Politike

Musanze: NESA yatangaje uko ibigo by’amashuri byarushanyijwe, ababyeyi bahabwa uburyo bworoshye bwo guhitamo ibigo ku bana babo

Bwa mbere mu bijyanye n’uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyashyize ahagaragara icyegeranyo kigaragaza uko  ibigo by’amashuri byarushanijwe mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, gihereye ku byavuye mu bizamini bya leta byakozwe uyu mwaka,  haba mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu mashuri y’ubumenyi ngiro.

Ni igitabo cy’amapaji 430 aho NESA igaragaza muri buri cyiciro, impuzandengo y’amanota ya buri kigo hifashishijwe nyine ibyavuye  mu bizamini byakozwe ku rwego rw’igihugu, bityo ikaboneraho no kwerekana umwanya wa buri kigo mu rwego rw’igihugu.

Muri iyi nkuru Virunga Today iragaruka ku byagaragajwe n’iki cyegeranyo mu karere ka Musanze haba mu mashuri abanza ndetse no muy’ isumbuye y’ubumenyi rusange.

Primaire: Keystones School Ltd yakomeje kuza imbere, Shalom New Vision School iratungurana, ibigo bya Leta bikomeza kwibazwaho

Nk’uko byerekanywe n’iki cyegeranyo, ikigo cya Keystones School Ltd nicyo cyajye imbere n’amanota 88.73%, hakurikiraho Excel na 84.6%, Wisdom School Musanze 83.96%, New Hope Grammar na 82.99% na Shalom new Vision ifite 82.28%.

Iyi Keystones iherereye mu murenge wa Kimonyi ikomeje kuza mu bigo by’indashyikirwa kuko no mu rwego rw’igihugu yafashe umwanya wa 17, bikaba byari bisanzwe bizwi ko iki kigo gisanzwe cyitwara neza mu rwego rw’igihugu nubwo gutangaza amanota ku mugaragaro bitari byagakozwe. Gusa benshi mu batuye umujyi wa Musanze ntibazi neza iki kigo dore  cyubatswe kure y’umujyi, inzira zerekezayo zikaba zigoranye , icyatera impungege ababyeyi baba bifuza kurereshayo.

Bisa naho rero uru rutonde rutatunguranye kubera ko amashuri yaje imbere ari ayari asanzwe azwi mu karere,  by’umwihariko mu mujyi wa Musanze, icyatunguranye akaba ari ukuza mu bambere kw’ ikigo cyitwa Shalom Newe Vision School,  cyaje kwigaragaza kigahigika ibigo byari bisanzwe bizwi birimo Regina na St Marc. Iki kigo giherereye mu mbago za Eglise methodiste ahitwa mu kizungu kikaba kizwi kuba kitishyuza amafranga y’ikirenga ku bana, ababyeyi bakaba bagikundira kandi kuba gifite umuyobozi  ufite ubunararibonye buhagije kuko yayoboye amasomo ( prefet des etudes) mu bihe bitandukanye, kuri Wisdom no kuri Regina Pacis.

Ikindi cyagaragaye muri iki cyegeranyo, ni uko ibigo bya Leta cyangwa ibifashwa nayo  byongeye kugaragaza intege nke nubwo Leta yakomeje gukora ibishoboka byose ngo mwarimu abone ibyangombwa by’ingenzi byatuma atanga umusaruro ushimishije ndetse n’abanyeshuri ubu bakaba bahabwa amafunguro ku ishuri, ibi byose bikaba byari byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo bya Leta.

Dore nk’ubwo:

  1. Mu bigo makumyabiri biza imbere, bibiri byonyine mu bigo bivuzwe haruguru nibyo bibonekamo aribyo Gs Musanze I yaje ku mwanya wa 15 n’impuzandengo ya 74. 56% n’ishuri ribanza rya Bukane ryaje ku mwanya wa 17 na 73.59%. Ibindi biza hafi akaba ari ishuri ribanza rya Nyamagumba ku mwanya wa 21 na 62.22%, irya Mubuga ku mwanya wa 22 na 61.28%  hamwe na  Kabaya ku mwanya wa 23 n’amanota  61.09%.
  2. Ibigo gusa 54/113, ni ukuvuga 47.8%  nibyo bifite impuzandengo ya 50% , ibisigaye 52.2% , biri mu mutuku kandi hafi ya byose ni ibya Leta cyangwa bifashwa na Leta. Bitandatu bya nyuma bikaba bifite impuzandengo itagera ku manota 40 aribyo: Gs Nkurura ( 39.55%), Nyabitsinde( 39.17%), GS Karwasa ( 38.44%), Gs Shingiro (38.32%), GS Rwinzovu ( 37.84%), EP Rusambu (36.91%), GS Gitinda (35.63%) na EP Migeshi ya nyuma ifite 33.41%.
  3. Mu rwego rw’igihugu kandi nabwo ibi bigo biza ku myanya iteye isoni kuko ku bigo byose 3724 bibarirwa mu gihugu, Nkurura ni iya 3457, Nyabitsinde iya 3481, Karwasa ni iya 3538, Shingiro iya  3545, Rwinzovu ku mwanya wa 3574, Rusambu ni  3621, Gitinda iya 3666 na Migeshi iya 3710,  bivuze ku ikurikirwa n’ibigo 14 gusa mu rwego rw’igihugu.

Imibare iteye ubwoba yo mu mashuri yisumbuye

Nibyo iyi mibare igaragaza ibibazo bikomeye biri mu myigishirize mu mashuri yisumbuye cyane cyane kuri ya mashuri yiswe iy’uburezi bw’ibanze y’imyaka 12, 12 BYE. Koko rero ku bigo byose 1871 by’amashuri yisumbuye y’ubumenyi rusange, dufite:

  1. Ibigo biza imbere ni iby’abana biga bacumbikirwa,  ku isonga hari Ecole des Sciences de Musanze ifite 85.93% ( ku mwanya wa 3 mu rwego rw’igihugu) , inyuma yayo kure hakaza St Vincent de Muhoza na 73.97% ( umwanya wa 52) , Rwaza mu babikira na 70.78% ( umwanya wa 82) , ESSA Ruhengeri na 68.47%  umwanya wa 105).
  2. 10/61 ni ukuvuga 16.40% nibo bonyine bagize 50%, bivuze nanone ko 83.6% by’ibigo bitigeze bibona agera kuri 50%, bikaba biri mu mutuku. Ibigo bibiri bya 12 YBE nibyo byabonye nibura 50% aribyo Gs Cyabagarura (50.15%)  na GS Kabere ( 53.22);
  3. Bitanu bya nyuma akaba ari : GS Bisate (36.56%), GS Amitie (33.90%), GS Rwinzovu ( 33.57%), GS Kitabura TSS ( 33.54%) na Gs Shingiro (33.09%)
  4. Ibi bigo bya nyuma bikaba biboneka ku myanya mu rwego rw’igihugu ikurikira : Bisate kuwa 1765, Amitie kuwa 1842, Rwinzovu uwa 1850 , Kitabura uwa 1852,naho  Shingiro uwa 1858.

Ikigaragara ni uko ibigo byari bisanzwe bizwi ko bikomeye bifite ibyangombwa byose ngo bibe byatsindisha neza bitigeze byigaragaza,  muri ibyo hakaba harimo GS Kampanga ( 45.36%, umwanya wa  1 135 mu rwego rw’igihugu), Gs Musanze I ( 42.53%, umwanya wa 1 233, ), GS Karwasa ( 42.27%, 1259 ), GS Muko (42.19%, 1265), GS Nyange ( 40.65%, 1447).

Iki cyegeranyo gikwiye guherekezwa n’impinduka zikomeye

Nyuma yo kubona iki cyegeranyo no kugikorera ubusesenguzi, Virunga Today yaganiriye na bamwe mu babyeyi bayibwira uko bakiriye ibyavuye muri iki cyegeranyo.

Benshi muri aba babyeyi babanje gushima igikorwa cya NESA yatinyutse gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini byatanzwe mu rwego rw’igihugu mu gihe mu gihe cyashyize ibyavuyemo byagirwaga ibanga ku mpamvu zitegeze zigaragazwa.

Umwe mu babyeyi yagize ati:” Ni ibintu byo kwishimirwa kuko igikorwa nk’iki kizadufasha guhitiramo abana bacu ibigo byiza, bifite abarimu bita ku burere bw’abana bacu, amakuru nk’aya akaba ariyo twari twarabuze dore ko hari n’ibigo byakomeje gusaba minerval y’ikirenga kandi ubona ko ntaho uburere batanga butaniye n’ubw’ibigo bisanzwe bica make byigaragaje muri iki cyegeranyo”.

Undi we yabwiye Virunga Today, ko gutangaza iki cyegeranyo bishobora kuzahwitura uturere, abayobozi n’abarimu bakimiramo agafu maze bagashobora kurushaho  gufatanyiriza hamwe mu guteza imbere uburezi mu gihugu cyacu. Benshi mu bayobozi b’ibigo bakaba bari baramaze kugira ibigo bayobora uturima twabo, ibyo kwita ku nshingano zabo bakaba batari bakibikozwa kubera kwibera mu nduruburi zinyuranye ntacyo bikanga. Ubuyobozi bw’uturere bukaba butungwa agatoki ku kuba bwarakomeje kurebera iyo mikorere mibi ndetse n’abashinzwe ubugenzuzi mu mirenge bagengwa n’uturere, benshi bakaba bakomeje kuba imburamukoro.

Yagize ati : ‘ Ubanza ak’abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu batita ku nshingano zabo  kagiye gushoboka, kuko habonetse uburyo bwo gupima umusaruro batanga mu kazi kabo ko kurera igihugu, bityo  ibyo kwirara ngo nuko urindwa na stati igenga abakozi ba leta cyangwa ko ufite ubudahangarwa mu kazi bikaba bitazongera guhingutswa, ndetse n’aba bahawe inshingano zo kugenzura imyigishirize mu mirenge, bakomeje kugaragaza umusaruro muke, bamwe muri ibo imirenge igahitamo kubakoresha mu nshingano zitari izabo, birashoboka ko bazisubiraho “.

Hari kandi n’abagera kure ku bijyanye n’ibyifuzo,  nyuma y’itangazwa ry’iki cyegeranyo, basaba ko abayobozi b’ibigo bagaragaje umusaruro muke, ntibabone impuzandengo ya 50% bahita bafatirwa ibyemezo byo gukurwa ku myanya yabo, akazi kagahabwa abagashoboye kuko hari benshi bakeneye gukorera igihugu. Aba kandi babona iki cyemezo kiramutse gifashwe n’abarimu bigize akaraha kajya he, baboneraho bagahinduka batinya nabo ibyemezo bikomeye bishobora kubafatirwa harimo no gusezererwa burundu mu kazi.

Tubabwire ko mu myaka mike ishyize Guverinoma y’ u Rwanda yakomeje gushyira ingufu mu bikorwa byatuma haboneka ireme ry’uburezi ryifuzwa, muri byo hakaba harimo guha ingufu Koperative yo kubitsa no kuguriza Umwarimusacco, kubakira amacumbi abarimu ndetse no kubongeza umushahara ku buryo kuri ubu hari abayobozi b’ibigo batahana umushahara ugera  ku bihumbi amagana atanu ku kwezi. Muri icyo gihe kandi ubuyobozi bw’ibigo bwarushijeho guhabwa ingufu, kuri ubu ikigo cy’ishuri ryisuumbuye kikaba gifite umuyobozi, umuyobozi wungirije , ushinzwe  imyitwarire, comptable ndeste n’umuforomo biteganyijwe ko azashyirwaho mu minsi ya vuba. Ibi byose bikaba byakagombye gutuma haboneka umusaruro ushimishije  muri uru rwego rw’uburezi rufatiye runini igihugu cyacu.

Bwa mbere mu mateka y’uburezi mu Rwanda, hakozwe icyegeranyo cy’uko amashuri yarushanyijwe mu rwego rw’igihugu
Kuba iherereye mu mujyi rwagati no kugira ubuyobozi bw’inzobere nibyo bishobora kuzatuma Shalom irushaho kwanikira ibindi bigo

 

Ibigo ba Wisdom biboneka hirya no hino, byose byitwaye neza, hashimwa uruhare rwa nyiri ibi bigo mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda

Ecoles des sciences de Musanze ikomeje kuba Ishema ry’abanyamusanze, hari n’ abemeza ko n’izina ry’Akarere ryakomotse kuri iri shuri.

Uko ibigo byarushanyijwe muri secondaire

Uko ibigo byarushanyijwe muri primaire

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *