Politike

Musanze-Nkotsi: Umuyobozi wa Ibuka aremeza ko amakuru y’ihohoterwa ryakorerwaga Niyonsaba Agnes bari bayazi mbere yuko asohoka mu itangazamakuru

Inkuru y’umubyeyi witwa Niyonsaba Agnes utuye mu murenge wa Nkotsi akagari ka Bikara umudugudu wa Kinkware warokotse Jenoside wakomeje guhohoterwa kuva mu myaka itatu ishize ikomeje kugaruka mu biganiro hiya no hino mu karere ka Musanze. Ibi kubera  cyane ko nyuma yaho iyi nkuru isakariye , nta yandi makuru yatanzwe n’inzego iki kibazo kireba  ngo abe yakwemeza ibivugwa muri iyi nkuru n’icyaba kirimo gukorwa ngo uyu umudame arengerwe.

Ikinyamakuru Virunga Today nk’ikinyamakuru cyashize imbere kurwanya akarengane n’ihohotera iryo ari ryose, incuro nyinshi cyagerageje kuvugana na Madame Agnes ariko ntibyashoboka kubera ahari ikibazo cy’ihuza nzira nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu baturanyi be.

Hagati aho umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo guhamagara uhagarariye Ibuka mu rwego rw’Akarere ka Musanze maze nubwo uyu yari muri rwishi amutangariza icyo azi kuri iki kibazo.

Ku kibazo cyo kumenya niba koko umuryango akuriye uharanira inyungu  z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utaramenye amakuru y’iri hohoterwa ryakorewe uyu mubyeyi, uyu muyobozi yashubije ko na mbere y’uko iyi nkuru isohoka mu kinyamakuru Umuseke, amakuru y’iri hohotera bari bayazi kandi ko barimo gukora ibisabwa byose ngo iki kibazo gishakirwe umuti n’inzego zirimo iz’umutekano.

Naho ku kibazo cyo kumenya niba atari ikibazo gikomeye ku batuye akarere ka Musanze,  kubona nyuma y’imyaka 30 hahagaritswe Jenoside yakorerwaga abatutsi,  hari abakigaragaraga mu bikorwa nk’ibi byo guhohotera abarokotse Jeonoside, uyu muyobozi yashubije ko kwigisha ari uguhozaho ko ariko ko hari icyizere ko ibintu nk’ibi bizageraho baigacika.

Yagize ati: “ Ni byoko ko imyaka 30 ni myinshi ariko kandi kwigisha ni uguhozaho cyane ko igihugu cyacu kigifite abanzi hanze bakomeje kuvangira gahunda za Leta harimo n’iyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwibasira aka karere kacu”.

Kubera umwanya muto yari afite, uyu muyobozi akaba yarijeje umunyamakuru wacu, kuzamuha ibisobanuro birambuye ubwo azaba akubutse muri gahunda z’akazi i Kigali.

Ubwo yari mu Ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, Umukuru w’igihugu yashimangiye ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, bidakwiye ko umuntu yakongera kuzira icyo aricyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, asaba abantu kuticara ngo barebere.

 

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *