Politike

Amajyaruguru: Urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga barakangurirwa kugana BDF

Umuyobozi Mukuru wa BDF Bwana MUNYESHYAKA Vincent i Musanze, mu kiganiro kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/12/2024, n’Ubuyobozi bw’Intara, cyarimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Abayobozi b’Uturere tugize iyo Ntara, Abahagarariye ibigo by’imali n’amabanki, yasabye urubyiruko abagore n’abafite ubumugaana kwitabira BDF agira ati : Biratangaje kubona Intara y’Amajyaruguru muri miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda yar’igenewe nk’inkunga zo gufasha urubyiruko mu kwivana mu bukene binyuze mu mishinga, yarakoresheje izitarenze miliyari 23 frw gusa. Kubw’izo mpamvu, akaba yasabye Abayobozi b’iyo Ntara ko babishyiramo imbaraga, bafatanije n’inzego z’ibanze zo zegereye abaturage, ndetse bikaba ngombwa ko habaho ubukangurambaga mu rubyiruko Kandi bukajya bugera no mu Nteko z’abaturage, rukigishwa rukanahabwa amakuru asobanutse ku mikorere ya BDF.
Yakomeje anahamagarira urubyiruko rw’ingeri zose gukanguka bakitabira ibikorwa bya BDF, byongeye yijeje urubyiruko ko bagiye gufata abakozi babo baba muri buri Karere, bakava mu biro basanga rwa rubyiruko iwabo mu giturage, kugira ngo barwigishe, barusobanurire BDF icyo aricyo, imigambi yayo, babafasha gutegura imishinga, banabafasha kuyishyira mu bikorwa ndetse no kubafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imali.


Guverineri w’Intara y,Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, mu ijambo rye risoza inama, yagarutse ku ngamba zigomba gufatwa cyane cyane ku kuba BDF imaze imyaka 10 irenga, ariko urubyiruko rukaba rusa n’urutagira amakuru ku mikorere ya BDF. Aho agira ati: ” Tugombà kubigira umukoro nk’abatuye iyi Ntara twese, tukamanuka twegera urubyiruko rw’ingeri zose, haba abadamu, ababana n’ubumuga, tukabaha amakuru yuzuye ku bikorwa bya BDF, bityo tukanaruherekeza mu nzira zose zigamije iterambere.

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *