamo amazi, ngo hari ikintu cyiza cyaruhindutseho, rukaba rwarabobereye ku bw’amazi yavomewemo. Bishatse kuvuga ko igihe cyose dusenga nubwo tutahita dusubizwa, ngo birangira hari ikintu gihindutse muri twe akaba ariyo mpamvu tutagomba gucika intege.
Inkuru itajyanye n’akamaro k’isengesho ahubwo ipfobya isengesho
Akimara gusubiramo inkuru nk’uko padiri yayigejeje ku bakristu, hatangiye impaka nyine hagati yabavuzwe haruguru umunyamakauru agaragaza ubukene bw’iyi nyigsho naho umwarimu agaragaza ko ari ibisanzwe kuri uyu munyamakuru kwibasira abahayimana ko naho ubundi inyigisho yumvikana.
Umunyamakuru yagaragaje ko iyi nkuru ihabanye n’akamaro ndetse n’agaciro gahabwa isengesho ku bakristu kubigereranya rero bikaba bisa no kuripfobya. Koko rero nk’uko uyu munyamakuru yakomeje abivuga ngo :
- Urugero rw’umwana uvomesha urutete ntirufataika kuko n’ubusanzwe kuvomesha urutete abanyarwanda bari basanzwe babifata nko guta igihe, kurangwa n’ubwenge buke nk’uko babigaragaje mu nshoberamahanga “kuvomera mu rutete”. Byongeye kandi ngo uwatanze uru rugero yaba yariyibagije ko ko uyu mwana ari umwana uzi ubwenge , ko atari bwemere kuvoma yifashishije uru rutete ngo narangiza yikorere kandi azi ko aya mazi ari buze kumumenekaho, bikaba byibazwa rero ukuntu uyu mwana yaba yaremeye gukoreshwa uyu mwitozo utagira icyo umugezaho, ahubwo ushobora kumushyira mu kaga kubera kwimenaho aya mazi. Uretse nibyo kandi, abahisi n’abagenzi bamubonye bagombaga kumuha urw’amenyo bamufata nk’uwavuzwe mu bitabo byo ha mbere witwa Joroji Baneti.
- Nta musaruro ( resultant) ikigikorwa cyatanze ku buryo byashoboka kukigerarnya n’umusaruro umukristu aba yiteze mu isengesho. Koko rero nk’isomo uyu musaza yeretse uyu mwuzukuru yakuramo, ni uko uru rutete rwabobejwe n’amazi, padiri akaba yemeza ko ari ikntu cyiza kuri iki gitebo. Ibi ariko sibyo, kuko igitebo nk’ikinti kitagira ubuzima, ntacyo cyungukiye mu kuba cyagiye mu mazi, ahubwo aya mazi ku bw’imiterere yacyo yangije ibice bigize iki gitebo, ibishobora biruma gitangira kubora mu bice byose bikigize, bikazarangira ari igihombo kuri nyiracyo. Muri make uwatanze iyi nyigisho nk’uko uyu munyamakuru abivuga yakoze amakosa akomeye yemeza akamaro katabayeho k’aya mazi kuri uru rutete, yirengagiza ahubwo ukwangirika gushoboka kw’iki gitebo, bitewe n’aya mazi.
Mu kwanzura uyu munamakuru yongeye gusaba abatanga inyigisho kujya birnda gutanga ingero zisekeje cyangwa zitumvikana zitajyanye n’inyigsho nyririzina kandi nyamara hari ubuhamya bufatika bwakagombye kwifashishwa bw’abagiriwe akamaro n’isengesho nyuma yo gutegereza igihe kirekire.
Yashyigikiye Padiri yemeza ko nubwo nta mazi yari mu gitete ariko ngo uko yakijyanaga atari ko cyagarutse.
Afashe ijambo professeur yatangiye asa nurakariye cyane umunyamakuru, mumgamabo aremereye akaba yarumviakanye atuka umunyamakuru amushinja kwita padiri umuswa.
Uyu mwarimu wa chimie na Biologie mu mashuri yisumbuye, yakomeje agira ati: “ Umva wa muswa we, yavuze ko nubwo nta mazi yari mu gitete ariko uko yakijyanaga atariko cyagarutse, natwe nidusenga tuzahinduka gakeya ariko suko twe tubyiyumvisha”.
Mu kurangiza uyu mwarimu yongeye kwita umunyamakuru injiji, ko we ntacyo yakwiyumvira mu nyigsho ya padiri ko ari nka babandi Yezu yigishaga ntibumve.
Muri izo mpaka z’urudaca hagati y’umunyamakuru n’intiti yigisha muyisumbuye, hari abanda banyarubuga bagize icyo bavuga kuri iyi nyigisho. Nk’uwitwa Nsabi Jean Piere yumvikanye agira ati :” Izi mfashanyigisho ni iza primaire. Ahubwo iyo atazanamo iby’urutete, Imana isubiza mu buryo butatu: 1) oye, 2) tereza, 3) yego, gusenga ntaho bihurira no kuvomera mu rutete”.
Uwitwa Twagira we akaba yaragize ati:” Iki ni ikinyoma, fake idea”
Impaka zaje kurangira ubona ko impande zihanganye buri rwose rwanze kuva ku izima. buri wese akomeza gutsimbarara ku bitekerezo bye, umunyamakuru we asezeranya ababa kuri urubuga kuzasaba abasomyi b’ikinyamakuru yandikamo, kuzerekana uwigiza nkana hagati ye na mugenzi we w’umwarimu.
Tubabwire ko hari abakomeje kwibaza imiterere y’imfashanyigisho zikoreshwa ubu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kubera ko abapadiri bakomeje kwifashisha inkuru mpimbano zitakijyanye n’igihe zaciwe mu mashuri yo mu Rwanda, inkuru benshi bamaze kwibagirwa zirimo iz’abacacana, abidishyi, ba nyiransibura, patero nzukira cyangwa Bagabobarabona. Ibitabo bikoreshwa muri liturjiya harimo Bibikliya Ntagatifu, bikaba bikomeje kunengwa nabyo ku kuba hakomeje gukoreshwamo amazina atakijyanye n’igihe yibasira cyane cyane ababana n’ubumuga harimo ikimuga, umusazi, impumyi,igipfamatwi, bakaba babona ko igihe kigeze ngo habe haba impinduka hakoreshwe amazina yabonetse adakomeretsa ababana n’ubumuga.
Hari ababarizwa ku rubuga babonye ibintu kimwe n’umunyamakuru, bagaragaza ko inkuru padiri akunze kwifashisha idasobanura na mba akamaro k’isengesho