Musanze : Abimuwe mu nkengero za Pariki ba Kabazungu bemeza ko RDB ikibafitiye ideni
Mu rwego rwo kumenya byinshi ku rugendo abakuwe mu nkengero za Pariki y’ibirunga barimo bitabira gahunda zinyuranye za Leta zibafasha kugera ku iterambere, ndetse n’inzitizi bakomeje guhura nazo muri urwo rugendo rutaboroheye na gato, Virunga Today yanyarukiye mu murenge wa Musanze, akagari ka Kabazungu, Umudugudu wa Nyabageni, ho mu karere ka Musanze, igirana ikiganiro n’abahatuye biganjemo abimuwe nyine mu nkengero za Pariki y’ibirunga. Iby’ingenzi mu byavugiwe muri iki kiganiro mu nkuru ikurikira.
Bavuye i buzimu bajya ibuntu
Mu gushaka kumenya urugendo rwakozwe n’aba baturage kuva bimurwa mu nkengero za pariki kugera uno munsi, Virunga Today yegereye abarimo Nambajimana Evode, umufashamyumvire kuri aba baturage, watangaje ko ubuzima barimo mbere y’uko igihugu kibohorwa, hamaze guhagarikwa Jenoside yakorewe abatutsi bwari bubi cyane ku buryo nawe ubwe, nubwo yari afite imyaka itageze ku icumi yoboneye ababyeyi be bahangana n’inyamswa z’inkazi zirimo imbogo, ngo babone inyama z’umuhigo cyari ikiribwa cy’ingenzi kuri bo. Atari byo, ngo kugira ngo babone icyo kurya birirwaga basabairiza ku bo bitaga abanyagihugu bakabaha ku byo bejeje ubundi bagatungwa n’ibyo bakomoraga mu mirimo yo kwangiza paiki harimo guca inkwi bakagurisha mu baturage.
Ikindi kintu yiboneye n’amaso, ni akato no kunenwa bakorerwaga na bagenzi babo bari batuye mu gihugu. Ngo uku kunenwa kwari mu rwego rwo hejuru ku buyo batashoboraga gusangirira ku gikoresho kimwe n’abanyagihugu kandi hari n’igihe aba baturage bahitagamo no kubaha ibyo babageneye ku mababi y’ibibabi aho gusangira nabo ibikoresho.
Nambjimana yemeza ko ibintu byaje guhindura isura, nyuma gato Jenoside imaze guhagarikwa, ubuyobozi bukaba bwarabasabye kwimuka vuba na bwangu bakareka kuba mu buzima butagira aho butandukaniye n’ubw’inyamaswa, none ubu bakaba bafite imibereho itagira aho itandukaniye n’iy’abagenzi babo basanze mu gihugu nubwo ibibazo byo bitabura.
Yagize ati: “Jenoside igihagarikwa, ikintu cya mbere Ubuyobozi bwakoze ni ukuvana mu buzima butandukanyaga n’ibikoko, dushakirwa aho gutura mu gihugu, twubakirwa amazu yo guturamo duhabwa n’uburyo bwo kubaho, none dore kuri ubu duturanye neza n’abo twasanze hano tukaba dusangira buri kose kugeza naho duhana abageni, twese kandi muri uyu mudugudu tukaba tugerwano n’imishinga inyuranye idutera inkunga mu bikorwa by’iterambere, kuri ubu umushinga ugezweho akaba ari uri gutanga miliyoni 1 na magana abiri kuri buri muryango, amafranga twese twakangurwiwe gucunga neza ngo dushobore gukomeza kwikura mu bukene.
Kuri ubu kandi ngo abana babo biga neza kandi hari abamaze kurangiza ayisumbuye bakaba biteguye gufasha mu iterambere ryabo. Aba baturage kandi ngo bahawe n’uburyo bwo kwivuza bagurirwa mutweli, ndetse bakaba bakomeje no kwitabira gahunda zinyuranye bakangurirwa na Leta harimo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, isuku aho batuye no ku mubiri, gutura heza n’ibindi.
Aha ninaho ahera ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, ku isonga hari Perezida Paul Kagame kuri iki gikorwa cyiza cyabavanye muri ubu buzima bari bamazemo ibisekuru n’ibisekuruza none aba bakaba barabaye abaturage nk’abandi bafatanyiriza hamwe baharanira iterambere ry’igihugu cyabo.
Bugarijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubushomeri, imibereho yabo ishingiye ku murimo utemewe wo guceba
Nk’uko twabitangarijwe nanone na Nambajimana ndetse n’abandi baturage twahuriye muri uyu mudugudu, ngo nubwo bageze kuri byinshi kandi bakaba bakomeje gufatanya n’abandi bitabira gahunda zinyuranye bateganyirizwa n’ubuyobozi, ngo ikibazo gikomeye bafite ni icy’ubushomeri bwugarije imiryango yabo, kuri ubu akaba nta hantu hizewe bafite bakura ibitunga imiryango yabo dore ko nta butaka bwihariye bwagiye buhabwa buri muryango ngo babe bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi kandi ngo no kubona icyo bakora cyatuma bashobora kubeshaho imiryango yabo biracyagoye.
Nambajimana yagize ati: ” Aba bose ubona aha babyukira kuri iyi centre nta zindi gahunda bahafite ahubwo ari ukubera kubura icyo bakora cyane ko nta butaka bagira bakoreraho ubuhinzi byongeye kandi muri iki gihe imirimo y’ubuhinzi baba bashobora gukorera abandi bakabona agafranga akaba ari ntayo, ku buryo bibagoye rwose kubona icyo bashyira ku ziko muri ibi bihe”
Nambajimana yongeyeho ko aba baba babyukiye aha ku gasantere, amaramuko yabo bayategereza mu bikorwa byo guceba, ngo mu gihe cy’igicamunsi bakaba bari buhengere bene imirima y’ibirayi batashye barangije ibikorwa byo gusarura, bakishora muri iyo mirima bashakamo ibirayi biba byasigaye muri iyi mirima. Nambajimana yongeyeho kandi ko kuri ubu ibi bikorwa byo guceba bigenda bizamo ibibazo kubera ko bene imirima basigaye bashyiraho uburinzi bukomeye ku mirima yabo, uwakwiha kuyivogera ngo araceba akaba ahahurira n’ibibazo bikomeye ku buryo hari abamaze kuhatakariza ubuzima kubera gukubitwa bazira ibi bikorwa.
Nta kintu kigaragara RDB yabamariye uretse guhemba abagize uruhare mu bikorwa byangije pariki
Umunyamakuru wa Virunga Today yabajije aba baturage niba nta bundi bufasha bwihariye bagenewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, gisanzwe cyita ku mirimo yo kubungabunga iyi pariki, nyuma yaho bavaniwe mu nkengero za pariki bagahagarika n’ibikorwa byo kuyangiza, aba bararahiye barazikura bemeza ko bitabayeho.
Umwe muribo yagize ati: “ Twemeye kuva mu nkengero za pariki, n’amacumu tuyasigayo dusanga abandi mu gihugu ariko kugeza ubu twumva hari imishinga igezwa ku batuye pariki ariko twebewe ntibatwibuke, none dore magingo aya dukomeje kubaho nabi duceba kandi natwe duhawe inkunga twashobora kwitabira ibikorwa byaduteza imbere harimo ububaji, gusudira n’indi myuga.”
Yongeyeho ariko ko imishinga nako ubufasha bazi bwaturutse muri RDB ari imishinga mito nk’iy’ubuhinzi bw’ibiuhmyo cyangwa ubworozi bw’inkoko y’abagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwangiza pariki yagiye iterwa inkunga ibyo bo bafata nko guhemba abagizi ba nabi.
Aba baturage bongeyeho ko uretse n’ubu bufasha bw’inkunga babona bahabwa na RDB, ngo hari n’imirimo itangwa na RDB nabo babona bakora ariko kugeza ubu bakaba barayihejwemo ku buryo n’umwe muri bo wari warahawe kazi ko kurinda pariki, aho yitabiyimana , umwamya we wiherewe abandi.
Bagize bati : ” Tubona hari benshi bahabwa akazi muri pariki ariko twe tukaba dukomeje guhezwa kandi nyamara natwe twatwaza ba mukerarugendo imyitwaro cyangwa tugakora ibikorwa byo kubungabunga paraki, tugakora ubugaride, ibi tukaba tubifata nk’ihezwa dukomeje gukorerwa n’ubuyobozi bwa Paraki.”
Umunyamakuru yaboneyeho kubaza Namabajimana nk’umufashamyumvire muri aba baturage niba imishinga irimo Sakola yamaze kwamamara mu gutera inkunga ibikorwa by’abaturiye Parike ntacyo yamarira aba baturage, cyangwa inkunga zitangwa buri mwaka na RDB ku baturiye pariki ntacyo zamarira aba baturage, asubiza ko Sakola ibikorwa byayo bitaragera mu murenge wa Musanze kandi ko naho ikorera muri Nyange na Kinigi, abavanywe muri pariki batigeze bitabwaho ngo bahurizwe mu mishanga migari ibateza imbere. Naho ku bijyanye n’inkunga ya RDB ngo ibisabwa biba bigoye ku buryo bitaborohera kubyuzuza ngo bahabawe iyi nkunga.
Bahawe inkunga nabo bakwiteza imbere
Ibi ni ibyatangajwe na Madame Pierrine wemeje ko babonye inkunga bacika ku muco mubi wo guceba usanzwe ariwo ubatunze maze bakitabira ibikorwa birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n‘iby’ubukorikori.
Yagize ati : “ Natwe tubonye inkunga nk’iyahawe abafatiwe mu bikorwa byo kwangiza pariki, twakora ubuhinzi bw’ibihumyo, tugakora ubukorikori burimo ububoshyi bw’imitako, maze tukajya dushaka isoko muri ba mukerarugendo badasiba gusura aka gace kacu bityo tukiteza imbere, tukabaho neza twe n’imiryango yacu”
Mugenzi we witwa Nshimiyimana yateye murye maze agira ati: “ Twirirwa hano nta murimo ariko natwe tubonye uburyo bwo kwiga imyuga, tukamenya kubaza cyangwa kubaka, gusudira cyangwa kudoda, nta kabuza natwe twabona icyo dutungisha iyi miryango kuri ubu ibayeho nabi kubera gutungwa no guceba”.
Arangiza ikiganiro yagiranye n’aba baturage, umunyamakuru wa Virunga Today yasabye aba baturage kugenera ubutumwa abayobozi babo harimo Mayor w’Akarere, Guvernreri w’Intara ndetse n’Umukuru w’Igihugu maze batanga ubwo butumwa bagira bari bati” Ugende ubatubwirire ko ba bantu mwakuye mu nkengero za pariki baracyari mu mibereho mibi, mubarwaneho babone uko biga imyuga iciriritse, ububaji, ubusuderi, ubudozi…., munabatere inkunga babone n’ibikoresho maze bajye ku isoko ry’umurimo, bafatanye n’abandi mu iterambere ry’igihugu cyabo”.
Ku ruhande rwe, umunyamakuru wa Virunga watangajwe bikomeye n’ibyamaze kugerwaho n’aba baturage mu rwego rwo kwiteza imbere harimo ubworozi bw’inka yasanganye benshi ndetse n’ibitekerezo byiza yabasanganye bigaragaza ko bafite inyota yo kwiteza imbere no gufatanya na bagenzi babo mu ruhando rw’iterambere,yijeje aba baturage kuzafatanya n’abumvisha myumvire babo bakegera inzego zirimo RDB kugira ngo bazigaragarize ko hari icyo babifuzaho cyatuma bivana mu bibazo by’ubukene bikomeje kubugariza.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel