Ubuzima

Musanze-Zion: Abaturiye urusengero rwa Zion Temple basabye Virunga Today kubakorera ubuvugizi, ibasubiza ko icyiza ari uko bakwigereza ikibazo cyabo ku Mukuru w’intara cyangwa bakandikira Apotre Gitwaza

Iyi ni inkuru y’impamo kuko mu bihe bitandukanye abaturiye uru rusengero basabye umunyamakuru wa Virunga Today kubabariza inzego zinyuranye zibegereye impamvu bakomeje kubuzwa umudendezo n’urusaku ruremereye rutavaho ruva mu rusengero rw’itorero Zion Temple, urusengero ruherereye mu murenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura, mu karere k Musanze kandi nyamara hari itegeko ribuza iyi mikorere. Aba baturage bakaba banibaza impamvu insengero zabo zo zafunzwe mu byatumye zifungwa hakaba harimo ko zabuzaga nyine umutekano abazituriye.

Mu kubasubiza umunyamakuru wa Virunga Today, akaba yarabagiriye inama yo kwitabaza ubuyobozi bw’Intara kuko we abona nta bundi bushobozi asigaranye bwo kubafasha muri iki kibazo kandi n’inzego z’akarere zikaba zisa naho zananiwe iki kibazo.

Buri mugoroba babuzwa amahoro n’ibyuma bya muzika birimo n’ingoma ziremereye .

Nk’uko twabisobanuriwe n’umwe mu bakristu basengera muri Adepr utuye muri aka gace, utarifuje ko izina rye ryamenyekanye wari wifuje gukorerwa nawe ubuvugizi, ngo ntuyumva ukuntu nyinshi mu nsengero zirimo n’urwabo zafunzwe zizira kubangamira umudendezo w’abaturage ariko Zion yo ikaba ikomeje gusakuriza abaturage buri mugoroba.

Yagize ati:” Ni ibintu bibaje cyane kubona mu gihe buri wese aba akeneye kuruhuka mu gihe cy’umugoroba, dukangurwa n’imiziki ifite ubukana bwinshi isohoka muri uru rusengero kandi ibi bigakorwa urebye buri munsi, bikanakorwa nyamara twarabwiwe ko twe impamvu izacu zafunzwe harimo n’uru ruturanye na Zion, zarafunzwe kubera urusaku zitera mu baturage bazituriye.

Umunyamakuru yamusubije ko nawe nk’uturiye uru rusengero, iki kibazo yakigarutseho kenshi na mbere yuko hatangira igikorwa cyo gufunga insengero ko ariko ubuyobozi bw’itorero ndetse n’abayobozi banyuranye barimo n’abo ku rwego rw’intara bakaba baremeje ko Zion nta kibazo cy’umutekano muke itera kubera yarangije kuzuza ibyo yasabwaga harimo no gushyira soundproof zikumira urusaku muri uru rusengero.

Uyu muturage yashubije umunyamakuru ko iby’uko urusaku ruva muri Zion  rurengeje ibipimo ari urucyabana kuko n’uwari wese yakwiyumvira ko bisa naho izo soundproof zirutwa n’izitarimo.

Yagize ati:” Ibyo kumenya igipimo ntarengwa cy’urusaku sinabimenya ariko nawe uziyumvire uru rusaku ruva muri uru rusengero ingano yarwo! Nawe se urusaku rutatuma mushobora kuganira muri babiri kandi muri metero 50 uvuye ku rusengero cyangwa urusaku rutatuma abana batuye hafi hariya bashobora  gusubira mu masomo nta nkomyi, ni gute bavuga ko uru rusaku rutabangamiye abaturanyi 

Uyu musaza yongeyeho ko impamvu uru rusaku rurushaho gutera ibibazo ari uko mu muhimbazo ukorwa buri mugoroba n’abayoboke ba Zion,  indirimbo zabo hari igihe ziherekezwa n’urusaku ruremereye, ibisanzwe biranga ibiterane byo muri iri torero,  ibituma abaturiye urusengero barushaho kubangamirwa.

Uyu yarangije avuga ko ikibazo kibakomereye cyane kubera  bimaze kuba umucyo kuri iri torero ko ibi biterane bitangira saa kumi  n’imwe bikarangira saa mbiriz’ijoro, ibi bihe ngo  bikaba birangwa n’isimburana ry’indirimbo n’inyigisho ku buryo hari igihe uru rusaku rutungurana ku baturanyi, ibirushaho gutesha umutwe aba baturage mu gihe cy’umugoroba.

Undi mukecuru nawe utuye hafi y’uru rusengero we yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko yazamwingingira nibura Zion temple ikareka gukoresha ingoma ziremereye ziba mu miziki yabo kuko kudiha cyane kw’izo ngoma gutuma amererwa nabi kubera indwara y’umutima amaranye igihe.

Uyu mukecuru abajijwe niba ataba ari ugukabya ko muri uru rusengero hakivamo urusaku ruremereye kandi nyamara ubuyobozi bw’itorero bwemeza ko bwarangije gushyiramo ibyuma bifata urusaku, uyu mukecuru yashubije ko urebye hari icyahindutse ku buremereye bw’urusaku ugereranije na mbere ko ariko ko nanone bongeye bakagabanya gato, bishobotse bakaba bahagarika ibigoma bidihaguza cyane hagasigara umuziki uyunguriye ko ntacyo bakongera gupfa nabo.

Undi mukristo nawe usengera muri Adepr mu murenge wa Musanze, wahuriye n’umunyamakuru wa Virunga Today hafi y’uru rusengero hari umuhimbazo,  yabwiye Virunga Today ko bitangaje kuba Zion igisohora ariya majwi mu gihe bo uko bagiye gusaba gufungurirwa bongera gusabwa ibindi none nanubu bakaba batarafungurirwa.

Yagize ati: “ Ni nkaho twe gufungurirwa bitari hafi, kuko uko tugiye kureba ubuyobozi ngo tubereke ko ibyo twasabwaga byujujwe, ariko barongera bakadutegeka ibindi, kuko nk’ubu ubwo duherukayo, badusabye ko twakubaka urukuta rudutandukanya n’abaturanyi kugira ngo hakumirwe urusaku kandi nyamara twararangije gushyiramo soundproof, bikaba bitumvikana rero ukuntu Zion yakomeza kurenga ku mabwiriza ntihagire urabukwa.

Virunga yababwiye ko umunyamakuru wayo yabaye ruvumwa kubera ibibazo cy’urusaku yakomeje kugeza ku bayobozi bakinumira

Mu gusubiza aba bifuzaga ubuvugizi, Virunga Today yababwiye  ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri , ko ahubwo bubaye ubwa kenshi abanyamakuru bayo batabariza abaturiye aka gace ku bw’urusaku rubabuza mahwemo ariko ko amajwi yabo atigeze yumvwa.

Yababwiye kandi ko uretse n’iki kibazo cya Zion, abatuye aka gace ka Bukane bakomeje kuyitabaza ku bw’amabarizo ndetse n’ateliye zisudira zimuriwe rwagati mu baturage nyuma yo gusabwa kwimukira mu gakiriro k’akarere ariko kugeza n’ubu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaba bukomeje gukingira ikibaba aba, hakaba hari n’abakeka ko aba bayobozi baba bafite imigabane muri ibi bikorwa.

Virunga Today yanabwiye aba baturage ko ikibazo cy’urusaku gikomeje gufata indi ntera kugeza naho abaturiye ahitwa mu kizungu harimo n’abayobozi b’amadini bacumbika muri kiriya gice ngo baba barabwiye bamwe mu banyamakuru ko babakorera ubuvugizi kubera urusaku rwa buri gitondo rubabuza gufata agatotsi keza ka mugitondo. Urusaku ngo rwaba rukorwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ndetse n’abo muri za kaminuza baba bari muri sport ya mugitondo kandi ngo ibi bigakorwa urebye  buri munsi, bakaba ngo bifuza ko iyi sport yakorwa ariko n’umudendezo w’abaturiye kariya gace ukubungabungwa.

Ibi byose rero nibyo byatumye Virunga Today igira inama abayigejejeho kiriya cyifuzo kuba bazajya kwirebera Umukuru w’Intara bakamugezaho akababaro kabo, batabishobora kandi bakazandikira Umuyobozi w’Itorero Zion Temple i Kigali, bakamusaba ko itorero rye ryakubahiriza ibiteganywa n’amategeko, abayoboke be bagahagarika ibyo gutera urusaku abaturanyi.

Tubabwire ko mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kubera i Musanze, umuyobozi umwe wari muri icyo kiganiro yifatiye mu gahunga umunyamakuru wa Virunga Today ngo ku kuba ntacyo ajya ashima kugeza naho ngo uyu munyamakuru anenga bikomeye Sosiyete Mtn iherutse kubasusurutsa mu gitaramo iheruka gukoresha i Musanze.
Mu kwezi kwa munane uyu mwaka, mu gitaramo “Iwacu muzika”gitegurwa na MTN cyari cyabereye i Musanze, umunyamakuru wa Virunga Today yagaragaje ko hari ibitarubahirijwe hategurwa iki gitaramo, kubera ko cyabereye hafi y’ahari abarwayi barimo n’abafite indwara z’umutima, bashoboraga gutakaza ubuzima bwabo kubera urusaku.

Inkuru bifitanye isano:

Breaking news: Musanze: Urugero rukabije rw’urusaku rwaturukaga mu gitaramo cya Mtn iwacu muzika bitumye abaturiye umujyi wa Musanze bibaza niba abantu bareshya imbere y’amategeko

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *