Politike

Mineduc: Nesa yafunze ibigo 62 byo mu turere 11, Musanze yigaragaza nk’ahantu horohera abakorera mu kajagari

Kuri uyu wa kane taliki ya  19/12/2024, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA)  cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibigo by’amashuri 62  byiganjemo  iby’amashuri y’incuke,  bizafungwa  uhereye mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023-2024 kubera kutuzuza ibisabwa.

Nk’uko bigaragara kuri urutonde, akarere ka Musanze niko kaza ku isonga mu kugira ibigo byinshi byafungiwe imiryango, ibigera kuri 23 akaba aribyo birebwa n’iki cyemezo, hagataho aka Bugesera gafite ibigera kuri 13, uturere 11 akaba aritwo twonyine dufite bene ibi bigo byafunzwe.

Akajagari mu ifungurwa ry’amashuri mu Karere ka Musanze nk’uko ryakomeje kuvugwa mu itangazamakuru

Iby’aka kajagari mu gufungura ibyumba by’amashuri  mu mujyi wa Musanze byagarutsweho n’ikinyamakuru Amizero ubwo mu nkuru yacyo yo mu ntangiriro z’ukwa cyenda uyu mwaka mu nkuru ifite umutwe ugira uti: “Akajagari k’amashuri yigenga akorera mu bikari n’ahandi hadasobanutse kazabazwa nde ?”.  Muri iyi nkuru umunyamakuru akaba yaragaragaje ko mu gihe Leta y’ U Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko ireme ry’uburezi ryazamuka hongerwa umubare w’ibyumba by’amashuri ngo hari benshi bakomeje kwitwikira uyu mugambi maze bagashinga amashuri gusa ngo aba bo bakirengagiza ko hari ibyo bagomba kuba bujuje harimo kuba bakorera mu nyubako zimeze neza, zifite ibikoresho ndetse n’abarimu bashoboye.

Muri iyi nkuru umunyamakuru yashyize ahagararagara urutonde rw’ibigo by’amashuri we abona ko bitari byujuje ibisabwa ngo bibe byatangira gutanga uburere kuri aba bana, urutonde rwanaherekejwe n’amafoto y’amwe muri aya mashuri agaragaza ko koko atari aho gutangirwa uburere bw’abana b’abanyarwanda.

Icyaje gutangaza benshi ariko nuko ubwo ejobundi NESA yasohoraga urutonde rw’ibigo byafunzwe akarere ka Musanze kaje kuza ku mwanya wa mbere n’ibigo 23 kuri 62 biri  mu turere 12 dutandukanye tw’igihugu kandi nyamara iki kibazo cyarakomeje gusakuzwa mu itangazamakuru, icyakagombye kuba cyaratumye inzego zishinzwe uburezi mu karere zihagurukira iki kibazo.

Ikigaragara rero nuko abana amagana bigaga muri biriya bigo, bagiye gusabwa kwimukira ku bindi bigo yenda bitari hafi y’aho batuye, hejuru y’inzego zakagombye kuba zarakoze akazi kazo zigakumira iki gikorwa cyo gufungura amashuri atujuje ibyangombwa.

Iby’uku kujenjeka kw’izi nzego zishinzwe uburezi mu karere ka Musanze, ntaho ubuyobozi bw’akarere bwahera bubihakana kuko nko mu Ntara yose y’amajyaruguru akarere ka Musanze niko konyine kaboneka kuri uru rutonde bihita nyine bigaragaza imikorere itanoze y’uru rwego mu bijyanye no kugenzura imikorere y’inzego z’uburezi mu karere.

NESA nayo iratungwa agatoki mu gutiza umurindi ifungurwa ry’ibigo by’amashuri rikorwa mu kajagari

Iki kibazo cy’akajagari karangwa mu ifungurwa ry’ibigo by’amashuri  cyakomeje kwibazwaho, benshi mu babyeyi bavuga ko batumva impamvu NESA ireka ibigo bigafungurwa byamara nk’igihembwe bikora, NESA akaba ariho yibuka kujya kubifunga.

