Umutwaro w’alcool ku mutima no ku mpyiko
Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kugaragariza abasomyi bacyo, ububi bw’ikinyabutabire alccol. Ikinyabutabire cyiganje mu binyobwa bisindisha. Nyuma yo kuvuga ku ngaruka zikomeye iyi alcool igira ku mwijima urugingo rw’ingenzi rw’umubiri wacu rushinzwe gutunganya iyi alcool igihe igeze mu mubri, tugakurikizaho ubwonko nk’urugingo rwingenzi narwo rugenzura imikorere y’izindi ngingo z’umubri wacu, none tugeze ku ngaruka z’iki kinyabutabire ku mutima no ku mpyiko, ingingo z’umubiri wacu nazo zibarirwa mu ngingo z’ingenzi ndasimburwa mu mubiri wacu bikaba byaragaragaye ko izi ngingo nazo, ku bipimo biri hejuru by’alcoo, zangirika bikomeye.
I.Ingaruka z’alcoool ku mutima.
Bitandukanye n’ibyo twabonye ku mwijima no ku bwonko, alcool igira ingaruka mbi n’ingaruka nziza ku mutima. Uko byagenda kose ariko, alcool inyowe ku bipimo birengeje ibipimo yangiza umutima. Abahanga mu by’ubuvuzi bemeza ko indwara z’umutima ( maladies cardiovasculaires) zibasira cyane abanywi b’inzoga. Abantu rero bakaba bagirwa inama yo kunywa inzoga ziri mu rugero ku bw’ubuzima bwiza bwabo.
1.Umuvuduko w’amaraso
Uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso bufitanye isano ya hafi n’inywa ry’alccool kuko itera:
.Ukwiyongera k’umuvuduko w’amaraso: Kunywa inzoga birenze ibipimo bishobora kongera umuvuduko w’amaraso mu gihe gito, cyangwa ibi byahoraho, uyu muvuduko ukaba twibanire, ugahoraho.
. Ingaruka zo kunywa inzoga unywa n’imiti y’umuvuduko: Kunywa inzoga unywa n’imiti y’umuvudiko bituma imiti idakora neza bikanagwa nabi umurwayi.
. Kugira umwuma( deshydratation): Alcool ituma umuntu ajya kwihagarika kenshi, ibituma amazi aba make mu mubiri ibi nabyo bigatera ikibazo ku muvuduko w’amaraso.
.Kwiyongera mu biro: Alcool ikize mu bivumbikisho ( calories), kuyinywa buri gihe byatuma wiyongera mu biro, bigatuma wibasirwa n’indwara y’umuvuduko.
2.Akajagari mu gutera k’umutima ( arythmies cardiaques)
Inzoga nyinshi zituma umutima utera mu kajagari, ibi bikaba byatera ibibazo bikomeye mu mikorere y’umutima.
3.Kwangirika k’umutima (Crise cardiaque) Inzoga nyinshi zangiza ibice bimwe by’umutima, ibibangamira bikomeye nanone imikorere y’umutima
4. Gushyira mu kaga abasanzwe bafite indwara z’umutima: Abarimo abasanzwe bafite indwara z’umutima harimo: insuffisance cardiaque, AVC, Anjine yo mu gituza… Izi ndwara zirushaho kubarembya igihe bafashe alcool ku kigero cyo hejuru.
Abahanga mu by’umutima bemeza ariko nanone ko inzoga ziri mu rugero, zigira ingaruka nziza ku mutima harimo: kurinda umutima indwara ziwibasirabasira (urugero: vin rouge), no kugabanya ibinure Cholesterol, biba mu mitsi y’amaraso, no gutuma habaho kwaguka kw’imitsi ( vasodilatation), ibyoroshya itembera ry’amaraso n’igabanuka ry’imbaraga ( pression) amaraso ashyira ku mutima.
II.Alcool n’impyiko
Impyiko ni urugingo rugira inshingano zo kuvana imyanda n’amatembabuzi adakenewe mu mubiri. Impyiko kandi zituma umubiri ugumana amazi meza, imyunyu n’imyungugu mu maraso ikanasohora acide iba yavuye mu bice binyuranye by’umubiri. Mu yindi mirimo impyiko ikora harimo kugenzura umuvuduko w’amaraso, gusohora imiti yanyowe, kugenzura ikorwa ry’insoro zitukura. Ku bw’ibyo kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka zikurikira ku mpyiko:
1.Kugira umwuma : Alcool ituma umubiri usohora amazi menshi, ibituma impyiko zibura ubushobozi bwo kuyungurura amaraso;
2.Umuvuduko w’amaraso: Alcool yongera umuvuduko w’amaraso, ibi bikaba bishobora kwangiza udutsi duto tuba mu mpyiko, bikagabanya ubushobozi bwazo bwo gukora.
3.Uburwayi bw’impyiko ( inflammation et lesions): Alcool ishobora gukururira impyiko uburwayi hakaba hakurikira kwangirika kw’ingirangngo z’impyiko hakaba hakurikiraho nanone indwara zidakira z’impyiko.
4.Utubuyenge two mu mpyiko ( calculs renaux): Ibura ry’amazi ahagije mu mubiri ryatewe n’inzoga rituma hikora utubuyenge mu mpyiko, ibintu biryana cyane bigasaba no kwitabaza muganga ngo ikibazo gikemuke.
5.Intege nke z’impyiko ( insuffisance renale): Inywa ry’inzoga rirengeje urugero kandi rihoraho, riganisha k’ubushobozi buke bw’impyiko ntizibe zigishoboye kohereza imyanda hanze no kuringaniza ikigero cy’amatembabuzi mu mubiri.
Inzoga zirengeje igipimo zihozeho zituma impyiko zitakaza ubushobozi bwo gukora neza
Twifashishije : www: medscape.com
Inkuru bifitanye isano
Ubwonko, urundi rugingo rw’umubiri wacu rwibasirwa bikomeye n’alcool
Umwanditsi; Musengimana Emmanuel