Umujyi wa Musanze: Habonetse ahantu heza hazatunganywa ikiyaga gihangano
Kuri uyu wa mbere taliki ya 02/12/2024, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabo wa Gahunde Maurice ari kumwe n’aba mayors b’uturere tugize iyi ntara, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro cyagarutse ku bibazo binyuranye bireba ubuzima bwa buri munsi bw’abaturiye iyi ntara.
Ba mayors bari bitabiriye iki kiganiro bakaba bagarutse kandi no ku mishinga minini iteganyijwe mu turere twabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imijyi y’uturere twabo, abanyamakuru bakaba nabo baraboneyeho kuyitangaho ibitekerezo.
Ikiyaga gihangano kuri Straburg, Coffee Shop ahari hateganijwe gutunganywa ikiyaga
Nk’uko byasobanuwe na Mayor Nsengimana w’Akarere ka Musanze, ngo nyuma yaho hagaragaye ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo gutunganya ikiyaga gihangano munsi ya EAR ya Shyira, mu gice kirimo amasoko y’umugezi wa Kigombe, ngo kuri ubu akarere karangije kurambagiza ahantu heza hagari haberanye n’ikiyaga gihangano, aho akaba ari mu kagari ka Kigombe, munsi y’umusozi wa Mubona, hazwi ku izina rya Kariyeri ya Straburg.
Naho ku bijyanye n’igikorwaremezo cyazashyirwa aha hari hategayirijwe kuzahangwa ikiyaga , mayor yavuze ko harimo gutekerezwa ku mushinga wo kuhatunganya hakaba hashirwa ibyo bita Coffee shop mu rurimi rw’icyongereza. Coffee Shop ni hantu heza hateye ubwuzu hagagasangirirwa ikawa, abahahuriye ari incuti cyangwa abavandimwe bakisanzura mu biganiro, binyuranye, bagaseka bishimye. Muri Caffee shop haba hari ibinyobwa n’ibiribwa binyuranye by’ubwoko bwose. Izi coffee shop zikaba zikunze kuganwa n’abiganjemo ba mukerarugendo, baba banitegereza ibyiza biba birangwa hafi aho.
Umunyamakuru wa Virunga Today akimara kumva iyi nkuru yihutiye kujya gusura aha hombi, maze nawe ashima ahateganyirijwe kuzubaka ikiyaga gihangano dore ko kuri ubu aha hahoze kariyeri hatangiwe kwirema ikizenga cy’amazi kikaba cyazaba intangiriro y’ikiyaga gihimbano. Ubwiza bw’aha hantu kandi bukomoka kuba ari hantu hatuje hazira urusaku n’imiyaga y’amashuheri, ubunini bwaho bukazatuma haboneka ikiyaga kinini cyiza gifite na parking ihagije y’abazaza bajye kuharuhukira no kuhasura.
Ikibazo gikomeye umunyamakuru wa Virunga Today yabonye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ni icy’amazi yazifashishwa hahangwa iki kiyaga. Koko rero mu guhanga iki kiyaga hazakenerwa amazi ahagije yo kuzuza iki kiyaga kandi aya mazi azakomeza no gukenerwa kuko hari igihe biba ngombwa ko amazi y’ikiyaga asimbuzwa andi kubera impamvu z’isuku n’isukura z’iki kiyaga, magingo aya hakaba hatazwi ahava isoko ihoraho yagaburira kiriya kiyaga.
Naho ku bijyanye na Coffee Shop, uyu ni umushinga mwiza kuko wazashyirwa ahantu hasanzwe hari ibihuru, hakibarizwa n’,inyubako zo guturamo zidhaje kandi nyamara hatabereye guturwa, kuhashyira iki gikorwaremezo bikazarushaho kurimbisha uyu mujyi, mu gutunganya iyi coffee shop hakazirindwa kwangiza aya masoko y’umugezi wa Kigombe. Icyokora nanone hari ikibazo cy’ingurane yazahabwa abatuye kariya gace kuko nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bahatuye, ngo hashize imyaka irenga itatu babariwe ingurane ariko ngo nanubu ntazo barahabwa.
Stade ubworoherane izakomeza kuba mu mfunganwa rwagati mu mujyi mu gihe hataraboneka amafranga yo kubaka indi
Ibi nabyo ni ibyatangajwe na Mayor Nsengimana, yemeza ko hataraboneka amafranga yo kubaka stade nshya yazashyirwa mu nkengero z’umujyi wa Musanze. Hambere aha higeze kuvugwa ko iyi stade yagombaga kwimurirwa mu murenge wa Musanze mu kagari ka Rwambogo, hafi n’ishuri rya INES, ariko nyuma biza gutangazwa ko umushinga waburijwemo.
Ikigaragara ariko kuri ubu nuko iyi stade ubworoherane bikwiye ko yimurwa vuba kuko aho iherereye muri iki gihe ari mu mfunganwa, ku buryo mu myaka iri mbere bizagorana kubona parking ihagije ndetse n’ubwinshi bw’abakoresha imihanda yegereye iyi stade bikazatera umuvundo ( embouteillage) ukabije.
Bityo hakaba hari ababona ko ibyaba byiza ari uko umujyi wa Musanze,washyira mu byihutirwa ibyo kwimurura iyi stade mu nkengero z’umujyi, ahari ubwinyagamburiro, ku buryo iyi stade yajyana n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi bijyana na sport nk’uko bimeze ubu kuri Stade Amahoro. Aba kandi babon ko ibi bidakozwe mu maguru mashya byazagora bikomeye umujyi wa Musanze kwimura iki gikorwaremezo mu gihe kizaza kubera ko ubutaka bwo kuyubakaho buzaba bwarabaye ingume.
Mu bindi bikorwa Mayor yakomojeho hakaba harimo umuhanda wa kaburimbo ugiye kubakwa ukazava ahitwa konkaseri hafi y’ikiraro cya Mukungwa werekeza ku kiyaga cya Ruhondo ahagiye kubakwa umudugudu mushya ugezweho.
Umujyi wa Musanze ubarirwa mu mujyi 6 yunganira Kigali, kuri ubu abakurikiranira hafi iby’imiterere y’imijyi yo mu Rwanda bakaba bemeza ko ari wo uza ku mwanya wa kabiri ku mujyi wa Kigali, haba mu bunini no mu bwiza, ibikorwa remezo birimo kuhatunganywa bikazaba bizarushaho gutuma uza ku isonga mu mijyi yunganira Kigali.