Ibi kandi NESA ibikora nyamara mu itegeko no 010/2021 ryo kuwa 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda,  mu ngingo zaryo za 31  na 32, bemeza ko nta kigo gishobora gufungura imiryango kidahawe icyemezo cy’iyandikwa ( certificat d’inscription ) n’ikigo cy’igihugu gifite ubugenzuzi bw’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu nshingano.

Iryo iri tegeko riteganya bitandukanye n’ibikubiye mu bisobanuro umwe mu bakozi ba NESA aherutse guha umunyamakuru ku kibazo cyo kuba NESA yaba  itinda gufatira ibyemezo byo gufunga ibigo biba bitujuje ibisabwa. Uyu muyobozi akaba yarashubije ko babanza kugira inama ba nyir’ibigo kugira ngo barebe niba bakosora ahari ibibazo, bakabaha n’igihe cyo kuzagaruka kubagenzura ngo barebe niba barashyize mu bikorwa inama bagiriwe.

Iyi mikorere ya NESA ikaba isa naho irwazarwaza abari mu makosa ari nako ireme ry’uburezi rikomeza kuhatakarira; Ariko ikirushijeho, ababyeyi bakaba babura iyo berekeza abana babo mu gihe habaye ifungwa ry’ishuri mu mwaka w’amashuri rwagati nubwo NESA yo yemeza ko icyo gihe ishakira abana ibindi  bigo, ukibaza niba yabirema niba ntabyegereye aho ishuri ryafunnzwe ryari riherereye.

Virunga Today yijejwe ko amakosa yagaragaje ku bigo bimwe azasuzumwa na NESA.

Nk’uko twabivuze haruguru, ibibazo by’akajagari mu ifungurwa ry’amashuri muri uyu mwaka ryagarutsweho mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri n’ibinyamakuru birimo ikinyamakuru Amizero;  Gusa igitangaje nuko ku rutonde rurerure umunyamakuru yatangaje, nta kigo na kimwe kigaragara kuri urwo rutonde cyafunzwe, hakaba hibazwa niba atari rya goragoza twavuze rya NESA ryatumye amashuri yavuzwe mu nkuru yaribagiranye.

Virunga Today kandi nayo nk’ikinyamakuru gihoza ijisho ku burezi, icyo gihe cyatungiye urutoki abo ikibazo kireba, ibigo bimwe bitanga amasomo mu rurimi rw’igifransa kandi bidakurikza programme mpuzamahanga, ibi bikaba binyuranya na rya tegeko twavuze haruguru mu ngingo yaryo ya 20 aho bavuga ku rurimi rukoreshwa mu  gutanga amasomo  ari ururimi rw’icyongereza. Igitangaje nuko abana biga muri aya mashuri basabwa gukora ibizamini bya Leta ndetse n’ibitegurwa n’akarere mu rurimi rw’icyongereza, hakaba hibazwa ubufindo aba bana bifashisha muri ibi bizamini.

Uko byagenda kose, abantu benshi bakomeje gushima umuhati n’imbaraga Leta  ikomeje gushyira mu bikorwa byo gushaka ukuntu hagerwa ku ireme ry’uburezi, by’umwihariko ikigo NESA kikaba gishimirwa kuba kirimo gukora ibyo bamwe bitaga kirazira harimo gutangaza uko ibigo byose byarushanyijwe mu manota mu rwego rw’igihugu ndetse n’iyi gahunda yo gufunga ibigo bitujuje ibisabwa, ahasigaye hakaba ari ah’ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu by’uburezi ngo babyaze umusaruro izi ngamba zirimo gukorwa ngo haboneke iterambere mu rwego rw’uburezi.

Itegeko rymeza ko nta kigo cyakagombye gufungurwa kidahawe icyemezo na NESA
Virunga Today itegereje igisubizo izahabwa na NESA ku kibazo cy’ibigo bitanga amasomo yose mu gifransa hanyuma abana bagakora ibizamini byo mu rwego rw’igihugu mu cyongereza

Akarere  ka Musanze kaje imbere, imbere cyane, mu kugira ibigo byafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Haribazwa niba itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi ryubahirizwa mu bijyanye n’indimi zikoreshwa mu burezi

Musanze: Akajagari k’amashuri yigenga akorera mu bikari n’ahandi hadasobanutse kazabazwa nde?

ttps://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/12/LIST-OF-SCHOOLS-TO-BE-CLOSED.pdf

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *