Musanze: Meya wa Rulindo yemeje ko abanyamakuru turi abantu baciriritse ko adateze na rimwe gukorera ku gitutu cyacu.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 02/12/2024, i Musanze, mu kiganiro cyagenewe abanyamakuru, ikiganiro cyayobowe n’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru hari n’aba meya bose b’uturere tugize iyi ntara, abanyamakuru bagarutse ku bibazo byakomeje guhanganisha Meya wa Rulindo n’uwari Gitifu w’umurenge wa Mbogo,waje kwimurirwa mu biro bye, bikarangira ariko uyu Gitifu atawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha kubera icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera , koshya abitabajwe mu mvugo mu butabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.
Meya abona hari itandukaniro riri hagati yo gusaba no gutegekwa
Nk’uko twabibwiwe n’abari muri iki kiganiro bikaza no gutangazwa mu binyamakuru birimo umuseke n’umuryango, ngo afashe ijambo umunyamakuru umwe yabajije Meya ko kuba yaragize umujyanama we Gitifu bari bafitanye ibibazo, bitaratewe n’ igitutu yashyizweho. Uyu Meya kuri iki kibazo cy’uyu munyamakuru ngo yashubije ko nta tegeko ryo gusubiza mu kazi Gitifu yigeze ahabwa n’uwari we wese. Uyu Meya ariko yakomeje yemeza ko ibyo bari basabwe na Komisiyo byo gusubiza Gitifu mu kazi, bagombaga kubishyira mu bikorwa, ngo agashakirwa undi mwanya w’akazi wari ku rwego rumwe n’urwo yariho.
Uwasesengura iyi mvugo ya Meya yakwiyumvira neza ko ibyo akarere kakoze kabitegetswe na Komisiyo y’abakozi ba Leta , cyane ko iyi komisiyo ifite ububasha bwo gufata icyemezo cya nyuma ku bibazo by’imicungire y’abakozi ba Leta biba byayigejejweho mu bujurire. Ibi nanone bikaba bishimangira ibyemejwe n’uyu munyamakuru wauze ko Meya yarategetswe gushyira mu mwanya uyu Gitifu, itandukaniro yenda akaba ari ikoreshwa ry’amagambo gusaba no gutegeka, ariko birazwi ko mu kinyabupfura cyiza ijambo gutegeka risimbuzwa gusaba.
Meya yemeza ko gutanga umucyo mu byo akora atari ngombwa kandi ko adakoreshwa n’igitutu cy’itangagazamakuru
Ku kindi kibazo uyu Meya yabajijwe cyo kuba akarere katarigeze gatanga umucyo ku kibazo cya Gitifu, Meya yashubije ko gukora ibyo bitari ngombwa kuko ngo akarere kadakorera akazi mu itangazamakuru kandi ngo kakaba katanakoreshwa n’igitutu cyaryo. Iyi mvugo ikarishye ikaba yaraje isanga izindi zifite ubukana zakoreshejwe na Meya harimo iyagarutse ku ikoreshwa rya za drones z’abanyamakuru mu gutara iyi nkuru, bivuze imbaraga zitari ngombwa zakoreshejwe mu kibazo Meya we yumva cyarakabirijwe.
Abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda, bemeza ko bubaye ubwa mbere umuyobozi wo ku rwego rw’akarere atangaza ko gutanga umucyo mu byo akora atari ngombwa, nyamara bizwi ko bimwe mu biranga imiyoborere myiza igihugu cyacu cyashyize imbere ari ugukorera mu mucyo.
Aba bongeraho ko kuba uyu Meya yemeza ko adakorera ku gitutu cy’abanyamakuru bigaragaza ko nta gaciro aha itangazamakuru nyamara bizwi ko uru rwego rwasabwe kenshi n’abarimo abayobozi bakuru b’igihugu cyacu kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu bagaragaza ibitagenda neza, ibyaherwaho nyine inzego bireba zifata ibyemezo bikwiye bishakira umuti ibibazo biba byavutse. Kuba Meya wa Rulindo adashaka gukorera kuri icyo gitutu rero bikaba bivuze ko atiteguye kumva inama yagirwa n’iryo tangazamakuru ku kibazo cyose cyaba gihari kijyanye n’imiyobborere ye mu karere abereye umuyobozi.
Tubabwire ko nk’uko byemezwa n’abari bitabiriye iki kiganiro, ngo mu gutandukana, abayobozi bari bacyitabiriye, biyemeje gusenyera umugozi umwe n’itangazamakuru mu nyungu z’umuturage ku isonga, aho abanyamakuru ngo bagomba kugaragaza ibitagenda neza noneho n’ababishinzwe bakabikemura ku gihe.
Gusa hakibazwa ukuntu ibi bizagerwaho mu gihe abarimo abayobozi b’akarere bakomeje kurangwa n’imvugo ipfobya umunyamakuru, imufata nk’umutu uciriritse udashobora kugira icyo uhindura ku mikorere ya ba Nyakubahwa uko yaba ipfuye kose.
Inkuru bifitanye isano:
https://umuryango.rw/amakuru/article/ntabwo-dukorera-mu-itangazamakuru-kandi-ntitunakoreshwa-n-igitutu-cyaryo-meya
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel