Politike

Amajyaruguru: Ugifite ingengabitekerezo ya Jenocide, nacire birarura- INGABIRE Laëtitia.

Abatuye mu Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko abayobozi, bahawe umukoro wo kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ihohoterwa rikorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byagarutsweho n’umukozi muri MINIUBUMWE , Madame INGABIRE Laetitia ubwo yari mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mibereho myiza y’abaturage n’abayobozi bo mu Ntara y’amajyaruguru harimo n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitwe yabo bacire birarura.

Aha ninaho yahereye asaba abanyarwanda kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo anasaba abayobozi b’inzego z’ibanze bamwe na bamwe baha umurindi bene ibyo bikorwa kubireka cyane cyane abatinda kugaragaza uwo yagaragayeho hakiri kare, ibyo bikaba bikunze kuboneka ku miryango ifitanye isano, aho bayungira mu gikari kandi atari byo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde  Maurice yagize ati” Twafashe ingamba ku mutekano w’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994″

Mugabowagahunde Maurice yakomeje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bajya bagaragaza ahariho hose hashobora kugaragara iyo ngengabitekerezo ya Jenoside hakiri kare, bakareka guca mu gikari ngo barunga abo yagaragayeho.  Yagize ati:”Aha ni naho twahereye dufata ingamba ko nta muturage by’umwihariko uwacitse ku icumu, ugomba kubura ubuzima bwe turebera ahubwo umenye amakuru y’ahavugwa iyo ngengabitekerezo akayatangira igihe kuko abanyarwanda twese biratureba.”

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru.

Yanditswe na Rwandatel

Rwandatel, umunyamakuru wa Virunga Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *