Politike

Breaking news-Paruwase Kacyiru/Kagugu: Padiri Mukuru yakangishije igihano kiruta ibindi, umukristu uzabura ijana ryo kwishyura ubwiherero, akihagarika ahatemewe

Mu itangazo ryiriwe ricicikana ku mbuga nkoranyambaga uno munsi kuwa 20/12/2024, ubuyobozi bwa  Paruwase Kacyiru/ Kagugu, muri Arkidiyoseze Gatolika ya Kigali,  bwamenyesheje abakenera Services z’ubwiherero ko inyubako y’ubwiherero ya Paruwase yeguriwe umushoramari, ko itakiri mu maboko ya Paruwase. Ubu buyobozi bwaboneyeho kandi gusaba abifuza bose izi services kwishyura igiciro cyashyizweho mbere yo kwinjira. Ubuyobozi burangiza bumenyesha abakristu ko uzafatwa yihagarika iruhande cga inyuma y’aya matoilettes azabihanirwa bikomeye.

Padiri atanze iri tangazo mu gihe abarimo umunyamakuru KNC wa Radio 1 na Tv1 bamaze iminsi banenga ubuyobozi bwa za paruwase zinyuranye zo mu mujyi wa Kigali, zikomeje kurihishya ubu bwiherero kandi nyamara abakristu aribo baba barabwiyubakiye ku mafranga yabo ndetse n’amafranga batura mu gihe cya za Misa zinyuranye akaba ashobora kwifashishwa hakorwa isuku kuri ubu bwiherero.

Ikindi kintu benshi bakomeje kwibazaho n’ibyerekeye ibihano bikomeye Padiri avuga bizahabwa uzafatwa yihagarika iruhande cyangwa inyuma y’izi toilettes kandi nyamara mu gihugu cyacu kizira kikaziririzwa kwihanira, inkiko zonyine akaba arizo zifite ububasha bwo gutanga ibihano hakurikjwe itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Inzego zirimo za njyanama z’uturere nazo ariko zikaba zifite ububasha bwo kugena ibihano ku barenga ku mabwiriza aba yatanzwe, bikaba byumvikana ko ibihano padiri akangisha hatakurikijwe inzira zemewe n’amategeko bishyirwaho. Abasesengura iki gikorwa cya Padiri bakaba bagifata nk’igikangisho mu rwego rumwe n’ibyapa bikunze kugaragara ku mazu hirya no hino mu mijyi cyangwa mu masantere hirya no hino y’ubucuruzi, bene byo baburira abantu ko uzafatwa yihagarika hafi y’inyubako yabo, azacibwa amande agera ku ngano runaka, urugero ibihumbi icumi.

Hari n’abageraho bakazana ibisa n’urwenya bakemeza ko igihano Padiri Mukuru akomozaho gikomeye, ari icyo guhagarikirwa amasakramentu, igihano gikunze gutangwa muri Kiliziya Gatolika k’uwaba yakoze ibyaha biremereye.

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *