Breaking news: Undi muntu aguye mu kinombe gikomeje gucukurwamo zahabu rwihishwa
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Virunga Today, nuko uyu munsi taliki ya 15/12/2024, ahagana saa tanu z’amanywa, uwitwa Nsenga w’imyaka 20 , ukomoka mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, yaguweho n’ikombe ubwo yari mu bikorwa bitemewe byo gucukura amabuye y’agaciro mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Muri aka gace hasanzwe hazwi gukorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Zahabu, imyaka ibiri ikaba ishyize, ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz cyemeje ko aha hantu hari koko zahabu, kikaba cyarizezaga abaturage ko kigiye gukora inyigo izanoza imicukurire y’aya mabuye ariko magingo aya akaba nta kirakorwa.
Zahabu ni ubuye rifite agaciro karemereye, rikaba rikoreshwa mu ikora by’imirimbo yambarwa ( bijoux) no mu ishoramari (investissement), kuri ubu ku isoko gramme imwe y’iri buye ikaba igura arenga ibihumbi ijana na cumi na birindwi by’amanyarwanda, ni ukuvuga agera arenga miliyoni cumi n’umunane ku kilo kimwe cyayo.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel